Imyaka 30 ishize nta somo isigiye Congo: Urugendo rwo guhindura Radiyo na Television by’igihugu (RTNC) nka RTLM yo ku bwa Habyarimana
Muri iyi minsi ubwo Aabanyarwanda n’isi yose bakomeje iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri Leta ya Tshisekedi ho barakataje mu gucisha ibiganiro bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi ari nako bangisha Abanyekongo icyitwa umunyekongo wo mu bwoko bw’abatutsi.
Hashize icyumweru kuri Radio na Televiziyo by’igihugu cya Congo hacishashwaho ibiganiro bihembera urwango byiswe “30 ans Ça suffit”. Ni ibiganiro bihagarariwe na Ministiri w’itangazamakuru muri icyo gihugu akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya aho yakusanyije ndetse akanishyura bamwe mu bashakashatsi b’abahezanguni ndetse na bamwe mu bahagarariye imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Congo mu biganiro bigamije guhembera urwango ku banyekongo bo mu bwoko bw’ Abatutsi, ndetse no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; ibintu bisa neza n’ibyo radiyo rutwitsi RTLM yakoraga mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Radiyo Rutwitsi ya RTLM yakoreshejwe na leta ya Habyarimana mu gukwirakwiza urwango ndetse no gutiza umurindi Interahamwe ngo zice abatutsi mbere no muri Jenoside, ibyo yakoraga nibyo leta ya Tshisekedi irimo kwigiraho nayo ikomeza gutiza umurindi ubwicanyi bukomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Muri ibyo biganiro byuzuyemo uburozi bamaze iminsi bakwirakwiza harimo ukuvugako imyaka 30 ishize FPR ikoreye Jenoside abatutsi, abahutu n’abatwa, kuvuga ko FDLR ari impunzi zangiwe na leta y’u Rwanda gutaha, kuvuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda ndetse no kugaragaza ko U Rwanda aho ruva rukagera ari umwanzi wa Congo ndetse rukwiye kurwanywa.
Ayo magambo akwirakwizwa kuri Radio na Televiziyo by’igihugu ndetse agahabwa umugisha na Ministiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ni ukwerekana umugambi wa leta ya Tshisekedi ko ikitwa amahoro ndetse n’umubano mwiza n’u Rwanda bitazigera bibaho ndetse ko kandi batazigera batandukana na FDLR.
Gushimagiza FDLR kandi nabyo ni ibica intege ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi isi yose itezeho kuba igisubizo kirambye cy’umutekano mu burasirazuba bwa congo n’ akarere muri rusange.
Leta ya Tshisekedi kuri ubu yamaze gutsindwa ahantu hose yaba ku rugamba rw’intambara, urwa dipolomasi ndetse n’urukorerwa kuri murandasi, dore ko n’abanyekongo batari bake bamaze kubona ko Tshisekedi abeshejweho n’ibinyoma.
Kuri ubu ikiraje inshinga leta ya Tshisekedi ni ugukomeza kwigisha urwango bakoresheje uburyo bwose bushoboka no gukomeza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwikuraho igisebo no kwerekana ko gukorana na FDLR nta cyaha kirimo.
Birababaje kuba nyuma y’imyaka 30 Leta ya Congo igikomeje guhembera amacakubiri n’ubwicanyi ikaba kandi itarigeze na rimwe ivana isomo kubyabereye mu Rwanda ahubwo ikaba ibifata nk’intwaro zayifasha mu migambi mibisha yayo.