23-09-2023

DRC: Abanyapolitike bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko u Rwanda rushaka kwigarurira igice cy’Uburengerazuba cya Kongo

0

Munsi ishize bamwe mu banyapolitike bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bakwirakwije amakuru atagira gihamya avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cya Kongo.

Ibi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Hon. Dr Vincent Biruta, yabihakanye yivuye inyuma, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye taliki 8 Mutarama 2020.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta

yagize ati “ Abanyapolitiki barimo n’abanyamadini bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’uburengerazuba mu gihugu cya Kongo nta shingiro bifite kuko ibihugu byombi bibanye neza.”

Minisitiri Biruta yavuze hari agatsiko kagamije kubiba urwango mu baturage ba Kongo ndetse n’abaturiye inkengero za Kongo.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibivugwa n’abo banyapolitiki ntaho bishingiye kuko nta kimenyetso na kimwe bagaragaza ahubwo bakwira kwiza ibihuha.

Yakomeje avuga ko ibyo bavuga nta shingiro bifite kuko nta n’ikimenyetso cy’ibivugwa bafite, cyane ko u Rwanda ntanyungu rufite zo kwigaruriza igice cya Kongo kandi bitanashoboka

Ati “Hari abanyapolitiki bo muri icyo gihugu iyo bashaka kumenyekana no gushimisha abaturage bavuga nabi u Rwanda.”

Minisitiri yasabye abaturage bumva ayo makuru kuyima amatwi kandi bakaba maso kuko abo bantu bakwirakwiza ibihuha bashobara kuba bafite indi migambi.

Yongeye gushimangira ko ibivugwa bitahungabanya umubano uri hagati y’ibihugu byombi aho yagize ati “Umubano hagati y’ibihugu byombi umeze neza kandi ndiizera ko ibyo bivugwa bitawuhungabanya.”

Minisitiri Biruta yashimiye ubuyobozi bw’igihugu cya Kongo igikorwa bamazemo iminsi byo guhashya imitwe y’iterabwoba iri muri icyo gihugu, igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Ati “ ibyo n’ibigaragaza imibanire myiza y’ibihugu byombi n’imikonire myiza igamje kubana neza”

Yavuze ko kandi imibanire myiza yatumye abarwanyi bo muri iyo mitwe bafatwa boherezwa mu Rwanda n’imiryango yabo, ku buryo ubu hamaze kuza abagera ku 1919, bakaba bari mu nkambi ya Nyarushishi muri mu karere ka Rusizi.

Umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Congo, kuva umwaka ushize wifashe neza cyane, mu rwego rw’ubuhahirane, umutekano binatanga icyizere ku mutekano wa akarere k’ibiyaga bigari dore ko ik’Igihugu ariho hari harabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano waka karere

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: