10-06-2023

Amagambo y’umuvugizi wa Ingabire Victoire, yateye benshi kwibaza isano afitanye na Nyirabuja

Tariki ya 23 kanama, Mahoro Jean umuvugizi wa Victoire, yumvikanye mu kiganiro yagiranye n’Umubavu TV, televiziyo bikunze kuvugwa ko ikorera Ingabire Victoire mu mugambi wo gukwirakwiza ingengabitekerezo ye. Muri iki Kiganiro uyu musore w’imyaka 28 wananiwe kwiga, yumvikanye mu bugambanyi bwuzuyemo ibinyoma, yikoma umushakashatsi Tom Ndahiro avuga ko yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa, yumvikanye kandi atagatifuza nyirabuja Ingabire Victoire ko ibyo avugwaho byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ari ikinyoma.

Ese Ibi bintu Mahoro Jean Yavuze ukuri kwabyo gushingiye he?
Ukuri kwiki gihoromora ntaho gushingiye, kuko iyo ishuli rikunaniye, ukarivamo nta mafaranga yishuli wabuze, ahubwo ukishora mu bikorwa by’ubutinganyi no gukorana n’imitwe y’iterabwoba, aha uba warumbye, uba wabaye inyagasozi. Tom Ndahiro tumuzi nk’umushakashatsi ukomeye cyane kubijyanye n’amateka y’abanyarwanda ndetse n’imibanire yabo, injinji nka Mahoro ijyanye nibyo ivuga.

Icyakabiri; kuba Mahoro, uyu munsi yitwa ko ari umuvugizi wa Ingabire Victoire cg FDU-Inkingi/DALFA Umurinzi, si ugukunda politike cg kumva ko haricyo yafasha Abanyarwanda. Ahubwo ni uko Ingabire Victoire hari hashize igihe agaragara mu bikorwa byivangura moko ndetse no gupfoya Jenosie yakorewe Abatutsi.

Kwiyegereza Mahoro rero bikitwa ko amuhaye umwanya w’ubuvugizi, bwari uburyo bwo gushaka umuntu byitwa ko yarokotse Jenoside, ukiri muto, w’injiji azabasha kwigarurira imitecyerereze ye, akamuha umwanya utuma garagara mu itangaza makuru cyane. Ibi bikaba uburyo bwo kugirango ajijishe abantu ko nta vanguramoko rimurangwaho, ko adapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi!!
Mahoro ni injiji cyane kuko no mu ishuli byari byaramunaniye, ntabwo rero ingabire kuzana umuntu nka Mahoro, ngo amubere umuvugizi yarayobewe ubwenge, kuko afite abo yita impirimbanyi ze zari gukora umurimo w’ubuvugizi neza kumurusha dore ko zo zisobanukiwe cyane amacabiranya ya Ingabire kuruta ibyo Mahoro yamenya.

Gutagatifuza Ingabire Victoire ko ntabo arenganya cg ko adakorana n’imitwe y’iterabwoba ni ikinyoma cyambaye ubusa
Ingabire Victoire si umunyapolitike ahubwo ni ruharwa ushora urubyiruko mu bikorwa by’umutwe witerabwoba, urugero; ingirwa mpuzamashyaka FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi ayoboye yoherezaga abana mu mashyamba ya Congo, kuba inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa P5, Ingabire abereye umunyamuryango. Benshi muri aba bana bashiriye muri aya mashyamba abandi bashyikirizwa ubutabera, kandi abe bagaramye bari kurya imireti. None se hari ubunyamaswa burenze ubwo? Ingabire ni agaterahamwe-kazi kaje kwitwikira politike muri gahunda yo kurangiza umugambi waba CDR na MRND, wa jenoside basize batarangije.

Ese ko Mahoro Jean yikoma umushakashatsi Tom Ndahiro ngo yavuze ko Ingabire Victoire atari umunyapolitike, ubundi ibikorwa bye bimugaragaza nk’umunyapolitike?

Ingabire Victoire si umunyapolitike, kuko umunyapolitike ni ushakira ibyiza abene-gihugu atarobanuye, ahubwo agaharanira gufatanya n’abandi gushaka icyateza u Rwanda imbere.
Ingabire we rero tumuziho kuba akorana na FDLR, kuva ikitwa ALIR 1996 ndetse no kuba mu mutwe w’iterabwoba wa P5, byose bifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ingirwashyaka ye FDU-Inkingi /DALFA-Umurinzi rizwiho kuba ari umunyamuryango w’umutwe w’iterabwoba wa P5, uherutse gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye mu mpera z’umwaka w’2018.

Ingabire Victoire, azwiho kuba akorana n’inyeshyamba za RUD-Urunana, ibi akaba yarabikoraga afatanije n’uwahoze ari Umunyamabanga uhoraho wa FDU-Inkingi, Jean Baptiste Mberabahizi. Aho atangarije ko avuye muri FDU/Inkingi bya Nyirarubeshwa nabwo yakomeje gukorana na RUD-Urunana ndetse mu buhamya, inyeshyamba za RUD-Urunana zafashwe nyuma y’igitero cyo mu Kinigi zavuze ko bakoranaga byahafi na FDU-Inkingi/DARFA-Umurinzi.

Mu 2010, ubwo Ingabire yagaruka mu Rwanda, yagarutse afite gahunda yo gushinga umutwe wagomba gukorana na FDLR ariko uri imbere mu gihugu, uwo mutwe bari barawuhaye izina rya Coalition des Forces Democratiques (CFD). Ibi yagomba kubikorana na Paul Rusesabagina ndetse na Col Nditurende Tharcisse, Lt Col Habumuremyi Noheli, Capt Karuta JMV na Majoro Uwumuremyi Vital bose bahoze muri FDLR, nyuma baje no gufungwa bazira uyu mugambi.
Uyu mugore ni umwicanyi, ni umurozi mubi cyane, uba ushaka kwigaragaza neza inyuma kandi ari ishitani imbere.

Umuvugizi wa Ingabire Victoire kwikoma umushakashatsi Tom Ndahiro avuga ko yuzuye ingengabitekerezo, ni urwango Ingabire yanga Tom Ndahiro kuko ariwe washyize hanze ubuteramwe bwe bwose.

Ntibitangaje rero kubona injiji nka Mahoro Jean yananiwe ishuli itinyuka gutuka Umushakashatsi Tom, kuko yogejwe ubwonko na Ingabire. Ariya magambo rero aba yayatumwe na Ingabire kuko Tom Ndahiro nk’umushakashatsi yamushyize ku karubanda bituma Abanyarwanda bamenya amabi n’ubutekamutwe bwuyu mucyecuru.

Mahoro we ni akagoryi Ingabire yitoraguriye azajya akoresha uko ashaka. Tom Ndahiro tumufata nk’inararibonye mu mateka y’u Rwanda haba mugihe cy’ubukoroni, itegurwa rya Jenoside ndetse na Nyuma yaryo.

Ikindi Kuba Ingabire Victoire atinyuka guha igihembo bise (Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la démocratie et la paix), interamwe y’umuzungu Judi Rever; uzwiho guhakana no gupfabya jenoside yakorewe Abatutsi kuruta undi wese ku isi, bigaragaraza ubugome ndengakamere Ingabire yifitemo. Iki gihembo cyashyizweho n’abagore bibumbiye mungirwashyirahamwe bise “Le Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix” ryashinzwe n’umukobwa wa Mbonyumutwa Domique witwa Perpetué Muramutse.

Izingero byonyine zirakwereka ko ibyo Mahoro Jean avuga kuri Tom Ndahiro wazengereje interamwe nabahaka bakanapfobya Jenoside aho bituruka. Muri macye Mahoro Jean avuga mu ijwi rya Ingabire Victoire wamunzwe n’ubugome ndengakamere.

Umwanditsi: David Nkurayija

Leave a Reply

%d bloggers like this: