23-09-2023

Gukunda iraha nibyo bituma Jean Marie Micombero amenyekana nk’igisahiranda aho ari hose

0

“Igisahiranda, Umwirasi, Umuhemu,Umwasama ” niyo myitwarire yisubiramo kenshi kubazi Jean Marie Micombero, wahoze mu ngabo za RDF wahunze U Rwanda ubwo ibyaha bye n’imico idahwitse yaratangiye kujya abiryozwa. “Maj. Micombero ni umwe muri bake bananiranye kandi ubusanzwe Igisirikare cy’U Rwanda kigizwe n’abarangwa n’imico iboneye” Ibi bikaba byaravuzwe n’uwahawe ikiruhuko mu gisirikare wabanye na Micombero ariko akaba atarashatse gutangaza amazina ye bwite.

Jean Marie Micombero

Abasanzwe bazi neza Jean Marie Micombero bazakubwira ko yabayeho ubuzima bwe nk’utazabaho ejo. Gukunda ubuzima bwo gusamara no kurya iraha n’ibindi byo byose bijyanye n’ubwo buzima ni zimwe mu mpamvu zatumye atabasha guhagarika inyota ikabije y’amafaranga. Abakunze kubana nawe bivugira ko “Micombero yabagaho ubuzima burenze ubushobozi bwe, atangira gukuza imico y’ubuhemu n’ubusambo.” Ariko ikiruta byose nuko Micombero yagaragaye nk’uwishimiye Ukwibohora k’U Rwanda kurusha abandi, ibyo bikerekana ko yakose bike gatererana bagenzi be.

Benshi mu bari abasirikare babaga mu Ingabo z’U Rwanda mu myaka guhera za 1990, Micombero yarazwiho kuba mu basikare bakorera mu biro, iyo ikaba yari imwe mu mpamvu zituma Micombero ubwo urugamba rwabaga rukomeye we yabonaga uko asiganya bagenzi be abatererana ku rugamba.Umwe mubo babanye cyane yatangarije 250TV ko ubwo abandi babaga bari mu rugamba barwana n’umwanzi, Micombero niwo mwanya yabaga abonye wo kuregeza no kwihunza inshingano. Akomeza asobanura neza agira ati “Micombero yari maringaringa kabisa!”. Ubuzima bwa Micombe yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Walikale, Kivu y’amajyaruguru, Umuhemu Micombero yarazwiho gusamara cyane no gukunda iraha dore ko ari umwe mubabyinaga za “Imbyino za Ndombolo” muri Wikendi.

Nubwo bwose Micombero yarazwiho kuba ikigwari, no kukutuzuza inshingano ze, Micombero yahoranaga ubwirasi no guhora yitaka ibigwi byuzuyemo ubwiyemezi arata ko yaje ku rugamba avuye muri Kaminuza ya Lubumbashi yo muri Congo, kuba maringaringa kwe akabiherekeza no kuvuga ko akwiye guhabwa imirimo yo mu biro gusa.

Impuhwe n’ubupfura byari inkingi ya mwamba mu muryango wa RPF Inkotanyi byatumaga kenshi abayobozi bawo birengagiza amakosa n’intege nke z’umuntu bigatuma buri wese yishyira akizana akitangira umuryango . Izo ndangagaciro zatumaga umuntu nka Micombero yihanganirwa hatitawe ubugwari, ubwirasi agakomeza guhabwa amahirwe nk’abandi basirikare.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu Micombero yahawe uburenganzira bwo gusubira mu mashuri akayarangiza nta nkomyi akagaruka akomeza imirimo ye muri Minisiteri y’Ingabo. Ysubiye muri Kaminuza akomeza amashuri ye y’impamyabumenyi ya Kabiri ya Kaminuza mu ishami ry’amategeko. Amaze kurangiza amasomo ye muri Kaminuza y’U Rwanda, Ishami rya Huye yahawe imirimo yo kuba Umucamanza mur rukiko rukuru rwa Gisirikare, nyuma yaho aza no kuba umujyanama mu bijyanye n’amategeko muri Minisiteri y’Ingabo bikurikiye undi mwanya yabanje guhabwa wo kuba umunyamabanga, umwanya yamazemo umwaka umwe gusa.

Kubera ubuzima bwe bwo kuba igisahiranda, gukunda iraha yagiye agongana n’amategeko bitewe n’uko raporo zatangwaga n’abacungamutungo zamushinjaga gucunga no gukoresha nabi umutungo. Micombero yaje guhamwa n’ibyo byaha yirukanwa ku mirimo ye mu gihe kingana n’umwaka wose, ahita ashaka inzira zose zimuganisha ku guhunga igihugu yerekeza mu gihugu cy’Ububiligi mu mwaka wa 2011. Aho niho yahungiye ahasanga abandi bahunze bahuje nawe imico kandi basize bakoze ibyaha nk’uko nawe yasize abigenje. Jean Marie Micombero atangira urugendo nk’abandi basebya U Rwanda biyita inararibonye ku bijyanye na Politiki n’umutekano w’U Rwanda.

Kugeza uyu munsi, Micombero atumirwa n’ibinyamakuru byo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ari byo RFI na RTBF nk’inararibonye, cyangwa se ijisho rya rubanda cyne cyane ahari abarwaya Leta Y’U Rwanda. Mbere y’uko RNC y’Ikihebe Kayumba Nyamwasa itangira gusenyuka nawe yarari mubakongeje uwo mwiryane. Micombero nta buzima asigaranye bikwiye kwigisha buri wese isomo ryo kubaho uko ushoboye.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: