02-06-2023

Paul Rusesabagina yashwanye nabo muri MRCD ashaka kwigarurira inyeshyamba za FLN

Umugaba mukuru w’inyeshyamba za FLN Lt General Hamada Habimana wiyomoye kuri FDLR-Foca, kuri ubu rwambikanye hagatiye na Paul Rusesabagina ndetse na Faustin Twagiramungu, nyuma yaho bitangajwe ko CNLD-ubwiyunge yikuye mu mpuzamashyaka ya MRCD.

Taliki ya 21/7/2020 kuri radio, televiziyo UBWIYUNGE, y’ishyaka CNLD-Ubwiyunge ryabarizwaga mu mpuzamshyaka ya MRCD-Ubumwe, hatambutse ikiganiro, humvikanyemo amajwi ya Brig. Geneal Jeva Antoine wa FLN, anyomoza amagambo ya Paul Rusasabagina na Faustin Twagiramuntu bavugaga ko inyeshyamba za FLN ari izabo kandi zashinzwe n’impuzamashyaka ya MRCD.

Paul Rusesabagina na Twagiramungu mu kiganiro giheruka bavuze ko batemera Lt General Hamada Habimana na Brig. Geneal Jeva Antoine kandi ko ntaburenganzira bafite bwo kuvuga mu izina rya FLN, kandi ngo niyo bafata igihugu ntibataha ngo kuko bageze mu gihugu babaca amajosi.

Amakimbiranye yibi bigarasha byose yavutse nyuma yaho umugaba mukuru w’ingabo za FLN Laurent Ndagijimana uzwi cyanye nka Wilson Irategeka akaba yarahoze ari n’umuyobozi w’ishyaka rya CNLD-Ubwiyunge wanatangije umutwe wizi nyeshyamba yishwe mu bitero by’ingabo za FARDC, mu bitero byiswe Zokala ya 1 na Zokola ya 2, byo kwirukana imitwe yitwaje intwaro yose ikorera mu mashyamba ya Congo. Paul Rusesabagina na Twagiramungu bashatse guhita bigarurira izi nyeshyamba za FLN.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2019, Perezida wa DR Congo, Félix Tshisekedi ari i Beni yatangaje ko hagiye gutangira ibitero bikomeye by’ingabo za leta bigomba kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo. Muri ibi bitero haguyemo abarwanyi benshi bizi nyeshyamba za FLN ndetse na benshi mu bayobozi b’ishyaka ryuyu mutwe CNLD-Ubwiyunge, ryahoze mu mpuzamashyaka ya MRCD.

Kapiteni Dieudonné Kasereka umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo aganira n’umunyamakuru 7sur7 yavuze ko mu mirwano bacakiranyemo na CNLD-FLN mu kwezi kwa Mutarama, ahitwa Mwenda muri Kivu y’Epfo hishwe inyeshyamba nyinshi aho yagize
Ati: “Icyo nakwemeza ni uko uyu mutwe wa CNRD-FLN tumaze kuwusenya ku kigero cya 90%”.

Ibi biri mubyatumye Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina umenyerewe nka Rusahurira mu nduru, washakiraga inkunga uyu mutwe bashatse guhita bawegukana ngo ubitirwe. Twabibutsa ko kuva mu kwezi Kamena 2019 CLND-Ubwiyunge yarifite umwanya wo kuyobora ingirwa mpuzamashyaka MRCD ariko nyuma y’ibi bitero bya FARDC byagaragaye ko nta bantu buyu mutwe ndetse na FLN bashobora gukomeza kuyobora impuzamashyaka kuko hafi yabose bishwe abasigaye nabo baratatanye.

Ku mpamvu zuko umutwe wa FLN ariwo ubatunze aho bawukoresha bajya gusahura abaturage, ibikorwa byo gutwika amakara ndetse bakawakiraho n’inkunga mu bantu bose barwanya leta y’u Rwanda, amashyaka agize Impuzamashyaka ya MRCD-Ubumwe, harimo RDI-Rwanda Nziza rya Faustin Twagiramungu, CNLD-Ubwiyunge rya Wison Irategeka, PDR-Ihumure rya Paul Rusesabagina ndetse na RRM ryahozemo Nsabimana Callixte alias Sankara bawushwaniyemo aho buri wese ashaka kuwiyitirira nubwo abawusigayemo ari mbarwa.

Tubibutse ko mu mpera z’umwaka wa 2019 uwari umuvugizi wa FLN Nsengiyumva Herman waje gufatwa akoherezwa mu Rwanda n’inyeshyamba za FLN yatangarije Televiziyo y’u Rwanda ko kuri we abona ikitwa FLN cyarangiye agakomeza avuga ko abavuga ko babatera inkunga ntabyo bateramo inkunga kuko urufaya rwamasasu bagabye ku birindiro byabo ndetse n’uburyo batakaje ingabo nyinshi kuri we abona ikitwa FLN kitakibaho.

Leave a Reply

%d bloggers like this: