Jean Damscene Ntaganzwa, umunyamuryango nshingiro wa Radio Inyenyeri yitandukanije na Opozisiyo

Jean Damascen Ntaganzwa, utuye mu gihugu cy’ubwongereza, azwi cyane, mu bahezanguni bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije kuri Youtube yavuze ko asezeye mu bikorwa bya politike mu mashyaka yiyita ayo muri opozisiyo akorera hanze y’igihugu.

Ntaganzwa yabaye umuyobozi wa Radio Inyenyeri yashinze kubufatanye na Noble Marara, mu mugambi wo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntaganzwa avuga ko asezeye muri opozisiyo yagize ati: “ navuze ko nindamuka ngize imyaka 50, mbona ntagihindutse muri polike ya opozisiyo, nzahita mbivamo, nabivuze mfite imyaka 43, ndavuga nti n’ibyiza reka ndeke kwanduranya ntazamera nka cyacyirondwe, nti reka imbaraga zanjye nzikoreshe mu bindi, aba basha kuba babikomeza bazabikomeze sinababuza ni uburenganzira bwabo ariko iyo ubona umushinga urimo udashobora kugera ku ntego ubishoboye wawuvaho ukawuhagarika cyangwa ukawucumbika”
Ntaganzwa, yabaye umwe mu bashinze ishyaka UDFR- Ihamye mu gihugu cy’ubwongereza aribera n’umuyobozi wungirije, mu ntego zaryo harimo gukanurira abanyarwanda babahanze, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gushakira inkunga umutwe w’inyeshyamba za FDLR ndetse no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Jean Damscene Ntaganzwa wahoze ashinzwe ibikorwa by’umuryango LIPRODOR mbere ya 2004; yatorotse inkiko z’u Rwanda mu 2004, ahungira mu gihugu cya Uganda we nabagenzi be 7, aribo; Fabien Bakizanya, Balthazar Ndagijimana, Aloys Habimana, Jean Bosco Molisho, Ruben Niyibizi, na Félicien Dufitumukiza, Bashinjwaga ibyaha by’ivanguramoko ndetse no gushaka urubyiruko rujyanwa mu nyeshyamba za FDLR mu mugambi wo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda; bishingikirije umuryango LIPRODOR wavugaga ko uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ntaganzwa mu 2007 yagaragaye mu rubanza rwa Celestine Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo mu gihugu cy’ubwongereza abashinjura k’uruhare bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntaganzwa afatanije na Pr. Filip Reyntjens, umubiligi wagize uruhare mu itegurwa rya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba yarabaye mu kanama kari gashinzwe ivugururwa ry’itegeko nshinga mu mwaka 1976-1978 ku mabwiriza y’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana, bakoze itsinda rigamije kugaragaza ko habayeho jenoside ebyiri.
Kuri ubu J.Damascene Ntaganzwa yavuze ko asezeye muri politike y’amashyaka akorera hanze y’u Rwanda avugako ari aya Opozisiyo aho yagize agize ati; “Natekerezaga ko opozisiyo yatigisa urukuta, ariko nasanze ari ya politike y’amakofe ya vaho njyeho, aho nasanze benshi mu banyarwanda bari muri politike ya Oposisiyo badakora politike igamije kugira icyo igeza kubanyarwanda ahubwo bakora politike igamije kwihimura. Politike nkiyo rero ntacyo igeraho.
J.Damascene Ntaganzwa : Benshi mu banyarwanda bari muri opozisiyo ntibakora politike igamije kugira icyo igeza kubanyarwanda ahubwo bakora politike igamije kwihimura.