02-06-2023

RNC: Kayumba Nyamwasa nyuma yo Kotswa igitutu ngo agaragaze aho Ben Rutabana ari, yashinze ikinyamakuru cyo kwitagatifurizamo

Kayumba Nyamwasa nyuma yo kotswa igitutu n’abanyamuryango ba RNC ngo asobanure aho Ben Rutabana yarengeye ndetse ba kaba barashinze indi radio yitwa Iteme, Kayumba n’abambari be, bahise batangiza ikinyamakuru bise IRIBA Urubogobogo.

Iki kinyamakuru gitangijwe nyuma yaho Kayumba abonye ko atagifite ubushobozi busesuye kuri Radio itahuka, dore ko umunyamakuru wayo Vuvuzera Serge Ndayizeye, Bivugwa ko asa nuri kuruhande rwa Jean Paul Turayishimye, nubwo nyirubwite atarabyerura, ibi biri mu byatumye RNC ya Kayumba, itangiza ikindi kinyamakuru gishyashya.

Mu ishingwa ryiki kinyamakuru ikihebe rusahurira mu nduru Kayumba Nyamwasa ni we wemeza inkuru zose zishyirwa muri iki kinyamakuru mu rwego rwo kugirango azajye abona uburyo yitagatifuza kubyaha ashinjwa nabahoze muri RNC, bavuga ko ariwe washimuse Ben Rutabana dore ko batazi niba yarapfuye cg akiriho, ndetse ngo no mu rwego rwo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Iki kinyamakuru kitaramara ukwezi gitangijwe, kiri kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu nkuru zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko giharabika umuryango wa FPR inkotanyi ndetse hanagaragaramo inkuru Kayumba Nyamawasa asa nuwisobanura agaragaza ko atariwe wagize uruhare mu irigiswa rya Ben Rutabana aho irigiswa rye arisunikira k’u Rwanda, muriyo nkuru Kayumba agaragaza ko Ben ngo yashimutiwe mu Rwanda ndetse afungiwe mu Kigo cya Gabiro.

Nyamara mubyukuri ubuhamya bw’umugore wa Ben Rutabana, Diane Rutabana mu rwandiko yashyize hanze mu mpera z’umwaka w’2019, yaragarazaga ko Ubuyobozi bwa RNC aribwo buzi irengero ry’umugabo we, ndetse akavuga ko Kayumba Nyamasa atigeze agira ubushake bwo gukurikirana irengero ry’umugabo we, aho yavuze muri ayama magambo “ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe”.

Amakuru dukesha umwe mu bantu bahafi ba Gervais Condo, umuyobozi wa RNC, yatangarije umunyamakuru wa 250TV ko Kayumba, atewe ubwoba bwinshi nibyo yakoze byo kurigisa Ben Rutabana kuko amaze kubona ko imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri leta zunze ubumwe z’Amerika yarangije kujya mu iperereza, ngo akaba atinya ko ashobora gufatwa, ariyo mpamvu nyamukuru yo gushinga iki kinyamakuru kugirango ngo abone aho anyuza inkuru ze yizeye zo kuyobya uburari.

iyi nshuti ya bwana Gervais Condo ikomeza kuvuga ko hari abanyamakuru bahawe akazi ko kujya bandika inkuru zishyirwa kuri iki kinyamakuru, amafaranga abishyura ngo akazajya atangwa na bamwe mu bantu bakomeye muri RNC; harimo Bwana Gervais Condo, Kayumba Nyamwasa, Epimaque Ntamushobora, Jerome Natigiziki.. ndetse nabandi bantu batari mu buyobozi bwa RNC Ariko bemeye gukorana nayo muri uyu mushinga wo gukwirakwiza ibihuha bya byacitse bivuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda.

Bamwe mu bayobozi ba RNC barimo kandi uyu Gervais Condo bari mu bahise bihutira kwamamaza iki kinyamakuru ku mbuga nkoranyambuga , nka Facebook na twitter.

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho urutonde rwabatera inkunga iki kinyamakuru bari muyandi mashyaka atari RNC

Umwanditsi

Leave a Reply

%d bloggers like this: