Ingabire Victoire azageza he yiyoberanya ku ruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba

Hashize iminsi mike atuje akibaza ibyamubayeho, nyuma yaho urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwinjiye mu rugo rwe rukamusaka, ku mpamvu yacyekwagaho zo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, Ingabire Victoire yongeye gusubira ku mbuga nkoranyambaga abifashijwemo n’umunyamakuru asanzwe akoresha ufite youtube channel yitwa Umubavu TV ahakana ko adakorana n’ imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ingabire Victoire, umenyerewe ko iyo bigaragaye ko ishyaka rye cg ingirwashyaka rye rikorana n’imitwe y’iterabwoba ahita ashaka uburyo ahindura amazina cg akavuga ko yitandukanije n’iryambere, aho ibimeneyetso by’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, biramutse bigaragaje ko akorana n’imitwe y’iterabwoba aho DALFA-Umurinzi ntazayihinduramo idini akavuga ko yakijijwe?

Muri icyo kiganiro yagiranye n’Umubavu TV, Ingabire yagiye yumvikana akomeza guhakana ko nta mitwe y’iterabwoba akorana nayo, Impuzamashyaka ya FDU-Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire, mu mwaka w’2015 wihuje n’indi mitwe irimo RNC, Amahoro PC, PS-Imberakuri, na PDP-Imanzi, bashinga ikiswe P5, uyu mutwe mu mpera z’umwaka w’2018, akanama k’impuguke za l’ONU zashyize uyu mutwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ibangamiye umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.
FDU-Inkingi kandi yifatanije n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, yateguye ibitero bya byateye za grenade mu Rwanda hagati ya 2010-2014, bihitana Abanyarwanda basaga 21 naho abagera kuri 400 bakuramo ubumuga. Ubufanye bwiyi mitwe yombi bwatangajwe n’umwe mubashinze umutwe wa RNC, Theogene Rudasingwa, ubwo yarari mu nama mu Bubiligi mu mpera z’umwaka wa 2019.
Nyuma yaho bigaragaye ko iyi mitwe yombi, ari imitwe y’iterabwoba ndetse n’itero cyo mu kinigi FDU-Inkingi yari yagizemo uruhare, Ingabire Victoire, mu kwezi ku Ukwakira 2029, yahise atangaza ko ashinze irindi shyaka ryitwa DALFA-Umurinzi nubwo kugeza ubu ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda.
Magingo aya Ingabire, ntarabasha gusobanura impamvu avuga ko yavuye muri FDU-Inkingi nyamara ibimenyetso byinshi bigaragaza ko nta tandukaniro riri hagati ya FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi dore ko abarwanashyaka baya mashyaka yombi ari bamwe ndetse n’ubuyobozi bwayo butahindutse.
Mu kiganiro yagiranye na televisiyo Umubavu TV ikorerera kuri Youtube, taliki ya 18/07/2020, Ingabire Victoire yahakanye ko atigenze akorana n’imitwe yitwaje intwaro yarwaniraga mu mashyamba ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda. Iki ugasanga ari ikinyoma cyambaye ubusa aha tubibutse ko mu mwaka w’2008 uyu mukecuru ubwe yateze indege avuye mu Buholandi ajya muri Congo Kinshasa guhura n’abamwe mu basirikare bakuru ba FDLR barimo, Col Nditurende Tharcisse ndetse na Maj. Vital Uwumuremyi, aho yari yaragiye kubasaba gutaha mu Rwanda bakabona uko bashinga undi mutwe ukorera imbere mu gihugu uzajya ukorana na FDLR.
Uwo mutwe wari wariswe CFD (Coalition des Forces Démocratiques), twabibutsa kandi ko umugambi wabo waje kuburizwamo ntaho uragera kuko bafatiwe muri ibyo bikorwa byo kuwushinga. Mubafatiwe muri ibyo bikorwa harimo Col. Nditurende tharcisee , Lt col Habiyaremye Noel , Capt Karuta JMV ndetse n’abandi. Aba bose bari barahuye na Ingabire Victoire, mbere bacura umugambi w’uburyo bazataha bavuga ko bitandukanije na FDLR kugirango umugambi wabo uzagerweho neza.
Mu kigariro yatanze ku Umubavu TV yavuze ko ngo aharanira ko impunzi ziri hanze zatahuka, mugihe tuziko ntampunzi z’abanyarwanda zemewe n’amategeko mpuzamahanga ya HCR zihari. Iyi ugasanga ari imvugo ikoreshwa kenshi n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi aho bavuga ko ari impunzi nyamara abenshi ari abari mu mutwe wa FDLR, ndetse nabahoze mu butegetsi bwateguye ndetse bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babarizwa hirya no hino kwisi, batinye kugaruka mu Rwanda kubera inzego z’ubutabera zabakurikirana.
Muri izo mpunzi kandi Ingabire victoire avuga harimo na Nyina, Dusabe Therese wasize akatiwe n’inkiko gacaca kubera uruhare yagize muri genocide yakorewe Abatutsi.
Ingabire Victoire, muri icyo kiganiro yakomeje avuga ko ashimira urubyiruko rukomeje kumufasha kwamamaza inyandiko ze ndetse no kumutagatifuza ku mbuga nkoranyambaga. Yirinze kuruvuga mu mazina ariko abenshi ntawutayobewe ko uyu mugore ashyigikiwe na Bene Mbonyumutwa sekuru waba jenosideri, bafatanyije n’abandi bana bakomoka ku babyeyi basize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi bibumbiye mu kitwa JAMBO ASL.
Aba akaba aribo bakomeje kwamamaza icengezamatwara rya Ingabire victoire, ryuzuyemo ivanguramoko n’ubuhezanguni rw’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi., mu nkuru zacu zatambutse twagiye tubagezaho uburyo Ingabire Victoire akorana byahafi niyi mitwe irimo niyurubyuruko ibarizwa ku mugabane w’uburayi mu mugambi wo koreka u Rwanda no kurusubiza mu bihe byo