23-09-2023

Corona Virus : Abanyeshuri biga mu yisumbuye batangiye gusubira mu miryango yabo

0

Minisiteri y’Uburezi ishingiye ku itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rimenyesha ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus (COVID-19), yatangaje ko ibigo by’amashuri na za Kaminuza (bya Leta n’ayigenga) bizafunga nibura igihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 16 Werurwe 2020.

Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rimenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa bireba, ko abanyeshuri biga mu bigo bibacumbikiye bazataha mu buryo bukurikira:

 Ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2020: Harataha abanyeshuri bose biga mu Ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

 Ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2020: Hazataha abanyeshuri bo mu Ntara y’Amajyaruguru, n’Intara y’Iburasirazuba, n’Intara y’Iburengerazuba.

Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje ko izishyura ikiguzi cy’urugendo cyo gucyura abanyeshuri.

Abashinzwe uburezi mu mirenge no mu turere, inzego zishinzwe umutekano, n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi, basabwe gukurikirana no gufasha iyubahirizwa ry’iyi gahunda, ndetse no kwitwararika isuku nk’uko bikubiye mu ngamba zatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Abanyeshuri bakomeza mu ntara n’uturere hirya no hino banyuze mu Mujyi wa Kigali ngo bazafashwa kubona imodoka zibageza mu turere twabo.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, risaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhumuriza abanyeshuri.
Kuri iryo tangazo hashyizweho na nimero za telefoni uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara ari zo: 0788609810, 0788476378, 0788762899.

Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda n’abandi bari mu Rwanda muri rusange gutuza no kwirinda guhangayika, kuko ibirimo gukorwa ari uburyo Leta y’u Rwanda irimo gukoresha kugira ngo irinde abaturage kwandura.

Amafoto: KToday

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: