Theogene Rudasingwa mu mugambi wo kwihuza na Paul Rusesabagina, Kayumba Nyamwasa ngo ni umwanda muri opozisiyo

Hashize amezi abiri amashyaka yiyita ayo muri opozisiyo na sosiyete civile, agerageje kwihuriza hamwe mu cyo bise Rwanda Bridge Builders. Redcom Theogene Rudasingwa, wirengagije ubu butumure, nawe yahise atangira umugambi wo kwihuza na Paul Rusesabagina ngo bahangane n’ikihebe Kayumba Nyamwsa.
Theogene Rudasingwa wahoze muri RNC akaza kuyisohokamo ku bwumvikane bucye na Kayumba Nyamwasa, agashinga ishyaka Ishwakwe RFM, ngo ntiyari kwitabira iyi nama kuko ngo yasanze ari itekinika rya Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo kwigarurira (Control) amashyaka na sosiyete sivile biyita ko bari muri opozisiyo.

Amakuru dukesha umusomyi wa my250tv ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika avuga ko, nyuma y’iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa murandasi ku mataliki ya 23-24 gicurasi 2020, yitabiriwe n’ingirwampuzamashyaka na sosiyete sivile bigera kuri 36, ikaza kurangira nta mwanzuro ufashwe kuko ngo habayeho ukwiharira ijambo kw’abari baje ari udukingirozo twa RNC. Ibi ngo nibyo byatumye Redcom Theogene Rudasingwa , atangira kwiyegereza Paul Rusesabagina uri mu bashinze ingirwa mpuzamashyaka ya MRCD, ngo bahangane n’ikihebe Kayumba Nyamwasa.

Redcom Rudasingwa udacana uwaka na Kayumba Nyamwasa yaramaze igihe yikurura muri FDU-inkingi na rya shyirahamwe ry’abuzukuru n’abana b’interamwe JAMBO- ASBL ashaka uburyo yihuza nabo, nyamara Justin Bahunga, Perezida wa FDU-Inkingi ngo kubera imishinga y’ubucuruzi afitanye na Kayumba Nyamwasa mu mitungo basahuye mucyahoze cyitwa P5, bari baragize inzira yo gusahuriramo agafaranga bajyana mu miryango yabo, ngo yamubereye ibamba atinya ko Kayumba yazahita amwambura imishinga bahuriyeho.
Redcom Theogene Rudasingwa na Paul Rusesabagina mu bucabiranya bwabo bwo kwihuza bije nyuma yaho Rusesabgina amaze kugirana ibibazo nabo bashinganye MRCD. Kuri ubu, ngo umugambi wabo ni uko ingirwashyaka Ishwake RFM rya Rudasingwa, PDR-Ihumure rya Rusesabagina, RRM ryahozemo Callixte Sankara, RDI-Rwanda Rwiza ryashinwe na Faustin Twagiramungu alias Rukokoma, NPC yashinzwe na Richard Rugira, Kayumba ndetse na RAC-Urunana ya Jean Paul Turayishimye, bakwihurizahamwe bagahangana na Kayumba Nyamwasa bita ko ari umwanda mu biyita abo muri opozisiyo.