10-06-2023

Richard Kayumba aranenga ibigarasha bigenzi bye ngo bicuruza magendu

Richard Kayumba, ikigarasha cyashinze ishyirahamwe cyise NPC, taliki ya 1 kamena 2020 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’ibigarasha kizwi nka radio Inyenyeri, yavuze ko opozisiyo yabo icuruza magendu, ko ikwiye gucuruza ibicuruzwa byemewe n’amategeko.

Richard Kayumba

Ikigarasha Richard Kayumba, kiti:” opozisiyo yacu iyo hagize intambwe ntoya iterwa, hari uruhande, rumwe rusa nuruhuza abantu bamwe bishakira Ubutegetsi gusa, batitaye ku buzima bw’abaturage, hakaza n’abandi bakora politike y’ubwoko, bihinduke tubisubize nkuko byahoze mu bihe byo muri 1994, niyompamvu iyo hagize intambwe kuruhande rushyigikiye uko byahoze muri 1994, amajwi yicyo gihe arahaguruka agatera ubwoba abanyarwanda bazi ayo mateka.

Yakomeje agira ati:” Hari utugurupe twabamwe bajya hariya bagatera imirwi yibyo bazunguka muri opozisiyo, bati bariya ntacyo bashoboye bazadukurikira natwe twikuriremo ayacu”, ibi yabihereye ku nama yari yateguwe na Kayumba Nyamwasa na Gilbert Mwenedata mu mugambi wo kwigarurira abayobocye bingirwa opozisiyo zikorera hanze y’u Rwanda, aho we ngo yabibonyemo agacitsiko kagambiriye ubusahuzi gusa.

Ibi nibyo bigaragaza ko ibigarasha bishinga ingirwamashyaka batazi icyo Opozisiyo aricyo? none se opozisiyo byaba bivuze gusenya ibyo udakunda? Bivuze guhangana n’abo udakunda se?

Umwe mubakurikiranira hafi ibya politike y’u Rwanda yagize ati: “opozisiyo mu Rwanda bivuze abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyawe, mu kugera ku byo abaturage bakeneye, ntabwo bivuze gukora ibyo wishakiye gusa kuko ubifitiye uburenganzira”.

Yakomeje agira ati:” abo bose biyita abo muri opozisiyo bose babikora mu nyungu zabo bwite n’imiryango yabo kuko ushaka kugira icyo amarira abanyarwanda yakwiye gutaha akaza agatanga ibitecyerezo bye, agafatanya n’abandi kubaka, kuko ibimaze kugerwaho mu Rwanda ni ubufatanye, bw’abanyarwanda ubwabo bemeye kurwitangira ngo rugire aho ruva naho rugera”.

Ikigarasha Richard Rugira nacyo n’ibirura mu bindi, ni rusahurira mu nduru, kuko iyo aza kuba afite mu mutwe hazima nawe yakabaye yaratashye akaza agafatanya n’abandi, ahubwo nawe usanga aba ari kwitaka no gushaka kwikundisha nabiyita abari mu buhungiro dore ko benshi bamuzi nk’umuntu wikunda, kandi wigira umuntu w’umunyabwenge kuruta abandi bose kandi ushaka kwigira impugucye cyane muri politike y’u Rwanda.

Leave a Reply

%d bloggers like this: