#Kwibuka26 : Amateka ya Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda batazibagirana kubera inganzo ye idasobanya igeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda, burimo gukunda Imana n’abantu.

Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daforoza
Rugamba Sipiriyani ni umwe mu Banyarwanda bishwe ku ikubitiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyakwigendera yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi n’umuririmbyi. Yamenyekanye cyane mu Itorero rye ryitwa “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo yahimbaga. Yahimbye indirimbo nyinshi zirimo 400 zihimbaza Imana.
N’ubwo yahimbye indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bake, ntiyigeze aziririmbamo. Bivuze ko indirimbo ze zose zicurangwa ku maradiyo atandukanye nta jwi rye ririmo,nk’uko umuhungu we Rugamba Olivier abivuga.
Kanda munsii hagati wumve amateka ye,
Source : KigaliToday