23-09-2023

Mukura Victory Sports yashyizeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa -Gasana Jérôme

0

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwemeje Gasana Jérôme nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Mukura Victory Sports ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe.

Uretse Rayon Sports yashyizeho umwanya nk’uyu mu mwaka ushize, ubundi ntusanzweho mu makipe yo mu Rwanda akenshi agira abitwa aba ‘Team-Manager’ cyangwa byose bikajya ku mutwe wa Komite Nyobozi.

Gasana Jérôme yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Mukura Victory Sports

Visi Perezida wa Mukura Victory Sports, Sakindi Eugène, yabwiye IGIHE ko basanze Gasana Jérôme ari we ufite ubushobozi bwo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe kuko uyu mwanya wari ngombwa.

Ati “Imiryango ihuriwemo n’abantu benshi igomba kugira Komite iwuyobora, ariko imiryango yiyubashye igomba kugira uwo twakwita Secrétaire Exécutif (Umunyamabanga Nshingwabikorwa) cyangwa Managing Director uhoraho, natwe twatekereje kumushyiraho, agakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.”

Gasana Jérôme yari asanzwe ari muri Komisiyo Nkemurampaka muri Mukura Victory Sports guhera mu mwaka ushize ndetse amakuru IGIHE yamenye ni uko umubyeyi we yakiniye iyi kipe.

Izina rya Gasana Jérôme risanzwe rizwi mu burezi bw’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA).

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports buvuga ko bukomeje gushaka uburyo bwubaka ikipe buhereye mu gushaka ibisubizo bihamye bizayifasha kubaho neza.

Mukura Victory Sports yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa kane.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: