Uganda ikomeje umugambi wayo wo guhohotera abanyarwanda ibashinja kubanduza COVID-19


Abanyarwanda batari bake bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bwa Uganda, bashinjwa koherezwa n’u Rwanda kugira ngo bakwirakwizeyo icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.
Kugeza ubu bamwe muri aba banyarwanda barwariye mu bitaro bya Byumba mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bakubiswe mu buryo bukomeye n’igisirikare cya Uganda.
Tariki 22 Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yemeje ko umuntu wa mbere muri icyo gihugu yasanzwemo indwara ya Coronavirus.
Uyu yari umunya-Uganda w’imyaka 36 wageze mu gihugu cye aturutse i Dubai. Kugeza ubu abantu 33 nibo bafite ubu bwandu muri Uganda.
Nubwo uwadukanye iki cyorezo ari umunya-Uganda, iki gihugu gikomeje kwibasira abanyarwanda kivuga ko aribo barimo kukibateza.
Nambajimana Emmanuel ubu urimo kuvurirwa mu bitaro bya Byumba, yageze mu Rwanda tariki 29 uku kwezi nyuma yo kujugunywa ku mupaka n’igisirikare cya Uganda.
Yahageze ari kumwe na mugenzi we Nshimyumukza Michael, bari bamaze imyaka ibiri mu gace ka Jinja, ni mu Burasirazuba bwa Uganda aho bakoraga ubucuruzi bw’ubuki.
Nambajimana avuga ko nyuma y’aho iki cyorezo cyadutse muri Uganda, ibikorwa by’ubucuruzi byahagaze bahitamo gusubira mu gihugu cyabo.
Yagize ati “Ubwo twari mu modoka, twafashwe n’inzego za Polisi za Uganda zidushinja kuba ngo turi abantu boherejwe n’u Rwanda ngo dukwirakwize icyorezo cya Covid-19 muri Uganda.”
Yakomeje avuga ko yakubiswe mu buryo bukomeye ndetse agasigirwa ibikomere.
Ati “Twababwiye ko tumaze imyaka irenga ibiri muri Uganda, ko tudaheruka mu Rwanda, ariko ntabwo bashakaga kutwumva.”
Nambajimana avuga ko nubwo bababwiraga ko bagiye kubazana ku mupaka w’u Rwanda, babajyanye mu kigo cya gisirikare kiri hafi y’u Rwanda batangira kubakorera iyicarubozo harimo no kubakubitisha ibyuma.
Ati “Nyuma yo kutujugunya ku mupaka, abashumba bari ku ruhande rw’u Rwanda nibo batubonye, ubu niyo mpamvu twagegeze hano mu bitaro bya Byumba.”
Nshimyumukiza Michael na we wahohotewe n’igisirikare cya Uganda, ubu arwariye mu bitaro bya Byumba aho amerewe nabi.
Avuga ko nyuma yo kumuhohotera mu buryo bukomeye, yambuwe amashilingi miliyoni ebyiri n’ibindi bikoresho.
Aba banyarwanda bavuga ko hari n’abandi bagiriwe nabi muri Uganda, ku buryo batazi aho baherereye.
Mu Cyumweru gishize abandi banyarwanda 342 bashyizwe hamwe n’inzego z’ubuyobozi muri Uganda, zibajugunya ku mipaka itemewe mu Rwanda mu turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, nabo zibashinja ko bari gukwirakwiza Coronavirus muri Uganda.
Amakuru avuga ko kuva u Rwanda rwemeza ko rufite umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus, Abanyarwanda bari muri Uganda batangiye guhohoterwa bashinjwa ko bagiye gukwirakwizayo iyi virusi.
Igisirikare cya Uganda ngo cyatangiye guhiga abanyarwanda bashinjwa ko bakwirakwiza Coronavirus muri iki gihugu mu gihe nta n’ikizamini na kimwe cyari cyagakozwe kugira ngo nibura bagaragaze ko banduye.
Benshi muri abo bari bamaze imyaka myinshi baba muri Uganda barimo nk’abacuruzi bakoreraga mu Karere ka Kisoro ahitwa Gahenerezo, agace gahana imbibi n’Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera.
Ku cyumweru nibwo batangiye kugera mu Rwanda aho bahise bafashwa n’ubuyobozi, ubu bari kwitabwaho bari mu kato nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abiteganya ko umuntu wese ugeze mu Rwanda ahita ashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yabwiye IGIHE ko abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gushyirwa ku nkeke babwirwa ko bashobobora kwanduza abanya-Uganda Coronavirus ubwo mu Rwanda hagaragaraga umurwayi wa mbere.
Bivugwa ko ingabo za Uganda zakwirakwijwe ku mipaka guhera Cyanika kugera Kisoro babuza ko hari umunyarwanda wakwambuka ngo yinjire mu gihugu.
Guverineri Gatabazi yavuze ko bamaze kwakira abanyarwanda 342 bavuye muri Uganda bashinjwa gukwirakwiza Coronavirus.
Ati “Ni yo mayeri abayobozi ba Uganda bakoreshaga, bakabwira abaturage babo ko abanyarwanda bafite Coronavirus, ari ukubitwararikaho ntihagire umuntu uhura nabo. Bamaze kwemeza ko iwabo hari umurwayi, ibyo gukumira byarahindutse ahubwo barabirukana. Batangiye kwirukana abari hafi muri Kisoro, Kabale, bakomeza baza.”
“Hari n’abandi bari bafite utuduka hakurya hariya za Gahenerezo, babambuye ibyabo, barabacuza bataha ubusa. Twarabakiriye tubashyira mu kato, abenshi banyura mu nzira zitemewe kuko baba bababwiye ko nibanyura ku mupaka barabafata bakabafunga ahubwo bakajya kubashakira amayira ya ‘panya’.”
Muri aba bantu bashyizwe mu kato, usibye abanyarwanda bavuye muri Uganda harimo n’umunye-Congo umwe hamwe n’abanya-Uganda babiri bari bashatse kugenda n’amaguru bavuye mu Rwanda, nabo bashyizwe mu kato kugira ngo harebwe niba nta wanduye Coronavirus.
Bose bahabwa ibikoresho byose nkenerwa by’ibanze ku buryo ubuzima bwabo bumeze neza.