06-12-2023

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi Yitabye IMANA

0

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida usoza manda ye muri iki gihugu, Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, akaba yishwe no guhagarara k’umutima.

Pierre Nkurunziza

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ariko mu buryo butunguranye cyane ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahinduwe no guhagaraga k’umutima.

About Author

Leave a Reply

%d