06-12-2023

Imyaka 10 irashize Ingabire Victoire ahisha uruhare rw’ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi

0

Umunyarwanda yaciye umugani ngo : “Mwene samusure avukana isunzu”. Umukecuru Ingabire Victoire akoresheje imbugankoranyambaga n’ibinyamakuru akomeje gusizora ahakana ko ababyeyi be batagize uruhare muri muri Jenoside yakorewe abatutsi .

Mukecuru Ingabire, ukomoka kuri Gakumba Pascal, wabaye Burugumesitiri w’icyahoze ari komine Kibilira ubu ni mukarere ka Rubavu, guhera mu 1994-1996.
Mu 1996 yahamwe n’ibyaha kubera uruhare yagize mu itegurwa rya Jenoside n’ubwicanyi bwabereye imuhororo mu kwakira 1990, bugahitana Abatutsi benshi, muri uwo mwaka yarafunzwe, mu 2000 arafungurwa, mu 2004 apfa yiyahuye.

Ingabire, wanywanye n’abicanyi, akonka amashereka y’interahamwe, agakurira mu biganza by’ababibye ingengabitekerezo ya jenoside, aho kubabazwa nibyo ababyeyi be bakoze yiyambitse uruhu rw’intama, arabatagatifuza.

Ingabire Victoire Umuhoza

Yafindafinze inyandiko zishinjura se nyamara ntawe bitagararagarira ko ari impimbano, bigatuma umuntu yibaza ibibazo by’uruhuri.

Ese koko niba ibyo avuga ari ukuri, kubera iki yategereje imyaka igera mu icumi(10) kugira ngo ashyire hanze uko kuri kwe? Ni uko atarizi ko se yigeze gufungwa azira ibyaha bya Jenoside ? ni uko atazi se urupfu yapfuye ? cyangwa byamuteye ipfunwe ko nyina interahamwe kabombo yari yaramutaye? iSe yariyahuye nyuma yo kubuzwa amahoro n’ibyaha ndenga kamere yari yarakoze.

Dusabe Therese

Ingabire Victoire Umuhoza alias IVU, akigera mu Rwanda mu mwaka w’2010, yihutiye kujya gusura imva ya Mbonyumutwa Dominique, wabaye perezida wa mbere w’u Rwanda, aha ukibaza uti, ese ko nta sano afitanye na Mbonyumutwa, akaba yaravuye mu Rwanda akiri umwana ataramenya ibya Politike niki cyamujyanye gusura igituro cya Mbonyumutwa?

Kujya ku gituro ntabwo byizanye gutya gusa ahubwo yabisabwe n’abana ndetse n’abuzukuru ba Mbonyumutwa bibumbiye mucyo bise JAMBO ASBL, ishyirahamwe rigizwe n’abana bababyeyi basize bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tugarutse inyuma gato mu 1970 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yohereje Therese Dusabe nyina wa ingabire Victoire, gukorera ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa avuye mu cyari Perefegitura ya Gisenyi (mu Karere ka Rubavu).

Dusabe yahise ajya mu itsinda ry’abaforomokazi n’ababyaza, bituma aba ikimenya bose muri aka gace, kubera umwuga yakoraga, yahise anamenyana n’abategetsi bakomeye, barimo na nka Dr. Akingeye wari Umuganga wa Kinani Habyarimana Juvenal, waje no kuba inshoreke ye kubera ubucuti bukomeye bari bafitanye. Uko gucudika n’uyu mutegetsi byatumye ashakira akazi Umukobwa we Ingabire wari waracikirije amashuri, ko gukora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu bijyanye n’ibikorwa bya Gasutamo.

Muri Jenoside nyina wa Ingabire yitabiraga inama zose zateguraga kugaba ibitero ku batutsi afatanyije na Stanislas Ruberangondo wari Burugumesitiri wa Butamwa.

Muri 2009 Inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu adahari nyuma yo kumuhamya iyicarubozo yakoreraga Abatutsikazi bajyaga kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Butamwa, aho yahwanyaga ababyeyi n’abana babo bari kubyara.

Therese Dusabe, yahungishijwe n’umukobwa we Ingabire mu bihugu by’I Burayi.
Ingabire Victoire Umuhoza, Ibyo guhakana ko ababyeyi be bose ari abere ni ukuyobya uburari no gukwirakwiza ibinyoma , cyane ko amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yayonse mu mashereka ya Nyina Dusabe.

Ubumwe n’ubwiyunge ahora avuga ko aharanira nta gikorwa na kimwe cye kibigaragazaho kuko akorana n’imitwe y’iterabwoba irimo, P5, FDLR, RNC ndetse na Rud-Urunana.

About Author

Leave a Reply

%d