23-09-2023

Abayisenga Venant, umwambari wa Ingabire Victoire hamenyekanye irengero rye

0

Amakuru yizewe neza my250tv ifitiye gihamya nuko Ingabire Victoire umaze iminsi atabariza abantu yita ko bashimuswe, ariwe ubohereza mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kugeza ubu tumaze kumenya ko Venant Abayisenga umaze iminsi atabarizwa na Ingabire Victoire ku mbuga-nkoranyambaga, hari abamubonye yambuka ajya mu ishyamba rya Kibira, hamenyerewe nk’inzira y’abajya mu mitwe y’iterabwaba ya P5, FDLR na RNC ikorera ahantu henshi hatandukanye cyane cyane mu mashyamba ya Congo.

Uwitwa Marvin Mbabazi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yanditse  avuga ko yiboneye Abayisenga Venant yinjira mu gace ka Kibira, akakirwa na bamwe mubagize iyo mitwe y’iterabwoba bakorera i Burundi.

Taliki ya 6/06/2020, Ingabire Victoire, ibinyujije ku mbugankoranyambaga za Twitter na Facebook nibwo yatangaje ko umurwanashyaka we Venant Abayisenga, yaburiwe irengero.

Ingabire Victoire Umuhoza, n’ikihebe cyitwikira ingirwashyaka DALFA-Umurinzi, kikohereza abantu bajya mu mitwe yiterabwoba, batangira bitwa abarwanashyaka b’ishyaka rye, bamara koherezwa mu mashyamba ya Congo, agahita atangaza ko baburiwe irengero cyangwa  bashimuswe mu rwego rwo kugaragaza ko mu Rwanda nta mutekano uhari, nkuko aherutse kubikora.

Ingabire Victoire, agira amacenga menshi akoresha kugirango abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba badafatwa  ndetse no kugirango nibaramuka bafashwe bitaza kugaragara ko bari bagiye mu mitwe y’iterabwoba.

Impamvu eshatu (3) zigaragaza ikihishe inyuma yo kuvuga ko abarwanashyaka be  baburiwe irengero:

  1. Yohereza abarwashyaka be mu mitwe y’iterabwoba, bamara guhaguruka agahita atangaza ko baburiwe irengero, mu rwego rwo kujijisha.

Abagiye boherezwa muri iyi mitwe y’iterabwoba, babanzaga guhurizwa ahantu hamwe, bakiga ku mugambi w’uburyo bari bugende, kenshi bahurira mu rugo rwa Ingabire, bitwaje ko bari mu inama y’ishyaka, nyamara bari mu mugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.

Iyo bamaze gufata inzira ibaganisha muri iyi mitwe y’iterabwoba Ingabire Victoire n’abarwanashayaka be bahita batangaza ku mbuga nkoranya-mbaga ko abarwanshyaka be baburiwe irengero, ibi akabikora nk’uburyo bwo kujijisha,  kugirangango nibaramuka bafashwe bihite bigaragara ko bari bashimuswe n’inzego z’umutekano.

Taliki ya 5/09/2012, Ingabire Victoire, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yatangaje ko Alexis Bakunzibake, bari bahuriye mu mutwe wa P5, yashimutiwe i Kigali mu Biryogo agashyirwa mu modoka ya Jeep ndetse ngo iherecyejwe nindi modoka ya Police, nyamara ibi Ingabire Victoire, yavugaga byari imitwe, yo kujijisha, kuko nyuma y’iminsi micye uyu mugabo yagaragaye ku mafoto yakiriwe muri FDLR.

Ikindi kinyamakuru kitwa The Rwandan gikorana byahafi na FDLR ndetse na FDU-Inkingi, nyuma y’igihe nacyo cyanditse kivuga ko Alixis Bakunzibake, ari muri FDLR ndetse yanakatiwe igifungo cy’imyaka 25 adahari, kubera ibyaha yahamwaga byo gukorana na FDLR.

  • Atangaza ko baburiwe irengero kugirango yigarurire imiryango yaboherejwe(abagore n’abana babo cg abo bavukana)

Ingabire victoire, iyo amaze kohereza abambari be muri iyi mitwe y’iterabwoba, aba yarangije gucura umugambi  w’uburyo bahita babishyira mu itangazamakuru, kugirango abo mu miryango yabo bahite bumva ko abantu babo bashimuswe n’inzego za leta, ibi Ingabire akabikora mu mugambi wo kwangisha ubuyobozi abaturage ndetse anigarurire iyo miryango.

Twabibutsa ko ubu buryo bwo kuvuga ko abantu baburiwe irengero cg bashimuswe, aribwo buryo bukoreshwa n’abantu bose bagana muri iyi mitwe y’iterabwoba.

Ingero: Alexis Bakunzibake  yagiye muri FDLR, basigara bavuga ko yashimuswe n’inzego z’umutekano, Cassien Ntamuhanga nawe wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 25, amaze kuhamwe n’ibyaha birimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, nyuma agatoroka gereza agana mu mutwe w’iterabwoba wa RNC,  nawe bari bavuze ko yaburiwe irengero, hari kandi Twagirimana Boniface nawe wo muri FDU-inkingi wari warakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi (7) kubera gukorana n’imitwe y’iterabwoba nyuma akaza gutoroka gereza, Ingabire Victoire nabwo yavuze ko yaburiwe irengero, hari kandi umunyamakuru Constantin Tuyishimire wa Radio/TV1 nawe byatangajwe ko yashimushwe, nyamara nyuma byaje kugaragara ko yarari mu bihugu  bihana Imbibi n’u Rwanda.

  • Kugaragaza ko mu Rwanda nta mutekano uhari

Iyo amaze kohereza abantu be mu mitwe y’iterabwoba ya FDLR , RNC, RUD-Urunana na P5, ahita yihutira gutangaza ko abarwanashyaka be bashimuswe kugirango amahanga abone ko mu Rwanda ntamutekano uhari, ndetse n’inzego z’iperereza zidakora.

Ibi bigaragaza ko ibyo Ingabire Victoire, arimo byo kuvuga ko Venant Abayisenga, yaburiwe irengero nabyo bisa nkibyo bakoze kuri  Bakunzibake, dore ko Abayisenga Venant mu mwaka w’2017 yari yafatanwe nabagenzi be 11, mu mugambi wo gushaka abayoboke bajyanwa mu mutwe w’iterabwoba wa P5, RNC na FDLR bikorera mu mashyamba ya Congo.

Barindwi muri Abo bahamwe n’ibyaha birimo “gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho bifashishije intambara, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubuyobozi buriho, ndetse no kurema imitwe y’iterabwoba; Nsabiyaremye Gratien washakaga abajyanwa muri iyi mitwe y’iterabwoba yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 12, Twagirayezu Fabien, warushinzwe guhurizahamwe ibikorwa byabajyanwa muri iyi mitwe nawe yakatiwe igifungo cy’imyaka 12, naho urubyiruko rwari rwemeye kujyanwa harimo Mbarushimana Evode, yakatiwe igifungo cy’imaka 10 naho Ndayishimiye Papius na Ufitamahoro Norbert, nabo bakatiwe igifungo cy’imyaka 7, undi wahamwe n’ibyaha ni Twagirimana Boniface wakatiwe igifungo cy’imyaka 7, adahari kuko yari yaratorotse gereza.   

Kuba Ingabire Victoire akomeza gukwirakwiza hirya no hino ko abantu be baba baburiwe irengero, ushobora kwibaza uti; ese niwe wenyine uri muri opozisiyo? Ese kuki ari we uhora asakuza avuga ko abantu be babujijwe uburenganzira, ubundi ngo bashimuswe, ngo bari bagiye kubica habura gato!

Ibi byose ntakindi kiba kibyihishe inyuma bitari ukwicyeka amababa ko akorana n’imitwe y’iterabwoba, kandi koko burya umunyarwanda yavuze ukuri ngo “ iminsi y’igisambo ni miringo ine”, umunsi umwe nawe azafatirwa muri icyo cyuho ari gutegura ibi bikorwa by’iterabwoba akanirwe urumukwiye.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: