Museveni yagize Uganda indiri y’umutwe witerabwoba RNC, ndeste nubuhungiro ku bakoze Jenocide yakorewe abatutsi

Ubutegetsi bwa Uganda n’inzego zayo z’ubutasi, zishinzwe gukwirakwiza propaganda ku Rwanda, bahisemo kwandika inyandiko zisesereza zanditswe n’abapfobya bakanahakana Jenoside, ibi bikaba byarabaye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi muri 1994.

Uyu ni umugambi muremure watangiye kera nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”.
Muri icyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu 2008, Prunier yavuze ko Uganda yari yiyemeje gufasha Sendashonga guhirika Leta ya FPR Inkotanyi bari bamaze gushwana. Prunier yavuze ko ari we wahuje Sendashonga n’abategetsi ba Uganda, inama ikabera i Nairobi, igitekerezo cye bakacyakira neza.
Ni ibindi byakurikiyeho uko Uganda yagiye iha inzira ba Rizinde waciye I Goma nyuma yo kugera Uganda akerekeza muri Kenya n’ abanyapolitiki nka Joseph Sebarenzi Kabuye n’ abasilikare yagiye ihungisha barimo Major Furuma Alfonse, Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick, Gen.BM Habyarimana Emmanuel mubyara w’Amama Mbabazi wabaye Minisitiri w’intebe wa Uganda, uyu Gen. BM Habyarimana yahunganye na Col. Ndengeyinka Baltazar baciye k’umupaka wa Gatuna, bavuye muri SKY Hotel ku gitega aho bari baraye akaba ari naho ikipe ya Uganda yari icumbikiwe, bacitse biyambitse imyenda y’ikipe y’igihugu cya Uganda “Uganda Cranes” yari yaje gukina mu Rwanda bagiye bari mu mabisi y’abafana n’abakinnyi. Hari Abdoul Ruzibiza, Ruyenzi, Tega n’abandi…
Bikaba bivugwa ko Uganda ari nayo yatanze Ruswa yashatse gutorokesha Col Tom Byabagamba wayoboye Umutwe w’ingabo zirinda Perezida nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu. Ibi biracyari mu iperereza.
Uku kugerageza gufasha abatifuriza ineza u Rwanda, kuyobya uburari ku mahano y’ ibyabaye nibyo bikomeza kuranga ubutegetsi bwa Museveni bwifashisha udutsiko twa RNC n’utw’abajenosideri nka FDLR na Rud-Urunana ibisigisigi bya Ex-FAR ingabo zahoze ari iza Habyarimana n’interahamwe nk’ibikoresho mu guhungabanya URwanda