Ibyihebe bibiri bigiye kurwanira ku Isoko ryo gukora akazi k’ubwambuzi n’iterabwoba, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye rurageretse

Jean Paul Turayishimye nyuma yaho sebuja ikihebe Kayumba Nyamwasa amugeretseho irigiswa rya Ben Rutabana, akirukanwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, afatanije na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana, bashinze ingirwashyaka bise Urunana-ARC mu rwego rwo kumwihimuraho.
Mu itangazo ryemeza ishingwa ry’Urunana ARC, ryashyizwe hanze n’umuvugizi wiyi ngirwashyaka Achille Kamana, kuwa 06/7/2020 muri Canada mu ntara ya Ottwa, ryasinyweho n’abantu barimo Anicet Karege wigeze kuba umuyobozi wa RNC mu bufaransa mu 2016, Umuhoza Benoit nawe wabaye umuyobozi wa RNC France , Kamana Achille (RNC Canada), Tabitha Gwiza (RNC Canada), Karuranga Musoni Saleh wahoze mu mpuzamashyaka CPC, yarigizwe na FDLR, RDI, UDR na PS-imberakuri), Turayishimye Jean Paul (RNC), Bakamira Bellarmin, Mukobwajana Pacifique na Dr Ndagijimana Etienne.

Amakuru ikinyamkuru 250TV gifitiye gihamya ni uko igitekerezo cyo gushinga iyi ngirwashyaka cyaje nyuma y’irigiswa rya Ben Rutabana, aho abanyamuryango benshi b’umutwe wa RNC bagiye bagaragaza ko Kayumba Nyamwasa ariwe wagize uruhare mu ishimutwa rye.
Usibye kuba Kayumba yarashimuse Ben Rutabana, ikindi kibazo cyatumye Jean Paul Turayishimye ashinga iyi ngirwashyaka ni uko Kayumba Nyamwasa yikubiraga imisanzu ya RNC yaturukaga hirya no hino aho yabeshyaga ko ariyo gufasha inyeshyamba ze za RNC ziri mu burasirazuba bwa Kongo nyamara bikarangira amafaranga agiye mu bikorwa by’ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa muri Mozambique na Malawi ndetse na Afurika y’epfo.
Jean Paul Turayishimye watojwe ubutagondwa na Kayumba, ari mubateguye ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda hagati y’umwaka w’2010-2014, byahitanye abagera kuri 21, naho abasaga 400 barakomereka.
Turayishimye, amahame y’ubutagondwa yanze kuyahara ahitamo kwereka sebuja ko wigisha intore bwacya ikakurusha guhamiriza, ahita ashinga undi mutwe w’iterabwoba wiyemeje guhanagana n’icyihebe Kayumba Nyamwasa ndetse no guhorera Ben Rutabana dore ko kugeza uyu munsi aba bagabo bombi batungana agatoki ku ishimutwa rye.
Gushinga umutwe w’iterabwoba w’Urunana ARC, ni umugambi Jean Paul Turayishimye, yatangiye kera ubwo bamuhagarikaga by’agateganyo, bakanamwangira ko asubira kuri Radiyo Itahuka, kuva ubwo yahise ashinga radiyo Iteme afatanije nabavandimwe ba Ben Rutabana harimo Tabita Gwiza ndetse na Simeon Rwaniye bahose muri RNC-Canada bakaza kwirukanwa kubera ko bari banze kurekurira Kayumba Nyamwasa imisanzu y’intara ya Canada.
Tubibutse ko RNC igishingwa yagiye irangwa no gucikamo ibice kuva igitangira, kugeza uyu munsi, muri bane bayitangije, aribo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Rudasigwa Theogene na Gerard Gahima, hasigayemo umwe ariwe Kayumba Nyamwasa wayihinduye akarima k’umuryango we, aho ukura amaramuko n’imibereho.
RNC umutwe w’iterabwoba Kayumba atwikira mu mutaka w’amashyaka ya politike ari muri opozisiyo niwe wenyine ufite izindi ngirwashyaka zigera kuri 3 zamwiyopojeho zirimo RRM,(Rwanda Revolution Movement) yatangijwe na Noble Marara ndetse na Nsabimana Calixitte Alias Sankara, Ishakwe- RFM (Rwanda Freedom Movement) ryashinzwe na Theogene Rudasingwa na Urunana ARC (Rwanda Alliance Congress), yose yaturitse mubantu bahoze muri RNC ariko bananiwe kumvikana na Kayumba dore ko bose ntanumwe ufite umutwe woroshye.
Jean Paul Turayishimye yabaye umupagasi wa kayumba Nyamwasa, kuva 1994, ninawe wagiye amufasha mu bikorwa byo guhuguza abaturage ubutaka mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, ndetse no gutera ubwoba bamwe mubacuruzi kugirango bamuhe imigabane muri business zabo.
Jean Paul Turayishimye abitumwe na Kayumba Nyamwasa yishe umucyecuru w’imyaka 70, amujijije ko umuhungu we El-Hadji Ibrahim Murwanashyaka wayoboraga BACAR, yari yarashyingiye mushiki we yanze kumuha imigabane muri BACAR, ndetse nyuma yaho yaje no kumwambura mushiki we.
El-Hadji Ibrahim Murwanashyaka yaje guhunga ajya muri Canada ahunze Kayumba wahoraga amubwira ko nawe azamwica, Turayishimye kandi ninawe wateguraga ibikorwa by’iterabwoba byakorerwaga ku butaka bw’u Rwanda hagati y’umwaka 2010-2014, ku mwabwiriza ya Kayumba.
Turayishimye kuba yashinze iyi ngirwashyaka idafite aho itandukaniye n’indi mitwe y’iterabwoba yahozemo, ni uburyo bwo kugirango nawe azajye abona uko asaruza agafaranga mu banyamuryango dore ko ngo shebuja ntacyo yajyaga amupimira none akaba amaze kuzuza ibifu bye we agisembera.