29-11-2023

Impamvu 8 zigaragaza ko Ingabire Victoire, ari inyuma y’urupfu rwa Pastor Theoneste Bapfakurera

0

Nyuma y’urupfu rwa Pasiteri Theoneste Bapfakurera, wishwe mu bwicanyi bwo mu ijoro ryo kuwa 13/05/2020, mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko Bwana Theophile Ntirutwa na Madamu Victoire Ingabire aribo bari inyuma y’urupfu rwe.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye Ingabire victoire, akomeje kwandika inyandiko agaragaza ko afite agahinda ko bamwiciye umuyoboke we nyamara aka wamugani  umunyarwanda yaciye ngo “Impyisi ikurira umwana ikakurusha uburakari”.

Mu makuru yizewe twahawe n’umuntu wari uzi umubano wa Ingabire Victoire  na Theophile Ntirutwa, aremeza ko uyu Theophile  ariwe wateguye uyu mugambi wo kwivugana  Pasiteri Theoneste Bapfakurera.

Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko Ingabire Victoire, ariwe warukwiye gupfa kuko ibikorwa agenda akora bigaragaza ko ari umwanzi w’igihugu kandi imigambi ye yose ikaba igaragaza ko ashaka kurimbura Abanyarwanda kandi ko ntakiza abifuriza.

Theophile Ntirutwa, asanzwe ari umurwanashyaka wa Ingabire Victoire cyane ko yigeze kuba umuyobozi w’ishyaka rye rya  FDU-Inkingi ryahindutse DALFA-Umurinzi mu mujyi wa Kigali, nyuma yaje kwimukira i Rwamagana bigizwemo uruhare na Nyirabuja Ingabire Victoire kugirango babashe gushaka abayoboke mu karere ka Rwamagana.

Ntirutwa yari asanzwe ari inshuti ya nyakwigendera Pasteri Theoneste Bapfakurera byahafi bakaba kandi bari basanzwe banafitanye imishinga bakoranaga irimo n’ubworozi  bw’ingurube, bwakorerwaga mu rugo kwa Ntirutwa.

Amakuru twakuye mu bantu bari basanzwe bavugana na Nyakwigendera Pasteri Theoneste Bapfakurera, batubwiye ko Uyu Ntirutwa yagerageje kenshi gushaka kwinjiza Pasteri Bapfakurera, mu inshyaka DALFA-Umurinzi kugirango azabafashe gushishikariza no kwinjiza abayoboke bo mu itorero rye muri iryo shyaka.

Pasteri Bapfakurera ntiyamwemereye ibyo yamusabaga byo kuba umurwanashyaka wa DALFA-Umurinzi,  ahubwo  yamubwiye ko  yareka bagakomeza  ibijyanye n’ubworozi bari bafitanye  ibindi ibijyanye na  politike bakabireka.

Ibi biri mu byarakaje cyane Ntirutwa,  kuko yisanze amaze ku mumenera amabanga, menshi menshi ya DALFA-Umurinzi, bituma atangira gucura imigambi yo kumwivugana abifashijwemo na Ingabire Victoire , kuko bari biteze ko azabafasha akayoboka bityo n’abakiristu benshi akazagende abijiza mu ishyaka gahoro gahoro.

Umugambi wo Kwivugana Pasteri Theoneste Bapfakurera

Mbere y’uko abicanyi baza ,Ntirutwa yabanje guhamagara Pasiteri Bapfakurera, ngo aze ku  kabari ke kugirango  amusengerere inzoga amusindishe.

Bageze ku Kabari Pasiteri Bapfakurera,  amubana ibamba yanga kunywa inzoga, dore  ko ako kabari barimo ariko Ntirutwa yajyaga akoreramo ama nama agamije kwinjiza abantu mwishyaka rya Ingabire Victoire ndetse ninaho hacurirwaga imigambi yose ya Victoire Ingabire yo gushaka abayoboke.

Nyuma yaho Ntirutwa ubwe yahisemo kuzimya amatara ani nabyo byahise biha icyuho abagizi ba nabi  bahita binjira bacanye amasitimu, bahita baboha abantu bose bari muri ako kabari , icyatangaje abantu nuko  Ntirutwa nka nyiri akabari  batigeze bamuboha.

Pasiteri Bapfakurera, bahise bamuteragura ibyuma arapfa, mu gihe Ntitutwa, avuga ko yari yihishe muri Comptoire, abicanyi ngo babonye ko  Pasiteri Bapfakurera  ashizemo umwuka bahita bacika.

Ntirutwa, yahise asohoka akimara kubona ko umugambi wabo ugezweho, mbere nambere yihutira guhamagara umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’amerika , umenyerewe cyane mu kwamamaza amakuru y’ibihuha no gukwirakwiza byacitse mu Rwanda akaba kandi afatwa nk’igikoresho cya Victoire Ingabire.

Bakimara kuvugana uyu Ntirutwa  yahise kandi ahamagara Ingabire Victoire, amumenyesha uko igikorwa cyagenze, nyuma yaho nibwo yaje guatabaza polisi.

Ibi ubwabyo abazi ibyamategeko byitwa kuyobya uburari cg gusibanganya ibimenyetso (mucyongereza bakunze kwita diversion), ubundi iyo ikibazo nkiki kibaye, inzego zishinzwe umutekano nizo zitabazwa bwa mbere.

Ibimenyetso bigaragaza ko iyicwa rya Pasiteri  Bapfakurera ari umugambi wa Victoire Ingabire  na Theophile Ntirutwa;

  1. Kuba uwishwe yari yahamagawe n’umurwanashayaka wa DALFA Umurinzi ya Ingabire Victoire.
  • Kuba  Ntirutwa, atarishwe ubwabyo bigaragaza ko atariwe wari ugambiriwe kwicwa.
  • Kuba Ntirutwa yarajimije amatara, abicanyi  bagahita binjira.
  • Kuba Ntirutwa, Ingabire avuga ko ariwe warugambiriwe kwica ataraboshywe  n’abicanyi.
  • Kuba nyuma y’iyicwa rya Pasiteri Bapfakurera, ntirutwa yarahise ahamagara umunyamakuru w’ijwi rya Amerika na Ingabire Victoire aho guhanagara inzego zishinzwe umutekano.
  • Kuba Ntirutwa, yarahise yihutira gutangariza itangazamakuru ko mu bicanyi harimo uwambaye imyambaro ya police y’u Rwanda.
  • Kuba Ntirutwa, avuga ko hari moto yamukurikiranaga aho ajya hose, akavuga ko ngo yari azi  plaque yayo ariko bayimubajije avuga ko atayibuka.
  • Kuba Ingabire Victoire Umuhoza yarahise yihutira kwandika mu mbuga nkoranyambaga avuga ko umurwanashyaka wa DALFA-Umurinzi yishwe kandi Nyakwigendera Bapfakurera, atarigeze aba Umurwanashyaka waryo.

Benshi mu bashyinguye Nyakwigendera Pasiteri Bapfakurera, bavuga ko abashobora kuba baramwishe ari abarwanashyaka ba Ingabire Victoire, kuko bari bafite impungenge ko  azashyira hanze ibyo bari baramubwiye birimo amabanga y’ishyaka rya DALFA-Umurinzi, bityo ngo aho kugirango azamene amabanga bahitamo ku mwica.

Nyuma yo gukora iyi nkuru twahamagaye urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB, badutangariza ko bakiri gukora iperereza bityo Theophile akaba akiri mu maboko y’uru rwego, we n’abandi bakekwaho iki cyaha.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: