Muramu wa Peter Verlinden, yanyomoje ibinyoma mushikiwe akomeje gukwirakwiza bigamije gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamutese Marie Consolatrice umugore w’umunyarwandakakazi utuye mu gihugu cy’ububiligi, azwiho cyane ibikorwa byo guhakana ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaye muri Film mbarankuru yiswe “Rwanda untold story” yahakanaga itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubuhamya bwe bwongera kugaragara mu gitabo yandikanye n’umugabo we Peter Verlinden, cyiswe “ Marie: Overleven met dood”.

Mu nyandiko zuyu mugore ndetse no muri film mbarankuru agenda akwirakwiza hirya no hino abifashijwemo n’umugabo we, bagaragara bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanavuga ko ababyeyi ba Marie Bamutese aribo Sempura Tharcisse na Mukabusoro Beatrice binshwe nizari ingabo za RPF inkotanyi.
Bamutese Marie Consolatrice, uvukana n’abavandimwe 7 nawe 8, ku mpamvu z’ibinyoma akomeza kugenda akwiza ku isi hose ku nyungu za politike ishingiye ku ivanguramoko, afatanije n’umugabo we Peter Verlinden wari inshuti y’akadasoka y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, bakomeje umugambi wo gupfobya itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Bajeneza Dominique Savio, musaza wa Marie Bamutse, nyuma yaho abonye ibinyoma mushiki we akomeje kugenda avuga, bivuga ku rupfu rw’ababyeyi babo, abinyujije mu nyandiko ndende yashyise hanze mu minsi ishize yanyomoje ibyo mushiki we avuga.
“Mushiki wanjye (Bamutese) yavuye mu Rwanda ari umwana nka twe muri 1994, kuva icyo gihe ntarahagaruka, abantu babashije kugaruka mu Rwanda ni mama wagarutse muri 1995 niba atari 1996, yagarutse ari kumwe na bashiki banjye bato 3 na mushiki wange mukuru Marine, undi muntu wagarutse mu Rwanda ni njyewe kuko nagarutse mu Rwanda bwa mbere muri 2009”.
Akomeza agira ati: “Ariko iyo mbashije kuvugana n’ababasha kuganira na Bamutese, bansobanurira ko kuba yandika cyangwa anavuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba avuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari cyangwa se abantu bicwa bityo ntawukwiye gusubirayo, naho ngewe nkaba mpagenda uko nishakiye, nkaba ntaravuga ko hari umuntu wampohoteye, bituma ibyo yandika cyangwa avuga hari ababyima amatwi bakanabigaya. Hakiyongeraho ko natwe ubwacu abo tuvukana nawe tutajya dusobanukirwa aho akura amakuru yandika”
Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bavugako ababyeyi ba Bamurebe bishwe n’inkotanyi, ko Se yishwe muri Mata 1994 naho nyina akicwa muri Nyakanga 1997 n’izahoze ari ingabo za RPF-Inkotanyi.
Bajeneza Dominique Savio, utuye mu gihugu cy’Ubufaransa mu nyandiko ikubiyemo ubuhamya bwe yabisonura muri aya magambo
Urupfu rwa Papa wa Bamutese Marie Consolatrice
Nyuma intambara (Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi) yageze mu gace k’iwacu, turahunga ariko papa we asigara mu rugo kubera yari arwaye, twagiye ahitwa i Busoro, nyuma mama yaje gusubira mu rugo adusize aho twari ducumbitse, twagiye kubona tubona aragarutse ari kumwe na papa.
Bwacyeye dukomeza turahunga tugana mu Ruhango. Aho mu Ruhango twahabaye iminsi myinshi papa akirwaye, nyuma twarahavuye kuko ngo intambara (Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi) yari igiye kuhagera ariko papa arahasigara.
Twagenze umunsi tugera ahantu ntibuka amazina, bucyeye mama arongera asubira mu Ruhango kureba papa uko amerewe niba yabasha kuza tugakomeza guhunga. Ariko uwo munsi ni joro amasasu yaravuze avugira mu Ruhango, ubwoba buratwica abantu barahambira baragenda ariko twe turahasigara dutegereje mama ko agaruka.
Yaje ananiwe cyane afite n’agahinda, aratubwira ati papa wanyu asigayeyo amasasu yavuze mbura uko mpamukura nuko ndamusezera ndiruka nza kubareba. Ntiyigeze atubwira ko papa yapfuye nuko natwe turakomeza turahunga ariko dufite gahunda yo kujya i Butare kuri kavukire y’ababyeyi.
Mu by’ukuri sinigeze menya icyo papa yararwaye bitewe n’imyaka nari mfite, abanduta bavuga ko yararwaye rubagimpande ariko kubera atigeze ajya kwa muganga kubera imvururu zo muri icyo gihe murumva ko kubihamya bigoye.

Iby’urupfu rwa data uwashaka yabivuga uko abishaka kuko nta gihamya na kimwe cyaboneka gisobanura niba yarapfuye cyangwa akiriho, uretse ko umuntu akora Umwanzuro (conclusion) ati iyaba akiriho imyaka yose ishize umuntu aba yaramenye amakuru ye.
Niba yarapfuye kandi ntawuzi icyamwishe, yishwe n’indwara, yararwaye se? yishwe n’ amasasu se ? amasasu ya nde?
Bajeneza Dominique Savio mu buhamya bwe yavuze ku byerecyeye urupfu rwa Mama we
Urupfu rwa Mama wa Bamutese Marie Consolatrice
Dmonique Savio, yagize ati: “Izo nkotanyi Bamutese, avuga yahuriye nazo hehe? Ni ibibazo nibaza ariko ntabisubizo mfite.
Ku byerekeye urupfu rwa mama, amakuru mfite kuva cyera ni uko yarwaye agapfa. Bashiki banjye bari bahari niko babitubwiye, gusa hajemo amagambo avuga ko bamuroze, kandi amagambo nka yo mu giturage ntajya abura. Bamwe mu baturanyi bamushyinguye narababonye ndanabasura iyo ndi mu nce ziwacu, murumva rero ko ntabitindaho.
Naho aho Bamutese avuka ko murugo iwabo hahungiye Abana bane b’Abatutsi, bari bamaze kwicirwa ababyeyi n’interahamwe taliki ya 7/04/1994, bakahamara ibyumeru bibiri kugeza ubwo musaza wabo wari waragiye mu ngabo za RPF-Inkotanyi aje kubatabara, musaza we yavuze ko ataribyo.
Dominique Savio, yabisobanuye muri aya magambo agira ati: “Ibyo nibuka, Jenocide yakorewe Abatutsi iba hari umusaza wahungiye iwacu, n’abandi bana b’abaturanyi. Nyuma y’igihe ntibuka abo bana basubiye iwabo kuko papa wabo yarakiriho ariko mama wabo we baramwishe, uwo musaza we yamaze iminsi yihishe iwacu, nyuma ababyeyi banjye bapanga kumuhungisha akajya i Burundi. Ndibuka ko mama na mushiki wange mukuru bamuherekeje nijoro bajya kumwereka inzira ijya i Burundi, nyuma baragaruka ariko nta makuru bari bafite niba yarabashije kugerayo”.
Umuntu uheruka mu Rwanda muri 1994, akaba amakuru y’u Rwanda azi ari aya cyera, andi akaba ayasoma kuri internet cyangwa se akayabwirwa, kuri njye uwo aba agomba kwicecekera, cyangwa se akavuga ibya cyera ubundi akarekera aho. Urugero rwa hafi nihereho (Dominique Savio), ni gute najya kuvuga amateka y’u Rwanda ntazi ya cyera? ariko navuga ibyo nzi mpereye muri 2009, nkavuga uko nageze i Kigali nta muntu n’umwe mpazi, n’uwari waje kunyakira tugahuzwa na telephone, nkagera iwacu ndi kuyoboza, nta muturanyi n’umwe nzi, nabambonye nkagomba kwisobanura uwo ndiwe nabo bagatungurwa, nkavuga uko nabashije guhura nabari bihishe iwacu muri genocide.
Iyi nkuru ishingiye ku nyandiko ikubiyemo ubuhamya Bajeneza Dominique Savio musaza Bamutese Marie Consolatrice, umugore wa Peter Verlinden