Gicumbi: nyuma y’aho batandatu bagaragaweho KoronaVirus abaturage basabwe gutanga amakuru

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yatangaje ko abaturage bagomba gutanga amakuru ku muntu wese baba bazi wahuye n’abantu bamaze kugaragarwaho n’icyorezo cya Coronavirus muri aka karere.
Amakuru agaragaza ko muri aba bantu, umuntu umwe yari asanzwe ari mu kato muri aka karere akaba yari yaragiriye ingendo mu bihugu byo mu karere, naho abandi ni abo mu muryango umwe.

Meya Ndayambaje yabwiye IGIHE ati “Twagize abo bantu ariko bajyanwe aho bavurirwa, ubu turimo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ikigo cy’Ubuzima, RBC kiri hano mu rwego rwo gukora iperereza no kugenzura ngo turebe ko iki cyorezo cyakumirwa.”
Uko aba bantu banduye
Ndayambaje yavuze ko “Umuntu umwe yari yaraturutse hanze ariko yari mu kato, abandi ni umuryango wahuye n’umuntu wari wanduye, kugira ngo tubimenye ni uko hari uwari mu kato i Kigali waduhaye amakuru y’abo yahuye nabo, byabaye ngombwa ko dukurikirana abo bahuye bose, tuza kubamenya ndetse tubasaba ko aho bari mu rugo bishyira mu kato kuko ni umuryango umwe.”
Avuga ko baje kubafata ibizamini tariki 7 Mata, ibizamini biza tariki 8 Mata basanga baranduye biba ngombwa ko babakurikirana.
Yagize ati “Ubu twatangiye gukora ubukangurambaga dufatanyije n’itangazamakuru dusaba abaturage baba ababonanye n’aba, cyangwa abandi bafite ibimenyetso ko bakwihutira kubwira inzego z’ubuzima babicishije kuri nomero 114, na nomero y’akarere ihoraho, 4143 noneho tukareba uwo muntu agapimwa,”
Avuga ko barimo gusaba abaturage ko uwumva yarahuye n’abo bantu adakwiye kujya kwa muganga ahubwo yatanga amakuru, ubuyobozi bwiteguye guhita bumugeraho aho yaba ari hose kandi agafashwa nta kiguzi atanze.
Kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje ko abantu 11 bari bamaze igihe barwaye Coronavirus basezerewe mu bitaro, nyuma yo gukorerwa isuzumwa bagasanga nta virus ikigaragara mu maraso yabo.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yagize ati “Mu bantu bose tumaze gusuzuma, abantu 118 bagaragayeho ubu burwayi kugeza uyu munsi wa none. Muri bo tumaze gusezerera barindwi, twabasezereye ku cyumweru gishize, ndetse uyu munsi wa none turateganya gusezerera abantu 11, nibaza ko ubu muri aya amasaha ababishinzwe barimo kubikora.”
Yavuze ko kugeza uyu munsi Minisiteri y’Ubuzima yari imaze gusuzuma abantu ibihumbi umunani birengaho gato, ariko kubera ko hari nk’abagiye basuzumwa inshuro zirenze imwe bitewe n’impamvu, ku buryo ibipimo byose hamwe byafashwe birenga ibihumbi 11.
Nyuma yo gusezerera abantu 11, u Rwanda rwagombaga kuba rusigaranye abarwayi 100 mu bigo bibiri birimo kubitaho bakaba biyongereyeho babiri basanzwemo Coronavirus kuri uyu wa Gatandatu.

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza ubu kuba hakigaragara abantu batandukanye batahurwaho iyi ndwara, abantu bagomba gukomeza gukurikiza ingamba zirimo gufunga ingendo n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.