19-04-2024

Minisitiri Busingye: ni icyaha Kumenya ko wanduye KoronaVirus ugahisha abo mwahuye

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko kuba umuntu apimwe bikagaragara ko yanduye Coronavirus ariko bamubaza abo bahuye cyangwa basangiye mbere akanga kubavuga kiba ari icyaha.

Minisitiri w

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Mata 2020, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’igihugu hamwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aho bavugaga uko icyo cyorezo gihagaze ndetse n’uko ingamba zo kucyirinda zishyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Busingye avuga ko ingamba zashyizweho zo kwirinda Coronavirus ari izo kurinda abantu urupfu ari yo mpamvu zagombye kubahirizwa.

Agira ati “Iki ni icyorezo gikomeye kandi cyandura vuba, mwabonye uko cyagize isi yose. Ingamba dufite zo kwigaragaza iyo ufite ibimenyetso, zo kuguma mu rugo, zo guhana intera n’izindi, si ingamaba zo kuturinda icyorezo ahubwo ni izo kuturinda urupfu, kuko kirica cyane kansi vuba”.

Ati “Kutigaragaza rero uvuye mu rugendo ruri mu matariki MNISANTE yatanze, kwiyumvaho ibimenyetso ugaceceka, cyangwa kugusangaho ubwandu bakubaza abandi mwahuye, mwaganiriye, mwasangiye, mwabanye mu rugo ukagira uwo uhisha cyangwa ukabahisha bose, ni icyaha”.

Akomeza avuga iyo umuntu akoze igikorwa nk’icyo aba ashyira abantu benshi mu kaga ko gupfa, baba abe n’abo atazi, bityo ko ari icyaha nubwo iby’icyo cyorezo ntaho byanditse mu gitabo cy’amategeko ahana.

Ati “Ntabwo amategeko yigeze ateganya ko umunsi runaka Covid-19 niza utazakurikiza ibyo azahanwa n’ingingo runaka. Ariko dufite amategeko ateganya n’ubundi ibikorwa wakora ibyo ari byo byose bishobora gushyira abandi mu kaga, byatuma abandi bapfa, byatuma bandura indwara idakira, uikora amenye ko akora icyaha kandi ko yakurikiranwa n’amategeko”.

Avuga kandi ko icyifuzo atari uko hagira ubikora ku buryo byaba ngombwa ko ajyanwa mu nkiko, cyane ko ngo hari abanduye barimo no gukurikiranwa kubera ibyo bakoze nubwo bitatangajwe, ngo hamenyekane niba barabikoze bazi ko bafite ubwandu cyangwa barahuye n’ababufite.

Minisitiri Busingye akangurira Abanyarwanda muri rusange kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, cyane cyane muri iki gihe cya Guma mu rugo kuko bitabagwa neza.

Ati “Umuntu ufite ubwenge ntiyagombye gukora ikintu kinyuranyije n’amategeko, kuko n’inkiko zirakora gake cyane, mu bugenzacyaha no bushinjacyaha hari uburyo Guma mu rugo igira ingaruka ku mikorere yabo. Niba hari umutangabuhamya ukenewe uzamubona Guma mu rugo yarangiye ariko wowe niba bagufashe uzaba ufunze utegereje”.

Ati “Nyuma nitujya mu rukiko tuzavuga ngo uwu muntu yafashwe mu gihe cya Guma mu rugo, kandi icyo gihe byari ibihe bidasanzwe imirimo itakorwaga, umucamanza azamwakira nubwo hazaba habayeho gutinda”.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading