23-09-2023

Airtel igiye gushora akayabo ka Miliyoni 240 Frw muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 5

0

Ikipe ya Rayon Sports igiye kugirana amasezerano n’ikigo cy’itumanaho cya hano mu Rwanda Airtel-Tigo
y’imyaka 5 y’imikoranire hagati y’aba bombi, azaba afite agaciro ka miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda muri iyi myaka bazakorana.

Rayon Sports ikaba ari ikipe y’umupira w’amaguru ya hano mu Rwanda ikaba ariyo kipe ifite abakunzi benshi kurusha amakipe y’andi ya hano mu Rwanda, ikazakorana na Airtel mu bikorwa byo kwamamaza mu gihe cy’imyaka 5.

Umuyobozi wa Rayon Sports bwana Sadate Munyakazi yabwiye Radio 10 mu kiganiro cyayo cy’imikino ko amasezerano impande zombie zamaze kuyumvikanaho, akaba arashyirrwaho umukono mu ntangiriro z’iki cyumweru azahite atangira kubahirizwa.

“ Urebye ni uko hajemo ikibazo cy’iki cyorezo twari kuba twayasinye tukanatumira itangazamakuru rikaza tukaryereka ibikubiyemo muri aya masezerano, ariko ntabwo byakunze ndayasinyira mu biro nyoherereze abafatanyabikorwa nabo basinye ubwo turaza gutanga itangazo nyuma uko bihagaze.” Munyakazi Sadate aganira na Radio 10.

Amakuru yizewe agera kuri FunClub.rw avuga ko aya masezerano y’imikoranire y’imyaka 5 azajya aha Rayon Sports miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi mu buryo buhoraho, angana na miliyoni 48 mu gihe cy’umwaka, bakazakorana imyaka 5.

Rayon Sports isanzwe ikorana na Airtel abakunzi bayo bagakoresha service za Airtel amafaranga macye, kuyo abakunzi b’iyi kipe bakoresheje bahamagara banagura murandasi akajya muri Rayon Sports.

Perezida Sadate avuga ko bazambara iki kigo ku kabook k’iburyo ku mwambaro ikipe ikoresha mu marushanwa, bakanayambara ku myambaro y’imyitozo.

“ Amafaranga aje ari inyongera nziza, azadufasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe ikipe ihura nabyo mu buzima bwa buri munsi, tukizera ko bizagira uruhare mu kongera umusaruro w’ikipe mu gihe kiri imbere.” Umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi.Rayon Sports izajya yambara Airtel ku kaboko k’iburyoAbafana ba Rayon Sports bari basanzwe bagnar pack za interineti no guhamagara kuri airtel bakagira icyo basagurira ikipe yabo

Buretse ubu buryo bwo gushaka abafatanyabikorwa, Rayon Sports abafana bayo muri iyi minsi bari gukangurirwa gutera inkunga ikipe yabo, bohereza amafaranga bakoresheje *610#, umufana w’ikipe akaba yatanga kuva ku mafaranga 100 kugera ku mafaranga 1000.

Shampiyona yabaye ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, ikaba izasubukurwa mu gihe iki cyorezo kizaba kibashije kugabanya umuvuduko hano mu Rwanda.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: