23-09-2023

Ingabire Victoire na Ntaganda, umugambi wabo wabananiye wo kuyobya abanyarwanda nturahinduka

0

Talikiya ya 30 nyakanga 2020, amashyaka atemewe n’amategeko y’ u Rwanda FDU-Inkingi/DALFA-umurinzi ayobowe na Ingabire Victoire na PS-Imberakuri riyoborwa na Ntaganda Bernard, yasohoye itangazo, ryuzuyemo ibinyoma no kuyobya abanyarwanda kubyerekeye ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Muri iryo tangazo bavuga ko ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ntacyo zifasha abanyarwanda muri rusange, aho bavuga ko abakene n’abagororwa aribo bibasiwe n’iki cyorezo, nyamara abakurikiranira hafi basanga ibivugwa muri iryo tangazo ari uburyo bwo kuyobya abanyarwanda ndetse no gushaka uburyo bakwigarurira imitima y’abo bita ko batishoboye ndetse n’abafungiye ibyaha bitandukanye, batararangiza ibihano.

Benshi mu bantu bakoresha urubuga rwa Twitter bakimara kubona iri tangazo bahise bamwamaganira kure; ku rukuta rw’uwitwa Arthur Kaneza yagize ati:”Ibyaha mukora ni aho bihera. Uti icyorezo cyibasiye imfungwa n’abakene? Hamaze kwandura imfungwa zingahe? Hamaze gupfa imfungwa zingana iki? Ese ubundi ubukene bw’abantu wabupimishije iki? Uravuga ko ukoresha data za MINISANTE warangiza ugatubura? Ubwo ntimurwaye?”

Ibyanditswe n’izi ngirwashyaka zombi, zihuriye mu mutwe w’iterabwoba wa P5, ukorera mu mashyamaba ya Congo, bigaragara ko ari ibinyoma byambaye ubusa kuko mu mibare MINISANTE ishyirahanze y’abanduye iki cyorezo cya COVID19 ntabwo ari abari muri ibi byiciro, ikindi kandi Minisiteri igaragaza uduce abarwayi bagaragayemo tugashyirwa mu kato, abadafite ibibatunga ubuyobozi bukabibaha.

Naho undi wiyise proud to be Africa ku rukuta rwe rwa Twitter yamusubije agira ati :”Noneho u Rwanda rwahiswemo na E.U mu bihugu 4 ku mugabane wa Africa byemerewe igendo mu bihugu by’iburayi kuko nta ngamba ubuyobozi bufite mu kurwanya icyorezo? Agahinda karakwishe, ko uri gusaza utayoboye byibuze n’isibo ry’aho utuye kandi bagushutse ngo uje kuruyobora disi!”

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) kuva taliki ya 1/7/2020 washyize u Rwanda mu bihugu 4 bya Afurika, abaturage babyo bemerewe kujya kuri uyu mugabane w’uburayi nyuma y’aho uyu muryango usuzumye ingamba u Rwanda rwafashe mu kwirinda icyorezo cya COVID19, ugasanga ari indashyikirwa muri Afurika mu kwirinda ikwirakwiza ryiki cyorezo. None se Ingabire Victoire, tuvuge ko ariwe nararibonye ibona ibyo abandi batabona? ibi ni ibigaraza imigambi yo kuyobya abanyarwanda no kwangisha ubuyobozi abaturage muri gahunda ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kurusubiza mu bihe byo muri 1959.

Mu kindi kiganiro Ingabire Victoire yanyujije ku Umubavu TV ikorera kuri murandasi, yavuze ko, ngo akunda Igihugu! ariko wahuza ibikorwa bye n’iryo jambo ugasanga ari ukwiyambika uruhu rw’intama kandi ari ikirura, umwe mu basomyi ba my250tv yatwandikiye agira ati:” Akunda igihugu se gute kandi ariwe ugambanira u Rwanda n’Abanyarwanda! ahubwo, ko ariwe ushora abanyarwanda mu mitwe yiterabwoba igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda”.

Muri icyo kiganiro kandi Ingabire, yavuze ko ngo abantu bose bagomba gutanga ibitecyerezo byabo bitabangamiye amategeko y’u Rwanda n’abanyarwanda.
None se tuvuge ko inama yateguriye mu Mudugudu wa Nyakarambi II muri Motel yitwa Sun City taliki ya 11 Gicurasi 2019 byitwaga ko ari iy’ishyaka FDU-Inkingi, aho yitabiriwe n’abantu 22, agendeye ku ivanguramoko, aho yavuze ko ashaka gukorana nabo mu bwoko bw’Abahutu gusa ndetse n’abahoze mu mutwe wa FDLR ugizwe na benshi mu basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi, bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kurusubiza mu bihe byo 1994, aribyo bitecyerezo byiza avuga byubaka abanyarwanda bitanabangamiye amategeko? Ingabire Victoire ahora mu macenga n’ubutekamutwe bwo koreka abanyarwanda.

Avuga ngo ntabwo ari umwanzi w’igihugu, ngo ntamiyoborere myiza abona!
Kuri aya amagambo kandi umusomyi wa my250tv yakomeje agira ati :”Ingabire ni umwanzi w’igihugu bidasubirwaho, kuko ugendeye mu bikorwa bye byose byagiye bimuranga nyuma yaho afunguwe, yagiye agaragaza ibikorwa n’ibitekerezo bitanya abanyarwanda, yagiye agaragara no mu bikorwa bihuza abagambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu. Urugero, igitero cy’umutwe wa RUD-urunana wagabye mu Kinigi mu kwezi kwa Nzeri 2019 kigahitana abantu 14, ndetse 18 bagakomereka”. Amakuru dukesha umwe mubafatiwe muri iki gitero Theoneste Habumukiza, avugako cyateguwe ku bufatanye na FDU-Inkingi, Ingabire Victoire yarabareye Umuyobozi, none se ubu nihe atari umwanzi w’igihugu?

Tubibutse ko nyuma yiki gitero cyo mu Kinigi, aribwo Ingabire Victoire, yabonye ko ishyaka yarabareye umuyobozi FDU-Inkingi, ibye bigiye gushyirwa ku karubanda bituma ahita ahindura izina huti huti aryita DALFA-Umurinzi mu mugambi wo kuyobya uburari, kugirango nibiba ngombwa ko atumizwa imbere y’ubutabera azavuge ko yari yararivuyemo kandi mu byukuri bizwi neza ko DALFA-Umurinzi ntaho itaniye na FDU-inkingi.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: