06-12-2023

Umuhungu wa Museveni Gen. Muhoozi , yibasiye The New Vision, akiziza gutangaza inkuru yashimye ingamba u Rwanda rwafashe mu gukumira Coronavirus

0
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bidasanzwe, akaba n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yibasiye ikinyamakuru The New Vision, akiziza gutangaza inkuru yashimye ingamba u Rwanda rwafashe mu gukumira Coronavirus.

Mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, ibihugu bikomeje guhuza imbaraga mu rugamba rwo kurwana ku buzima bw’abaturage babyo, hakaba n’abanyapolitiki cyangwa abayobozi mu nzego zinyuranye bakomeje kwinjiza politiki cyangwa amarangamutima muri uru rugamba.

Byavuzwe ku Banya-Iran bakomeje gupfa ari benshi bazize Coronavirus, ikibazo kikagirwa kibi n’ibihano bafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Birimo no kuvugwa hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitana ba mwana kubera Coronavirus, Amerika ikayita “Virusi yo mu Bushinwa”, Abashinwa nabo bati “Amerika iyimaranye igihe kirekire, mukore igenzura.”

Nyuma y’igihe u Rwanda rushinja Uganda gukorera iyicarubozo Abanyarwanda, magingo aya ingamba z’u Rwanda mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus ryazamuye uburakari bamwe bafitiye iki gihugu.

Inkomoko yabaye inkuru yasohotse ku kinyamakuru The New Vision kuri iki Cyumweru saa 11:08 z’ijoro, bigaragara ko yakuwe ku Biro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Ifite umutwe ugira uti “Rwanda orders shutdown as infections jump across Africa, bishatse kuvuga ngo “u Rwanda rwategetse ifungwa ry’imipaka mu gihe icyorezo gikomeje gukwirakwia muri Afurika.”

Iyo nkuru ivuga ko “U Rwanda rwafunze ibikorwa byose kuri iki Cyumweru, rushyiraho zimwe mu ngamba zikomeye kurusha izindi mu gukumira Coronavirus muri Afurika,”

AFP ikomeza iti “U Rwanda rwafunze imipaka burundu, uretse ku bicuruzwa cyangwa imizigo n’abaturage batashye iwabo, nk’uko ubuyobozi bwabitangaje. Umuntu wese ugeze mu Rwanda azashyirwa mu kato k’iminsi 14 ahantu hagenwe.”

“Ibyemezo byafashwe n’iki gihugu gito kidakora ku nyanja ziri mu ngamba zikomeye cyane ku mugabane.”

Uganda yakozwe mu nkovu

Ku wa Gatandatu nibwo Uganda yemeje ko umuntu wa mbere yatahuweho Coronavirus ageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe, ahita atangira kwitabwaho, ndetse pasiporo z’abo bari kumwe zirafatirwa, bashyirwa mu kato aho buri muntu agomba kwimenya kubyo akenera byose n’amafunguro.

Bivugwa ko muri Central Inn mu mujyi wa Entebbe ahagenewe akato, umuntu yishyuzwa $1400. Byongeye, Abanya-Uganda benshi ubu babuze uko basubira iwabo kubera ko imipaka yafunzwe, basabwa kuguma iyo bari.

Ubwo yabonaga ikinyamakuru cyashimye ingamba u Rwanda rwafashe, Gen Muhoozi Kainerugaba, yihutiye kwandika kuri Twitter yibaza umuntu ukurikirana New Vision.

Yakomeje ati “Ariko ni nde ushinzwe @newvisionwire? Iki ni igitangazamakuru cya Leta cyangwa ?? Ni gute gitinyuka gushima indi leta mbere ya leta yacu ikomeye ya Uganda? Uganda ni igihugu gikomeye kurusha ibindi muri Afurika, nta kindi!! Mu bintu byose. Nta muntu wakwigereranya nayo!!!The New Vision@newvisionwire · 

Rwanda went into a shutdown on Sunday, imposing some of the strictest coronavirus measures in Africa where infections are rising fast and hospitals ill-equipped to cope.

Read here 👉 https://bit.ly/3dmaBAb  | #VisionUpdates #COVID19UG

View image on Twitter

Muhoozi Kainerugaba@mkainerugaba

But who is in charge of this @newvisionwire? Is this a government asset or what?? How dare they praise another state before our great Ugandan state? Uganda is the greatest country in Africa period!! In all things. Nobody else can compare!!!642Twitter Ads info and privacy640 people are talking about this

Ni ubutumwa bwakiriwe mu buryo butandukanye, uwa mbere wamusubije amubwira ko akwiye kureka itangazamakuru rigakora akazi karyo, aho gushaka kugena ibigomba gutangazwa.Inganji Karinga@Godshemas · Replying to @mkainerugaba @newvisionwire

Let the media do its work. Do not influence or dictate what should or should not be reported. Plz mind your business!Muhoozi Kainerugaba@mkainerugaba

I’m minding my business by protecting my country.282Twitter Ads info and privacy118 people are talking about this

Uwitwa Samson Kasumba-Mulun we yabwiye Gen Muhoozi ko mu buryo bwa kinyafurika, ibihugu bikwiye gufatanya aho guhangana mu gihe cy’ibibazo.

Yakomeje ati “Ubunyafurika no kuba muri Afurika y’Iburasirazuba bidusaba kwishyira hamwe nk’abirabura mu gihe hateye umwanzi utita ku mipaka cyangwa ibibazo bisanzweho. Ibyo u Rwanda rwakoze ni byiza kuri Afurika n’ikiremwamuntu. Umunsi COVID19 izaba yarangiye tuzabone kugaruka ku byo tudahurizaho, niko mbyumva. Imana iri kumwe natwe.”

Uwitwa @AfricaKim90 nawe yabwiye Gen Kainerugaba ko mu bihe nk’ibi, Isi ikeneye guhuza imbaraga ikarwanya icyorezo cya Coronavirus aho gushaka gukora “igereranya ridakenewe.”

Yakomeje ati “Abantu nibaguma muri ibi, nyuma bazabona ko bibeshye.”

Ubutumwa bwa Muhoozi yari abusangiye na bamwe mu banya-Uganda, barimo Ruhima Jonah, wavuze ko yumva yabumanika ku mihanda yose ku isi.

Yakomeje ati “Nyakubahwa twaravuze, turongera turavuga ariko nta muntu ushaka kumva. Uganda nicyo gihugu cyonyine usanga itangazamakuru rigenzurwa n’abanzi bacu b’igihugu kimwe n’abantu bakora icengezamatwara bashaka kwirira amafaranga. Itangazaakuru ryahindutse urubuga rw’amatangazo ya Mafia.”

Gen Muhoozi yasabye Imbabazi

Nyuma yo kotswa igitutu, Kainerugaba yaje kwandika ko yakomeje kuvugishwa n’inshuti ze za hafi, bamubwira ko barakajwe n’amagambo yanditse kuri Twitter.

Yakomeje ati “Icya mbere, ntabwo nari ngambiriye kwibasira @newvisionwire. Niba baranyumvishe nabo, nsabye imbabazi. Ariko ndabasabye ntimushotore abanya-Uganda bakunda igihugu. Uganda iteka ni yo No.1!!”Muhoozi Kainerugaba@mkainerugaba

Today, a lot of my close friends in the media have been angry with me for yesterday’s tweet. First of all, I didn’t mean it as an attack on @newvisionwire. If they misunderstood me, I’m sorry. But please do not provoke Patriotic Ugandans. Uganda is always No.1!!1,735Twitter Ads info and privacy673 people are talking about this

Ni amagambo ariko atanyuze abantu, bavuga ko ibyo yari yanditse byari “ubwana”.

Kanangire Christian yavuze ko amagambo ya Kainerugaba atasaga n’ayavuzwe na General, yibaza niba “gukunda igihugu bishobora kubuza umuntu kwigira ku byiza byakozwe ahandi mu gukiza abantu be? Ariko nanone… kwiga ni ubushake si itegeko.”

Twinamatsiko Andrew we yavuze ko ari byo koko Uganda izahora imbere ku baturage bayo, ariko hari n’ukuri kudakwiye kwirengagizwa.

Yakomeje ati “Ariko kuba uuri umuhungu wa Perezida, ntabwo uzi umubare munini w’abaturage badashobora kubona ubuvuzi bw’ibanze n’ibiribwa nkenerwa muri iki gihe cy’ikibazo. Abaganga bacu mu bitaro ntabwo bafite ibikoresho by’ibanze mu kwikingira #COVIDー19 . Ariko nibyo, dukunda igihugu.“

Umuyobozi Mukuru wa Vision Group, Robert Kabushenga, yaje gutangaza ko yaganiriye na Kainerugaba ku kibazo yagaragaje.

Yakomeje ati “Numvise impungenge ze, twemeranyije uburyo tugomba kubikemura. Rero mureke tugaruke kuri #COVID19UG n’uburyo Uganda yarushaho kumera neza.”

Gen Muhoozi Kainerugaba amaze iminsi yandika amagambo y’ubushotoranyi, ahanini agahoza mu mvugo abo yita abanzi ba Uganda.

Ku munsi w’ubwigenge bw’icyo gihugu nibwo yanditse ko abashaka gutera Uganda bazagira umunsi mubi, avuga ko “nta muntu ushobora gutsinda Uganda”, “n’uzabigerageza azaserwamo ifu.” Ni ubutumwa ibinyamakuru byo uri Uganda byaje gutangaza ko babwiraga u Rwanda.

Uganda imaze gutahurwamo umuntu umwe winjiye mu gihugu afite Coronavurs, aho yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe.

Abantu bose binjiye muri Uganda mu minsi ishize bashyirwaga mu kato muri Central Inn mu mujyi wa Entebbe. Gusa mbere y’uko akato karangira, abantu benshi barimo bashobora gusohoka, bakajya mu bikorwa byo kwinezeza mu mijyi ya Kampala na Entebbe, ndetse bamwe baratoroka.

Mu batorotse harimo Abashinwa umunani bashakaga gusohoka mu gihugu ngo bajye muri Kenya, bangiwe bashaka kunyura muri RDC bafatwa batarasohoka mu gihugu, batabwa muri yombi.

Uretse abageze mu kato, ku wa Gatanu Polisi ya Uganda yatahuye abantu 10 bari ahantu muri hotel, bagezemo bavuye mu mahanga, aho kujyanwa mu kato baracikishwa bakomeza urugendo rwabo.

Hari amakuru ko batanga ruswa ku nzego z’umutekano, ari nazo zihita zibacisha ku ruhande ntibajyanwe mu kato.Muhoozi Kainerugaba@mkainerugaba

Ugandan strong! I never used to believe it but Almighty God has made me a believer. Nobody can defeat Uganda! This is God’s country. Whoever dares will be crushed to dust! Ruhanga asiimwe.Happy Independence Day!God bless Uganda!!!🇺🇬🇺🇬🇺🇬

View image on Twitter
View image on Twitter
View image on Twitter
View image on Twitter

2,490Twitter Ads info and privacy703 people are talking about thisMuhoozi Kainerugaba@mkainerugaba · Replying to @newvisionwire

But who is in charge of this @newvisionwire? Is this a government asset or what?? How dare they praise another state before our great Ugandan state? Uganda is the greatest country in Africa period!! In all things. Nobody else can compare!!!Samson Kasumba-Mulun@SamsonKasumba

Pan Africanism and East Africanism demand that we stick together as black people when an enemy that knows no boundaries and squabbles attacks. What Rwanda has done is good for Africa and humanity.When COVID19 is gone we can then return to our differences me thinks. God is with us324 · Kampala, UgandaTwitter Ads info and privacy67 people are talking about thisRuhima Jonah @AsantejnrRuhima · 

I wish I could make a poster of this tweet & put it on every street in the world. Sir we have talked & talked but nobody seems to care. Uganda is the only Nation where media is control by enemies of state & money making propagandists. Media has degenerated to mafia notice board https://twitter.com/mkainerugaba/status/1241841701414633472 …Muhoozi Kainerugaba@mkainerugabaReplying to @newvisionwireBut who is in charge of this @newvisionwire? Is this a government asset or what?? How dare they praise another state before our great Ugandan state? Uganda is the greatest country in Africa period!! In all things. Nobody else can compare!!!Africa Kim90@AfricaKim90

Sir @mkainerugaba this time around the world needs to put their hands together and fight against this deadly disease rather than making unnecessary comparisons. if people continue these they will later realize that they were wrong3Twitter Ads info and privacySee Africa Kim90’s other TweetsRobert Kabushenga@rkabushenga

Folks, me & Comrade.@mkainerugaba discussed the issue first thing this morning. I noted his concerns & we agreed on how to handle. So for now let’s get back to #COVID19UG & how to #STAYSAFEUG. https://twitter.com/mkainerugaba/status/1241982767874936838 …Muhoozi Kainerugaba@mkainerugabaToday, a lot of my close friends in the media have been angry with me for yesterday’s tweet. First of all, I didn’t mean it as an attack on @newvisionwire. If they misunderstood me, I’m sorry. But please do not provoke Patriotic Ugandans. Uganda is always No.1!!410Twitter Ads info and privacy164 people are talking about thisMuhoozi Kainerugaba@mkainerugaba · 

Today, a lot of my close friends in the media have been angry with me for yesterday’s tweet. First of all, I didn’t mean it as an attack on @newvisionwire. If they misunderstood me, I’m sorry. But please do not provoke Patriotic Ugandans. Uganda is always No.1!!kanangire Christian@kanangire

That was very kiddish. I thought one of your boys had hijacked your handset and made the tweet. Did not sound like coming from a General. Does patriotism restrict one to learn from best practice in order to save his people? But again…. learning is voluntary not compulsory.74Twitter Ads info and privacy16 people are talking about thisTwineamatsiko Andrew, MD@twineandrew1 · Replying to @mkainerugaba @newvisionwire

It will be Number 1 if we prioritize people first. Being a first son, u definitely don’t know that majority of the citizens can’t afford basic healthcare, food amidst this crisis.
Our health workers in hospitals don’t have PPEs to handle #COVIDー19 . But yes, we are PatrioticTwineamatsiko Andrew, MD@twineandrew1

For instance,a price of salt rose from 800/= to 1500/=, we know majority of Ugandans will/no longer work because of the crisis. Where is our Number 1 government in this,what measures are put to protect Wanainchi??

Other governments have put restrictions on prices of products41Twitter Ads info and privacySee Twineamatsiko Andrew, MD’s other TweetsRuhima Jonah @AsantejnrRuhima

I wish I could make a poster of this tweet & put it on every street in the world. Sir we have talked & talked but nobody seems to care. Uganda is the only Nation where media is control by enemies of state & money making propagandists. Media has degenerated to mafia notice board https://twitter.com/mkainerugaba/status/1241841701414633472 …Muhoozi Kainerugaba@mkainerugabaReplying to @newvisionwireBut who is in charge of this @newvisionwire? Is this a government asset or what?? How dare they praise another state before our great Ugandan state? Uganda is the greatest country in Africa period!! In all things. Nobody else can compare!!!144Twitter Ads info and privacy72 people are talking about this

About Author

Leave a Reply

%d