Umusambanyi “Prof” Kambanda aho bukera aratoragura amasashi muri New York!

Uko iminsi ishira indi igataha abantu benshi niko bakomeza kubona ko Kambanda Charles afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe, dore ko nawe adahwema kubigaragaza mu biganiro adasiba gukorana n’abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda.
Kambanda wahunze u Rwanda kubera ibyaha byo gufata abanyeshuri yigishaga ku ngufu abashukisha amanota, no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, yongeye kumvikana atuka cyane umukuru w’igihugu mu bitutsi bya gishumba.
Ni ibintu byatumye abenshi bemeza ko “iki cyonnyi cy’abana b’abakobwa gikwiye kwivuza ibisazi mbere yo kujya gutukana kuri YouTube.”
Byari mu kiganiro Kambanda aherutse kugirana na mugenzi we bahuje ibibazo byo mu mutwe, Jean Paul Turayishimiye, aho uyu musambanyi yumvikanye avuga ko uruzinduko Perezida Kagame aherutse gukorera mu turere tw’intara z’amajyepfo n’uburengerazuba rwabaye “abantu batabizi”.
Kambanda kandi mu isoni nke yavuze ko “abaturage bazanwe ku gahato”; ibintu yavuze yirengagije urugwiro, akanyamuneza n’urukundo abaturage bagaragarije Perezida wabo, aha abenshi bakwibaza niba Kambanda yaragiraga ngo umukuru w’igihugu abanze amumenyeshe ko agiye gukora uruzinduko!
Kambanda kandi yavugaga ko ngo kuba Perezida Kagame uruzinduko rwe “yararuhishe” byatewe “ n’umutekano muke urangwa mu ntara yasuye”; ibintu kandi byerekana ko uyu mugabo wataye umutwe aba atazi ibyo avuga.
Ni mu gihe kandi abaturage benshi bagaragaye bashimira Perezida wa Repubulika uburyo yabahaye umutekano ndetse bakaba bakora imirimo yabo nta nkomyi aho na Perezida Kagame ubwe yabashimiye ku bw’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
Agaruka ku mahomvu yatangajwe na Kambanda, umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV yagize ati:” Nonese niba abaturage barazanwe ku ngufu, hari n’uwariho abakirigita kugira ngo baseke berekane akanyamuneza bari bafite nk’uko bigaragara ku mashusho?”
Yunzemo ati: “Kambanda ntawe akwiye kurangaza kuko agaragaza ibimenyetso byo kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.”
Kambanda, umuntu ufatwa nk’inti; ibintu bihuzwa no kuba ari umwarimu wa St John’s University, iherereye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuba yiyemeza gutuka bya gishumba ubuyobozi bukuru bw’igihugu bikwiye gukangura ubuyobozi bw’iyi kaminuza maze akerekwa imiryango cyane ko uburere n’uburezi aha abo yigisha bukemangwa.
Uyu musambanyi ruharwa kandi akwiye kwirukanwa mu maguru mashya hirindwa ko yakwadukira abana yigisha maze akabasambanya nk’uko yabigenje hano mu Rwanda mbere y’uko aca mu rihumye ubutabera.
Mugenzi Félix