29-11-2023

Polisi yatangaje ko abantu bagenda n’amaguru batambaye udupfukamunwa bazajya bafatwa banacibwe amande

0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagenda n’amaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga cyane cyane abatwara ibyabo bwite batambara udupfukamunwa, bagiye kujya bafatwa bafungwe ndetse banacibwe amande kuko baba barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CP Kabera avuga ko Polisi nta kibazo ifitanye n

CP Kabera avuga ko Polisi nta kibazo ifitanye n’abaturage ahubwo igifitanye na Covid-19

Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko kutumvira amabwiriza bihanirwa haba ku batwaye ibinyabiziga batambaye udupfukamunwa kabone nubwo baba batwaye imodoka zabo bwite, ndetse n’abagenda n’amaguru.

Agira ati “Bariya bantu bagenza amaguru batambaye udupfukamunwa bagiye kujya bafatwa bafungwe bacibwe amande, ku bavuga ko amabwiriza atareba abatwaye imodoka zabo batifuza kwambara udupfukamunwa ugomba kugenda wambaye agapfukamunwa”.

Ati “Byagaragaye ko hari n’abatwaye izo modoka zabo batwibagirirwa mu modoka kandi ntabwo Polisi yamenya ko nuva mu modoka uza kukambara, niba utwaye ikinyabiziga cyawe ambara agapfukamunwa, nufatwa utakambaye bakakwandikira niba ujuriye andikira ubuyobozi bubishinzwe”.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko gushaka kwambuka intara na byo byakomeje aho abantu bagiye bagenda n’amaguru cyangwa ugasanga baratega za taxi voiture, hanadutse kandi uburyo bwo kujya kunywa inzoga kandi byose bitemewe.

Avuga ko nubwo hari abagaragaza ibibazo byinshi Polisi nta kibazo ifitanye n’abaturage ahubwo Polisi ifitanye ikibazo na COVID-19.

Polisi nta kibazo ifitanye n’abantu igifitanye na Covid 19

CP Kabera avuga ko Polisi nta kibazo ifitanye n’abaturage mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyoprezo cya Coronavirus ahubwo ko igifitanye na Coronavirus ubwayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abavuga ko bafiyanye ibibazo n’abapolisi babiterwa no kuba Polisi ikora inshingano zayo, bigatuma hari abakeka ko Polisi igamije kubabangamira, kandi nyamara Polisi ifite inshingano zo guhagarika no kubaza buri wese impamvu ze z’urugendo.

Polisi itangaza ko nka nyuma y’icyumweru abantu bemerewe gusubira mu mirimo hanakomeza ingamba zo kwirinda Covid-19 hari ibyagoranye ngo abantu bubahirize amabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko ingamba zagoranye nko ku munsi wa mbere tari ya 04 Gicurasi 2020, kuko abantu batubahirije intera uko byasabwaga, kimwe no kutubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa.

Abantu kandi bageragaje kwambuka intara berekeza mu Mujyi wa Kigali cyangwa abegereye intara bagashaka kuvayo baza mu Mujyi wa Kigali, ku buryo mu minsi ya mbere abantu babarirwa muri 200 bafashwe na Polisi.

Agira ati “Abantu amagana barafashwe ni amagana barenga ijana bagera muri 200. Kubahiriza amasaha na byo byatunguye abantu kuko imodoka zisaga 1000 zafashwe mu ijoro ryo ku wa 04 Gicurasi ku buryo bitari byoroshye”.

Icyakora avuga ko ubu hari impinduka ku kwambara udupfukamunwa, guhana intera na byo bikaba bigenda neza gake gake, amasaha na yo baracyayarenza ariko bitari cyane nko ku munsi wa mbere.

Ntabwo Polisi ifungira muri Sitade

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko iyo hari abagenda mu muhanda amasaha yarenze nijoro hari abafatwa bagahurizwa mu gice runaka kugira ngo Polisi yumve buri muntu n’impamvu yakererewe, ndetse bagirwe inama kuko iyo ari nijoro abo bantu bakaza ku bwinshi barahagarikwa.

Agira ati “Ku bantu bari mu kazi gatandukanye nk’abatinze kubona imodoka muri za gare dushinzwe kubafasha imodoka ntizifatwa kubera ko baba bari muri serivisi zitandukanye nk’abaganga n’abashaka serivisi zindi.

Iyo bahuriye mu muhanda usanga bigoranye kubumva icyarimwe, kandi abo bantu iyo ubahagaritse bashaka kuza kwibariza umupolisi ugasanga bavuga ko umupolisi abakerereje kandi nyamara ari bo baba bikerereje”.

Avuga ko abavuga ko hari ibibazo ahanini biterwa n’uwo uvuga ko afite ikibazo kuko ni we uba yakererewe ni yo mpamvu bituma bose tubabwira ngo duhurire ahantu nk’aho muri sitade, ni yo mpamvu abantu bitwaza ko baraye muri sitade kandi ni bo baba babiteye.

Agira ati “Polisi iyo irangije kumva buri umwe abantu bagenda bataha, iyo hari abajijinganya babeshya habamo kugira amakenga muri ibi bihe bikomeye. Abantu nibumve neza amabwiriza, abantu bumve ko Polisi itagambiriye kubagora nta n’ikibazo dufitanye ikibazo tugifitanye na Covid-19.

Iriya sitade si ishuri ariko ni uburyo budufasha kwicaza abaturage tukaganira mu buryo bwubahirije amabwiriza aho hantu ni ho Polisi yashatse nihaba hatoya tuzashaka n’ahandi, hariya ni inshingano zacu tugomba gukora na bo nibubahirize inshingano zabo”.

Hari ibibazo bishobora gutuma urenga imbibi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko hari ibibazo bishobora gutuma abantu barenga imbibi zemewe nko kujya kwivuza cyangwa kujya gushyingura, n’izindi serivisi zirimo imishinga ya Leta n’indi y’abantu bikorera yihutirwa.

Avuga ko iyo abantu bakoze bagakora ingendo zitemewe ntibafatwe bitavuze ko uwubahirije amabwiriza akagenda avuze ikibazo cye aba yataye umwanya we, kandi ko iyo myumvire yo kugenda igomba kubahiriza ibisabwa kandi hari abashinzwe gutanga uburenganzira.

Agira ati “Abantu bafashwa kugenda, ariko hari ibyangombwa bigomba kuzuzwa kandi izo modoka zahawe ibyangombwa bizwi iyo barengeje amasaha bashobora no kurekwa bakagenda, abishe amabwiriza bahanirwa ikosa ryo kutubahiriza amabwiriza kandi babyumve birinde”.

Polisi y’u Rwanda asaba abaturage bifuza gukora ingendo zihutirwa ko bisabirwa uburenganzira kandi ko ingendo zo kwambukiranya intara zitemewe kandi ko abakomeje gukora izo ngendo zitemewe bica amategeko nkana.

Inkuru tuyikesha KigaliToday

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: