26-04-2024

RNC: Nyuma yo kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa , Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimiye nabo bashwanye

Nyuma yaho Jean Paul Turayishimiye na Leah Karegeya,baviriye muri RNC bakajya kubaka Ishyaka ryabo mu rwego rwo kwigarurira abari abarwanshyaka ba RNC batavuga rumwe na Kayumba Nyamwasa,baba nabo bashwanye,intandaro n’uko Madame Lea Karegeya yamenye ko Jean Paul Turayishimiye akivugana na Kayumba mu bwihisho akaba atararekuye.

Nyuma yaho Jean Turayishimiye yanditse avuga yeguye ku mwanya w’Umuvugizi wa RNC,yashinjaga RNC ko ibyo bavuganye nka komite ya RNC byitwa ibanga birara bigeze mu binyamakuru byo mu Rwanda,sibyo gusa yashinjaga iyi komite ko idahuza nawe ngo habe ururimi rumwe ku ibura rya Ben Rutabana.

Jean Paul Turayishimye

Abakurikiranira ibintu basanga kuba Jea Paul ari gukeza abami babiri,yabuze icyo afata nicyo areka,kuko kwitandukanya na Lea Karegeya byamugwiriza abanzi benshi kubera ko uyu mugore wa Nyakwigendera Col.Patrick Karegeya amaze kwigwizaho imbaraga z’abari abakunzi ba Ben Rutabana,abagize ikigega Umurage wa Rwigara cyashinzwe na Ben Rutabana,ndetse n’abari inshuti za Col Patrick Karegeya,aba basesenguzi kandi basanga Jean Paul Turayishimiye kuva kuri Kayumba Nyamwasa nabyo bishobora kumugora ku mpamvu z’umutekano we kuko atinya ko ibyabaye kuri Ben Rutabana nawe byamubaho uyu mu Jenerali akaba yamugambanira dore ko bafitanye amabanga menshi kuva batoroka bagahunga kugeza no mu gushinga RNC.

Leah Karegeya

Jean Paul Turayishimiye Karani,niwe wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi muri RNC akaba n’umuvugizi wa RNC by’umwihariko,akaba ari nawe wagiye ayobora ibikorwa byo gutera ama gerenade mu mujyi wa Kigali mu myaka ya 2012,sibyo gusa Jean Paul yayoboye ibikorwa byo gukwirakwiza impapuro z’iterabwoba bita tracte mu mujyi wa Kigali,ninawe wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo ya RNC yitwa Itahuka,aho yirukaniwe muri RNC yasizeho ikiganiro yiriyirwa ahanganiyeho na RNC cyiswe uyu munsi na Jean Paul kinyura kuri shene ya Yutube.

Umwanditsi https://twitter.com/Abakunda_Rwanda

About Author

1 thought on “RNC: Nyuma yo kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa , Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimiye nabo bashwanye

  1. Reka babishwaniremo nka za nbwa zipfa amagufa😀Iyo abantu bahuriye ju busambo no kwanga igihugu Niko bigenda.

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading