Bimwe mubyo abanyarwanda biteze mu nama y’umushyikirano harimo Kwimura abatuye mu manegeka, guhenda k’ubukode bw’inzu

myiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 17 irarimbanyije, aho kuwa 19 na 20 Ukuboza 2019, abanyarwanda bari imbere mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti zabo, bazakoranira muri Kigali Convention Centre, bungurana ibitekerezo ku buzima rusange bw’igihugu.
Iyi ni inama ireba uko ubuzima rusange bw’igihugu buhagaze, hatangwa inama n’ibitekerezo, hagafatwa n’imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ibitameze neza binozwe.
Bamwe mu baturage batanze ibiterezo byabo kubyo bumva byazaganirwaho muri uyu mushyikirano bikaba byashakirwa umuti cyangwa bigahabwa umurongo.
Akimana Annonciata acururiza inkweto ahazwi nka Downtown mu Mujyi wa Kigali, mu bucuruzi akora avuga ko ibiciro bigenda bizamuka buri munsi, muri iyi nama akaba yumva ko harebwa ku kibazo cy’imisoro.
Yagize ati “Maze umwaka nkorera hano, mu bucuruzi ubona ko ibintu bigenda bizamuka umusoro ugenda uzamuka ku buryo usanga amafaranga uguze ikintu usora kimwe cya kabiri cyacyo, bibaye byiza bagabanya imisoro kandi n’abaturage byabafasha kuko uko umusoro uzamutse, natwe niko twongera ibiciro kugira ngo haboneke inyungu.”
Uwitwa Kayitesi Louise we agira ati “Ibiciro by’ibintu byagiye bizamuka n’imisoro izamuka ku bintu bimwe, mbona biterwa n’aho ibintu bimwe byavaga hafi ariko ubu bikaba bitacyiza wenda ibiza bikaba biva kure, numva bazaganira ku bijyanye n’imisoro ndetse n’ihenda ryabyo, bakareba impamvu niba hari nicyo bakora.”
Muhimpundu Annick nawe ukorera muri Downtown , avuga ko nk’umuntu w’umucuruzi ukora igendo akoresheje imodoka rusange, harebwa uko hagabanywa ikibazo cyo gutinda ku murongo.
Yagize ati “Hari ukuntu nk’amasaha ya nimugoroba mu gihe haba hari abantu benshi muri gare, utonda umurongo ku buryo usa nk’ugiye kuyiraramo utegereje imodoka, bongereye imodoka byaba byiza ariko bakareba na za zindi nini, naho usanga abantu benshi bazijyamo ku buryo abantu baba babyigana.”
Uwitwa Niyonshuti Blaise we yagize ati “Numva hazabaho kureba uburyo abaturage bagenda n’imodoka nini, bazareba niba bakora umuhanda wa bisi gusa, ikindi kibazo bakemura ni uko niba imodoka ihagurutse muri gare ijya mu yindi, usanga amafaranga umugenzi yishyuye ari amwe n’ayo undi yishyuye kandi ayifatiye mu nzira, ubona atari byo.”
“Ikindi kibazo ni ubukode bw’amazu kuko ubona buhenze, kubona aho uba birahenze kuko ntabwo buri wese yagira inzu ye muri Kigali, twumva leta yashyiraho inzu ziciriritse ku buryo buri wese bitewe n’umushahara we yabona aho aba.”
Munoza Daniel ucuruzwa inkweto muri Downtown ariko akaba atuye i Kanombe, avuga ko iyi nama yazibanda ku bushomeri mu rubyiruko, kuko imirimo bavuga ihangwa buri mwaka itandukanye n’abarangiza amashuri.
Ati “Na BDF ikora neza ariko hari ibindi byo gukemura kugira ngo urubyiruko babone amafaranga ku gihe, ndetse na ya mishinga yatewe inkunga ijye ikurikirwana kuko usanga itangira ariko igahita ifungwa ukabona ko idakurikiranwa neza.”
Kabiligi Jean Damascene utuye mu Murenge wa Gatsata, avuga ko mu Mushyikirano bazaganira ku miturire y’abantu bari mu manegeka.
Ati “Usanga umuntu afitemo inzu ugasanga yimuwe mu buryo atabanje gutegurwa, bajye batubwira niba tugiye kuvanwa mu manegeka duhabwa umwanya ndetse tugirwe inama.”
Ntahomvukiye Pheneas, we avuga ko amaze imyaka 12 muri Kigali ariko akaba arembejwe n’ikiryabarezi.
Avuga ko nta terambere arageraho kubera ikiryabarezi, aho ashobora gukorera amafaranga ibihumbi nka 20 ariko agashira yose, akumva leta ikwiye kubivana mu gihugu.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.
Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.
Kuvanaho ibiryabarezi, abagenzi batinda ku murongo, ibitekerezo by’abaturage ku nama y’igihugu y’umushyikirano (Video)
Imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 17 irarimbanyije, aho kuwa 19 na 20 Ukuboza 2019, abanyarwanda bari imbere mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti zabo, bazakoranira muri Kigali Convention Centre, bungurana ibitekerezo ku buzima rusange bw’igihugu.
Iyi ni inama ireba uko ubuzima rusange bw’igihugu buhagaze, hatangwa inama n’ibitekerezo, hagafatwa n’imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ibitameze neza binozwe.
Bamwe mu baturage batanze ibiterezo byabo ku bumva byazaganirwaho muri uyu mushyikirano bikaba byashakirwa umuti, ni mu kiganiro bagiranye na IGIHE.
Annonciata Akimana acururiza inkweto ahazwi nka Downtown mu Mujyi wa Kigali, mu bucuruzi akora abona ibiciro bigenda bizamuka buri munsi, muri iyi nama akaba yumva ko harebwa ku kibazo cy’imisoro.
Yagize ati “Maze umwaka nkorera hano, mu bucuruzi ubona ko ibintu bigenda bizamuka umusoro ugenda uzamuka ku buryo usanga amafaranga uguze ikintu usora kimwe cya kabiri cyacyo, bibaye byiza bagabanya kandi n’abaturage byararohera kuko uko umusoro uzamutse. natwe niko twongera ibiciro kugira ngo haboneke inyungu.”
Uwitwa Kayitesi Louise we agira ati “Ibiciro by’ibintu byagiye bizamuka n’imisoro izamuka ku bintu bimwe, mbona biterwa n’aho ibintu bimwe byavaga hafi ariko ubu bikaba bitacyiza, wenda ibiza bikaba biva kure niyo, numva bazaganira ari ibijyanye n’imisoro ndetse n’ihenda ryabyo, bakareba impamvu niba hari nicyo bakora.”
Muhimpundu Anick nawe ukorera muri dwontwon, avuga ko nk’umuntu w’umucuruzi ukora igendo akoresheje amabisi, harebwa uko hagabanywa ikibazo cyo gutinda ku murongo.
Yagize ati “Hari ukuntu nk’amasaha ya nimugoroba haba hari abantu benshi muri gare, ugatonda umurongo ku buryo usa nk’ugiye kuyiraramo utegereje imodoka ziba ari nke, bongereye imodoka byaba byiza ariko bakareba na za zindi nini naho usanga abantu benshi bazajiyamo ku buryo abantu baba babyigana.”
uwitwa Niyonshuti Blaize we yagize ati “Numva hazabaho kureba uburyo abaturage bagenda n’amabisi manini, hari ubwo ujya ku murongo ukamara umwanya uhagaze ukabona ni ikibazo gikomeye, bazareba niba bakora umuhanda wa bisi, ikindi kibazo niba imodoka ihagurutse muri gare ijya mu yindi, usanga amafaranga umugenzi yishyuye ari amwe n’ayo undi yishyuye kandi ayifatiye mu nzira, ubona atari byo.”
“Ikindi kibazo ubukode nabwo ubona buhenze, kubona aho uba birahenze kuko ntabwo buri wese yagira inzu ye, twumva leta yashyiraho inzu ziciriritse ku buryo buri werse bitewe n’umushahara we yabona aho aba.”
Munoza Daneil acuruzwa inkweto downtown akaba atuye I Kanombe, avuga ko iyi nama yazibanda ku bushomeri mu rubyiruko, kuko imirimo bavuga ihangwa buri mwaka itandukanye n’abarangiza amashuri, ku buryo ikibazo cy’ubushomeri aho gukemuka kigenda kiyongera.
Ati “BDF ikora neza ariko hari ibindi byo gukemura kugira ngo urubyiruko babone amafaranga ku gihe, na ya mishinga yatewe inkunga ijye ikurikirwana kuko usanga itangira ariko igahita ifungwa ukabona ko idakurikiranwa neza.
Kabiligi Jean Damascene utuye mu Murenge wa Gatsata, avuga ko mu Mushyikirano bazaganire ku miturire y’abantu bari mu manegeka.
Ati “Usanga umuntu afitemo inzu ugasanga yimuwe mu buryo atabanje gutegurwa, bajye batubwira ko niba tugiye kuvanwa mu manegeka tujye duhabwa umwanya ndetse tugirwa inama.”
Ntahomvukiye Fenias, we avuga ko amaze imyaka 12 muri Kigali, ariko akaba arembejwe n’ikiryabarezi.
Avuga ko nta terambere ndageraho kubera ikiryabarezi, ku buryo we yumva gikwiye gucuka.
nama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.
Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.