10-06-2023

CoronaVirus: Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereye bagera kuri 36

CoronaVirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abantu banduye Coronavirus mu Rwanda ugeze kuri 36 nyuma y’uko hagaragaye abandi bantu 17 biganjemo abaheruka mu ngendo bakoreye hanze y’igihugu.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe rivuga ko mu barwayi bashya bagaragaye harimo abantu icyenda bageze mu Rwanda baturutse i Dubai, batatu bavuye muri Kenya, babiri baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe wavuye muri Qatar, u Buhinde n’undi watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda.

Abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati ya tariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.

Leta y’u Rwanda yakajije ingamba nyuma y’uko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera, ndetse ku wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe yatangaje ko byagaragaye ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu myanzuro yatangiye kubahirizwa uhereye kuri uyu wa Gatandatu 23:59, irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe rivuga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.”

Minisiteri y’ubuzima isaba kwita ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no gusiga intera ya metero imwe hagati y’abantu no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Minisante itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Leave a Reply

%d bloggers like this: