Abayisenga Emmanuel ukekwaho gutwika Kiliziya yo mu bufaransa yahaye Ibigarasha ikiraka cyo guhimba inkuru z’ibinyoma

Umunyarwanda utazwi muri kominote y’abanyarwanda batuye mu Ubufaransa, Emmanuel Abayisenga, mu minsi ishize aherutse kwemera ko yagize uruhare mu itwikwa rya katederale ya Nantes mu Ubufaransa, aho yakoraga akazi k’ubukorerabushake, nyuma y’icyo gikorwa kigayitse, bamwe mu banzi b’u Rwanda biganjemo interahamwe ndetse n’ibigarasha batangiye guhimba inkuru z’ibinyoma bavuga ko yari yatumwe na leta y’u Rwanda.
Emmanuel Abayisenga, yahoze ari umukorerabushake kuri Katederale ya Nanthe mu Ubufaransa yavuze ko yafatanyije n’abandi mu gutwika ibice binyuranye by’iyi kiliziya. Uyu mujinya w’umuranduranzuzi ngo yawutewe na bamwe mu bapadiri b’iyi kiliziya bari baherutse ku muhemukira, bituma aza gufata icyemezo kigayitse cyo gutwika iyi kiliziya.
Nyuma y’icyo gikorwa kigayitse, interahamwe ndetse n’ibigarasha byatangiye gutangaza inkuru z’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Abayisenga yabikoze atumwe na leta y’u Rwanda dore ko bamwe barimo gukwirakwiza ibinyoma bavuga ko yahoze mu ngabo za RPF ndetse abandi bakavuga ko yanahoze ari Umupolisi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kominote y’Abanyarwanda baba mu Ubufaransa (CRF), batangaje ko Abayisenga atari mu banyarwanda bazwi n’iyi kominote, bahita basaba ko amakuru agenda ahwihwiswa y’ibinyoma abantu bagomba kuyitondera, kuko uyu mugabo w’imyaka 39 ntahantu nahamwe yari azwi muri iyi kominote.
Ubuyobozi bwiyi Kominote kandi bwatangaje ko hari Abanyarwanda benshi batabarizwa muri iyi kominote, aho bavuga ko benshi muri abo baba biyita impunzi ngo baba baravuye mu Rwanda bahunga ubutabera ku byaha baba bakurikiranweho bya jenoside yakorewe Abatutsi. Benshi mubagize iyi kominote kandi ntibatinye kuvuga ko Abayisenga, ari interahamwe yabaga mu Ubufaransa dore ko ibyangobwa bye byo kuba mu Ubufaransa byari byararangiye.
Mu minsi ishize umunyamakuru Theo Englebert ukorera ikinyamakuru MediaPart cyo mu bufaransa aherutse kuvumbura indiri y’interahamwe ziba mu Ubufaransa ahitwa i Rouen, ku ikubitiro uyu munyamakuru yaje kugaragaza Interahamwe yitwa Col. Aloys Ntiwiragaba nawe wihishe muri uwo mujyi, kuri ubu ubutabera bw’ubufaransa bukaba buri ku mukurikirana, ibi byatumye interamwe zihisheyo zishya ubwoba.
Ibi kandi byaje bikurikira ifatwa rya Kabuga Felecien, umucurabwenge akaba n’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Iri fatwa rye ryababaje benshi mu nterahamwe zahunze ubutabera bw’u Rwanda dore ko benshi baterwaga inkunga nawe mu bikorwa byo guharabika no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda biciye ku mbuga nkoranya-mbaga.
Ibi byose byatumye zifata umugambi wo gukora igisa no kwihorera, aho batangiye kwandika inyandiko zidahuye ku mbuga nkoranyambaga, aho bashishikajwe n’ikinyoma ku munyarwanda Emmanuel Abayisenga wamaze kwiyemerera ko ari umwe mu batwitse Cathedral ya Nanthe mu Ubufaransa mu minsi ishize.