23-09-2023

Tumenye-kandi-twirinde-koronavirusi

0

Koronavirusi nshya n’indwara iyishamikiyeho ya (COVID-19) iterwa n’utunyabuzima tutaboneshwa ijisho twa koronavirusi twagaragaye bwa mbere mu gace ka Wuhan, mu Bushinwa mu Kuboza 2019.

Koronovirusi ni umuryango munini wa za vurusi ziboneka mu nyamaswa no mu bantu. Zimwe zanduza abantu kandi zizwiho gutera indwara uhereye ku bicurane kugeza ku ndwara zikomeye nk’Indwara yazahazaga imyanya y’ubuhumekero yagaragaye muri Aziya y’iburengerazuba (MERS) n’ Indwara izahaza imyanya y’ubuhumekero (SARS).

Haracyari ibintu byinshi bitaramenyekana kuri iyi virusi, ariko hari ingamba nyinshi zafashwe mu kwirinda ikwirakwizwa ry’iyi virusi.

Uko yandura

Umuntu ufite ubuzima bwiza ashobora kwandura iyi vurusi igihe yegeranye cyane n’umuntu wayanduye.​ “Kwegerana cyane” bivuga gukoranaho, gukora ku bikoresho byakozweho n’uyirwaye cyangwa ibikoresho yakorororeyeho/yitsamuriyeho, cyangwa kugumana n’umuntu umwanya munini mwegeranye mu ntera iri munsi ya metero 1 igihe arwaye.

Iyi virusi ikwirakwizwa no kugira aho uhurira n’udutonyanga tw’amacandwe. Ayo matembabuzi ava mu mazuru cyangwa mu kanwa. Urugero: Igihe umuntu wanduye akoroye cyangwa yitsamuye, utwo dutonyanga dushobora kwinjira mu maso, mu mazuru cyangwa mu kanwa k’undi muntu.

Iyo umuntu wanduye yitsamuriye cyangwa akororeye mu biganza agakora ku muntu cyangwa agakora ahantu. Igihe umuntu akoze ahantu cyangwa ku bintu byandujwe n’utwo dutonyanga tw’amatembabuzi.

Birashoboka kandi ko iyi virusi ishobora kwandurwa biciye mu gukora mu mazirantoki y’umuntu wanduye COVID-19, ariko ibi ntibikunze kugaragara.

Ibimenyetso

Ubusanzwe ibimenyetso bya COVID-19 bitangira hagati y’iminsi 2-14 umuntu ahuye nayo, bikunze kuba iminsi hafi 5. Ku bantu benshi koronavirusi ijya gusa n’ibicurane (kuzana ibimyira byinshi, umuriro, kubabara mu muhogo, gukorora no guhumeka nabi).

Ishobora gukomera ku bantu bamwe kandi ishobora gutera kurwara umusonga cyangwa ibibazo byo guhumeka nabi.

Igihe indwara ikomeye cyane, bishobora gutera kudakora neza kw’ibice bimwe by’umubiri bikaba byatera no kubura ubuzima.​

Iyi ndwara ishobora kuganisha ku rupfu ariko bibaho gake.

Uburyo bwo kuyirinda

Gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n’isabune. Igihe isabune itabonetse ushobora gukoresha arukoro yifashishwa mu kwica mikorobe zo mu biganza.

Igihe ukorora cyangwa witsamura, ipfuke umunwa cyangwa amazuru ukoresheje agatambaro cyangwa ukingeho inkokora. Gerageza kutitsamurira cyangwa gukororera mu biganza kuko ushobora gukwirakwiza virusi ukoresheje ibiganza byawe. Jugunya agatambaro wakoresheje ahabugenewe. Igihe ukororeye/witsamuriye mu biganza ntugire ikintu na kimwe ukoraho kandi uhite ukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune.

Irinde kwegerana cyane n’umuntu uwo ariwo wese ukorora, witsamura, cyangwa se urwaye. Nibura usigemo intera ingana na metero 1 hatagati yanyu, kandi ubashishikarize kugana ikigo nderabuzima kibegereye.

Irinde gukora mu maso, mu mazuru no mu kanwa. Intoki zikora ahantu henshi hashobora kuba hari virusi. Nukora mu maso, mu mazuru cyangwa mu kanwa ukoresheje intoki zawe zanduye virusi, ushobora gukura virusi ahantu wakoze ukiyanduza ubwawe.

Gana muganga niba wumva ufite umuriro, ukorora cyangwa wumva ufite ibabazo byo guhumeka nabi. Ubu ni uburyo bwiza bwo kwiyitaho no kwirinda gukwirakwiza virusi mu bagize umuryango wawe no mu bandi. Wibuke guhamagara 114 ngo umumenyeshe ibimenyetso ugaragaza kugira ngo wirinde kwanduza abandi. Guma mu rugo igihe urwaye.

Sukura kandi wice mikorobe ziri ku bikoresho cyangwa ahantu wakoze ukoresheje umuti wa kororine cyangwa arukoro. Ntibiramenyekana neza igihe virusi imara ari nzima ku bintu cyangwa ahantu, ariko imiti irimo arukoro iri ku kigero cya 70% yakwica iyi virusi.

Uko ivurwa

Kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti wihariye wo kuvura virusi itera COVID-19.​Kuvura ibimenyetso bya COVID-19 bifasha umurwayi koroherwa.​

Gana muganga niba wumva ufite umuriro, ukorora cyangwa wumva ufite ibabazo byo guhumeka nabi. Ubu ni uburyo bwiza bwo kwiyitaho no kwirinda gukwirakwiza virusi mu bagize umuryango wawe no mu bandi. Wibuke guhamagara 114 ngo umumenyeshe ibimenyetso ugaragaza kugirango wirinde kwanduza abandi.

Guhangana n’umuhangayiko

Ni gute nahangana n’umuhangayiko uterwa n’ikibazo cy’ubuzima rusange kandi nkagumana ibitekerezo bizima.

Iyi nyandiko dukesha Croix Rouge y’u Rwanda, ivuga ko mu gihe cy’iyaduka riheruka ry’indwara y’umusonga ufite aho uhurira na koronovirusi ( COVID-19), abantu benshi bumvaga bahangayitse. Birumvikana ko abaturage bashobora kugira ubwoba cyangwa guhangayika igihe bahanganye n’ibiteza impagarara. Nyamara, igihe ubwoba n’umuhangayiko bihindutse indwara y’igihe kirekire cyangwa bikarushaho gukomera, ntacyo byafasha abantu, ahubwo bibagabanyiriza ubushobozi bwo kwihanganira no guhangana n’icyorezo.

N’ubwo bimeze bityo, umuntu ashobora kugira ibindi bibazo bisanzwe bikurikira ibihe bikomeye nko kutagira ibyishimo, indwara yo kubura ibitotsi, uburakari n’ibindi. Ni ingenzi rero kuri twe, kugumana ibyiyumvo bituma ubwonko n’umubiri bihorana ubuzima bwiza.

Icyo wakora:​

Gusuzumana ubushishozi amakuru ukuye ahantu hatandukanye uyagereranya navuye ahantu hizewe. Ihugure uhugure n’abandi ku makuru yizewe y’uburyo bwo gukaraba intoki no gukora isuku, amavuriro n’ibitaro wakwitabaza igihe ukeneye ubufasha, hamwe n’ahantu wagura ibikoresho by’isuku;

Komeza imirimo yawe ya buri munsi uko bishoboka kose: ushobora gukomeza kwitabira ibikorwa bigamije kuruhura mu mutwe cyangwa indi mirimo ifite icyo ivuze n’ubwo yaba mu rugo, nko kuganira no kumarana umwanya n’abagize umuryango ndetse n’inyamaswa zibana n’abantu, gusoma ibitabo, guteka, no gukora imyitozo yo kuruhura umubiri.

Fata umwanya wo kwiyigaho ubwawe, ibyiyumvo by’ubwoba bisanzwe no kumva watereranywe. Uhamagare inshuti n’abavandimwe ubereke ko ukibazirikana.

Ibyo utagomba gukora:​

Gusangiza abandi amakuru ashobora gutera ubwoba n’urujijo igihe atayagenzuye neza ngo uyageranye navuye ahantu hizewe;

Gupfa gukurikiza ibikorwa n’inama ugirwa utabanje gusuzuma ukuri kwabyo, kandi nabyo bishobora kuganisha ku rundi rujijo n’imyitwarire itagira icyo ifashije cyangwa idashyira mu gaciro nko kugura ibirirwa birenze urugero cyangwa imiti no gufata abantu barwaye nk’abafite icyasha;

Kumara umwanya ukabije ushaka amakuru, gusoma amakuru cyane bishobora kongera ubwoba n’umuhangayiko kurusha uwo wari usanganywe;

Kugumana ibitekereze n’ibyiyumviro ufite ntusangize impungenge zawe abo ukunda.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: