Charles Kambanda upfobya Jenoside, akitwikira ingengabitekerezo yayo ni muntu ki?

Charles Kambanda umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda akunze kugaragara kenshi ku mbuga nkoranyambaga aho agerageza kenshi kwigarurira imitima y’abantu ashaka izina kubura hasi kubura hejuru ryo kwitwa ”Umunyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu” muri Leta z’unze Ubumwe za America. Gusa ikibazo cye nuko ubwo yarafite amahirwe yo gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ikamuhitamo kuba umwe mu barimu bayo yerakanye ishusho ye nyakuri ko atarakwiye guhabwa uwo mwanya bitewe nuko adashobotse.

Abasanzwe bamubona ku mbuga nkoranyambaga aho yerura ko ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe batutsi 1994, dore ko anashyigikira abayikoze, benshi baratangara kuko batazi ubuzima bwe mu burezi bw’u Rwanda amarorerwa yahakoreye.
Kambanda Charles akigera muri Kaminuza yahise amenyekana ko akoresha ruswa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku byanyeshuri b’igitsina gore yigishaga. Atangira kujya abazanaho ubwomanzi, n’imico y’uburaya kuko abize muri iyo kaminuza y’I Butare barabizi.
Amakuru dukesha abamuzi neza avuga ko ubwo u Rwanda rwari mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside, Charles Kambanda we yahise afata iyambere akoresha uburyo bwose ngo ashake aho yamenera yinjire muri Kaminuza y’U Rwanda nk’umwarimu wayo. “Yari Umubeshyi, injiji akiyita Intiti ifite impamyabumenyi ya gatatu ya Kaminuza ‘a PhD holder’ nyamara nta gihamya y’impapuro z’impamyabumenyi zerekanaga ko nibura yaba yararangije amashuri abanza n’ayisumbuye.” Gusa kubera ko muri icyo gihe nta barimu bahagije bari bahari mu gihugu, amakuru dukesha Kaminuza y’U Rwanda nuko bamuhisemo bakamuha akazi agahita aba umukozi wayo.
Ubwo yari umwarimu muri Kaminuza y’U Rwanda I Butare, abanyeshuri bahize cyane cyane abo yigishije bivugira uburyo yasabaga kuryamana n’abanyeshuri b’abakobwa ku gahato kugira ngo abahe amanota. Umwe mubanyeshuri bigaga Kaminuza icyo gihe yarivugiye ati: “Abakobwa baramutinyaga, gusa ikibabaje nuko Ubuyobozi butari buzi ibyo bikorwa bye bigayitse,” Abanyeshuri benshi yaba abahungu cyangwa abakobwa batangarije 250TV ko Kambanda yimaga amanota abakobwa bahakanaga gukoreshwa nawe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi sibo gusa kuko n’abanyeshuri b’abahungu bahoranaga ubwoba bamwita “Umunyagitugu w’Umurundi.”
Iryo zina ry’irihimbano ryamwiswe nyuma yuko bimenyekanye ko Charles Kambanda avuka mu Akarere ka Sembabule mu gihugu cya Uganda, ariko atabyawe n’ababyeyi b’abanyarwanda. Se, Deo Kambanda yari Umurundi wagiye gutura mu gihugu cya Uganda akaza kurongora Nyina wa Kambanda w’Umugandekazi. Kambanda yize amashuri ye yisumbuye muri Ugandan Seminary school I Wakiso, muri Uganda, Paruwasi ya Katale. Bivugwa ko yabanje kujya mu gihugu cya Zambia muri Diyoseze ya Lusaka mbere y’uko aza mu Rwanda aho yahise aza muri Kaminuza y’U Rwanda mu mwaka w’i 1995 akaba umwarimu w’amategeko, ubukungu na Filozofiya.
Gusa imyitwarire ye idahwitse yamushyize mu kaga kuko yakomeje kujya agirana ibibazo n’ubuyobozi bwa kaminuza, ndetse n’inzego z’umutekano zakomeje kumukoraho amaperereza atandukanye bitewe n’ingengabitekerezo ye ya Jenoside yamurangaga. Muri 2009, Charles Kambanda yaje guhunga ava mu Rwanda ajya kwaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za America, akigerayo ahita yinjira mu mushinga witwa “the Carter Foundation,” ryaje guhita rimwirukana bitewe n’amateka ye mabi yamuranze.
Ibyo byose ntibyamubujije kubura gukomeza kubeshya abandi, kuko Kambanda ni umwe muri ba bantu bo muri Afurika babona amaramuko kuko basebeje abaturage, ubuyobozi bwabo biyita abaharanira uburenganira bw’ikiremwamuntu, aho usanga abo bantu bakora ibyo bikorwa ngo babone amafaranga, cyangwa se bafite izindi nyungu za Politiki bashaka kugeraho, Kambanda rero ingengabitekerezo ya Jenoside niyo imuraje inshinga kuko niyo ahora akwirakwiza.
Inyandiko ze ku rukuta ashyira ku rukuta rwe rwa Facebook, Ibiganiro n’ibitekerezo atanga ku mbuga nyinshi zamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside byerekana ishusho ye y’ubuhezanguni n’ubugome. Umushakashatsi mu bya Jenoside, Tom Ndahiro agereranya Charles Kambanda n’Ikinyamakuru” Kangura” kimwe cyasakazaga inyandiko z’urwango mu gihe cya Jenoside.
Urugero rufatika, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside ikorewe abatutsi mu mwaka wa 2014, Kambanda yagiranye ikiganiro n’umwe mu bahakana Jenoside yakorewe abatutsi umunyamerikakazi, Ann Garrisson, mu kiganiro bagiranye Kambanda yivugiye ko “Iyicwa ry’abatutsi atari Jenoside ahubwo ko ari imirwano y’abasirikare, ko abahutu bicaga abatutsi kubera ko batashakaga ko abatutsi batera ingabo mu bitugu benewabo barwanyaga Leta.” Mwene ayo magambo Kambanda yavuze niyo atuma agereranwa na Hassan Ngeze.
Guturuka mu mugi wa New York From New York aho Kambanda atuye, akomeje ubukangurambaga mu kurwanya Ubuyobozi bw’U Rwanda, guhakana no gupfobya Jenoside. Muri ibyo bikorwa yifatanya n’abagize imitwe y’iterabwoba ari yo ya RNC,FDLR, FNL na RUD-URUNANA, akaba yerura kenshi gukorana nabo abinyujije mu nyandiko ze, ibiganiro bye ashyira ku mbuga nkoranyambaga.