23-09-2023

Inyeshyamba za FLN zagabye ibitero ku gisirikare cy’u Burundi, zihitana babiri, bane barakomereka

0

Umugaba mukuru w’inyeshyamba za FLN Lt General Hamada Habimana wiyomoye kuri FDLR-Foca, kuri ubu rwambikanye hagatiye na Paul Rusesabagina ndetse na Faustin Twagiramungu, nyuma yaho bitangajwe ko CNLD-ubwiyunge yikuye mu mpuzamashyaka ya MRCD.

Taliki ya 21/7/2020 kuri radio, televiziyo UBWIYUNGE, y’ishyaka CNLD-Ubwiyunge ryabarizwaga mu mpuzamshyaka ya MRCD-Ubumwe, hatambutse ikiganiro, humvikanyemo amajwi ya Brig. Geneal Jeva Antoine wa FLN, anyomoza amagambo ya Paul Rusasabagina na Faustin Twagiramuntu bavugaga ko inyeshyamba za FLN ari izabo kandi zashinzwe n’impuzamashyaka ya MRCD.

Paul Rusesabagina na Twagiramungu mu kiganiro giheruka bavuze ko batemera Lt Gen…
Inyeshyamba za FLN zatatse igisirikare cy’u Burundi, zihitana babiri, bane barakomereka.

Umutwe w’iterabwoba wa FLN, ugambiriye guhugnabanya umutekano w’u Rwanda, mu ijoro ryo kuwa 20/7/2020 wacakiranye n’ingabo z’Uburundi ahazwi nk’indiri zuyu mutwe, utegurira ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu ishyamba rya Kibira, mu ntara ya Cibitoke, zihitana abasirikare babiri babarundi naho bane zirabakomeretsa.

Amakuru ducyesha umuturage utuye muri aka gace , avuga ko ingabo za leta y’u Burundi zifatanije n’insoresore z’imbonerakure zashinzwe na Nyakwigendera perezida Pierre Nkurunziza, zari ziri gucunga umutekano muri aka gace, maze zigwa mu gaco kizi nyeshyamba za FLN. Yakomeje agira ati :”izo nyeshyamba zavugaga ururimi rw’ikinyarwanda, ikimenyetso simusiga cyagaragazaga ko ari FLN”.

Umutangabuhamya yakomeje agira ati:”Abasirikare ba leta nizindi nsoresore z’imbonerakure ubwo bari bari mugikorwa cyo gucunga umutekano bahagaritswe n’abarwanyi batazwi bari bitwaje ibikoresho by’intamabara, amasasu yatangiye kuvuga ubwo abasirikare ba leta bageragezaga guhamagara bagenzi babo, iyi mirwano yamaze igihe cy’amasaha agera muri ane”. Nyuma yaho abaturage batuye aka gace ngo nibwo babonye imodoka za gisirikare zitwaye inkomere nde n’imirambo yabari bamaze kugwa muri iyi mirwano, bajyanywe ku bitaro byo muri aka gace.

Iri kozanyaho ryiyi mitwe yombi, ngo ryasize bamwe mu batuye aka gace harimo Gafumbegeti, Mushanga, Rubombwe, Mbeya, na Mukongoro bagira ihungabana riteye ubwoba aho bamwe bagiye kwihisha mu bihuru abandi nabo bahita bahunga aka gace.

Abakurikiranira hafi iby’imitwe y’iterabwoba igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda bavuga ko ari ikibazo no ku mutekanowa wa karere k’ibiyaga bigari. Umwe muri aba yagize ati;“Ntabwo ushobora gutecyereza ukuntu ubutegetsi bwa Nkurunziza bwacumbikiye bamwe mubasize bakoze Jenoside mu Rwanda bibumbiye mu nyeshyamba za FLN batinyutse ku rasa ku gisirikare cy’Uburundi, ibi ni ibigaragaza ko nucumbikira iyi mitwe nawe ntamahoro ashobora kugira”.
Tubibutse ko umutwe w’inyashyamba za FLN washinzwe na Laurent Ndagijimana uzwi ku mazina ya Lt. Gen.” Wilson Irategeka cyangwa se Rumbago nawe wahoze muri FDLR, uyu taliki ya 21 ukuboza 2019, yahitanwe n’ibitero by’ingabo za FARDC byo kurimbura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo.

Inyeshyamba zuyu mutwe kuri ubu ziyobowe Brig. Gen” Hamada, zikaba zifite ibirindiro bikuru mu gace ka Kalehe muri kivu y’amajyepfo naho Lt. Gen” Antoine Hakizimana, alias Geva akaba ayoboye ibirindiro byizi ngabo biherereye mu gihugu cy’Uburundi mu ishyamba rya Kibirira.

Taliki ya 27 mu kwezi gushize, izi nyeshyamba za FLN zagerageje gutera ku butaka bw’u Rwanda ziturutse mu ishyamba rya Kibirira, aho zari zigambiriye guhungabanya umutekano w’abaturage batuye mu mudugudu wa (Yanze IDP Model Village), ucungirwa umutekano n’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Iki gitero cyaje kuburizwamo n’ingabo za RDF, zihitana abarwanyi bizi nyeshyamba bane ndetse batatu barafatwanwa n’intwaro zabo harimo imbunda, amasasu ndetse n’ibikoresho by’itumanaho bya gisirikare.

Amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango, avuga ko abarwanyi bizi nyeshyamba baturutse ndetse banarashwe umugenda basubira mu gace ka Gihisi, mu ntara ya Cibitoke aka kace kandi kakaba karimo n’ibirindiro by’ingabo z’uburundi.

Tubibutse ko FLN ari inyeshyamba z’umutwe urwanya leta y’u Rwanda CNRD-Ubwiyunge, ugizwe nabasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi biyomoye ku mutwe wa FDLR. Uwahoze ari umuvugizi wizi nyeshyamba Maj Callixte Nsabimana alias Sankara, akurikiranwe n’ubucamanza ku byaha bigera muri 16, birimo ibyiterabwoba, Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Gushimuta, Kwica, gutwika imitungo y’abaturage, gukoresha intwaro mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’ubutekamutwe.
Nsabimana ubItse amabanga menshi ya FLN, yakoranaga byahafi n’inzego z’ubutasi z’igihugu cy’Uburundi ku mabwiriza ya Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza ndetse n’inzego z’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI (Chieftaincy of Military Intelligence), mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: