23-09-2023

Rayon Sports yasinyishije umuzamu mushya -Kwizera Olivier

0

Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze amezi make asinyiye ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports.

Hari hashize iminsi bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yifuza umunyezamu wo gusimbura Kimenyi Yves uheruka kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports, aho izina ryagarutsweho cyane ari Kwizera Olivier ufatira ikipe ya Gasogi United.

Kwizera Olivier ni umwe mu banyezamu b’ikipe y’igihugu Amavubi

Tariki 27/05/2020 ni bwo Kigali Today yari yanditse ko ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, ni nako byaje kugenda kuko kuri uyu wa Gatatu tariki 01/07/2020 umunyezamu Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Si uyu munyezamu yasinyishije gusa, kuko na Issa Bigirimana usanzwe ukina nka rutahizamu yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports, uyu akaba yaramenyekanye cyane muri APR FC aho imikino hafi ya yose yamuhuje na APR FC yayitsindaga igitego.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: