24-03-2023

Bruce Melodie yashinze label igiye gufasha abahanzi bashya

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye gufasha abahanzi bashya biciye mu nzu ye y’umuziki yitwa Igitangaza Music.

Itahiwacu Bruce ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze igihe bari gukora ubudasubira inyuma ndetse yagura n’ibikorwa bye.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo yashize televiziyo ye yitwa Isibo TV, yiyongera ku bindi bikorwa bimwinjiriza amafaranga hanze y’umuziki.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye gufasha abahanzi bashya mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe n’abamufashije akaba ari umuhanzi ukunzwe.

Ati ” Nkuko kugirango tugere aho turi ubu hari abadufashe akaboko niyo mpamvu natwe guhera ejo muzatangira kumva abahanzi bashya twasinye amasezerano y’imikoranire. Tuzabatangaza ejo na bimwe mubihangano byabo.”

Umuhanzi Bruce Melody

Aba bahanzi bazajya bafashwa biciye muri label nshya yiswe Igitangaza Music. Mu 2015 ubwo Bruce Melodie yegukanaga umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yahembwe ibikoresho bya muzika, ndetse nyuma y’aho atangira ibijyanye no gushinga studio ye yitwaga Igitangaza.

Iyi Studio yari iri i Nyamirambo ahahoze Super Level ntabwo yabashije gukomeza ibikorwa byayo kuko nta n’indirimbo n’imwe yigeze yumvikana yakorewemo.

Bruce Melodie yinjiye mu mubare w’abandi bahanzi bashinze inzu z’umuziki nyuma ya The Ben ufite Rock Hill , na Oda Paccy washinze Ladies Empire.

Leave a Reply

%d bloggers like this: