November 28, 2022

Uburyo Leta y’u Rwanda yashyize urubyiruko kuri ‘table d’honneur’ mu myaka 28 ishize

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kubohora u Rwanda, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi yabonye ko urubyiruko ari “imbaraga z’igihugu, zubaka kandi vuba.’’

Mu kubibona, Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo gushyigikira no guteza imbere urubyiruko maze ruhabwa umwanya n’ijambo mu nzego zifata ibyemezo hagamijwe kubaka igihugu cyari kimaze kwangizwa bikomeye na Jenoside.

Mu myaka ya mbere ya 1994 nta gahunda ziteza imbere urubyiruko zabagaho aho gahunda zonyine zashyirwagamo urubyiruko zari izo kubashora mu bikorwa by’urwango aho bashishikarizwaga kujya mu mitwe y’interahamwe ngo batorezwe hamwe kurimbura  icyo bitaga “umwanzi” ariwe Umututsi.

Umusaruro mubi w’ibyo urubyiruko rwigishijwe wagaragaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho umubare munini w’urubyiruko wishoye mu kwica inzirakarengane z’Abatutsi. Ingaruka z’ubuyobozi bubi zabagezeho aho bafunzwe kubera ibyaha bakoze bigatuma badatanga umusanzu wabo mu gufatanya n’abandi banyarwanda mu kubaka igihugu.

Ku rundi ruhande ariko, ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame na we wari urubyiruko aho yari imyaka 33 gusa, zatangije urugamba rwo kubohora ndetse no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi kandi birangira zirutsinze.

Usibye umuyobozi w’izari ingabo za RPA-Inkotanyi kandi bari bafite umubare munini cyane w’urubyiruko ndetse abenshi bari bato k’uwari umuyobozi wabo.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’ubumwe yafashe umwanzuro wo kugirira icyizere urubyiruko ndetse bagashyirwa no mu myanya ifata ibyemezo.

Ubu urubyiruko rufite abaruhagarariye kuva k’urwego rw’umudugudu kugera mu nteko ishinga amategeko. Nk’urugero, mu mwaka wa 2018 Maniriho Clarisse w’imyaka 23 yatorewe guhagararira urubyiruko mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite aho yatoranywe na Kamanzi Ernest w’imyaka 28.

Paula Ingabire ku myaka 39, ubu ni Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yabayeho umudepite ndetse anayobora ibigo bitandukanye.

Usibye gushyiraho gahunda nziza zo guha ijambo urubyiruko, Perezida Kagame anagenera umwanya urubyiruko wo kuganira nabo ndetse no kubasangiza ubunararibyonye, nk’umuntu wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu nawe ari muto.

‘Table d’honneur’

Mu kuganiriza urubyiruko, Perezida Kagame ntasiba kurugaragariza ko hari byinshi igihugu cyirwitezo aho nko mu mwaka wa 2017 yarusabye guharanira guhesha icyubahiro u Rwanda.

Yagize ati: “Mu mikorere yanyu, mu mitekerereze yanyu mugomba guhora mwibaza impamvu u Rwanda rutari ku meza y’icyubahiro, mugaharanira gukora cyane, tugafatanya, tukarugeza kuri  ‘table d’honneur’.”

Yunzemo ati: “Ntabwo ’table d’honneur’ igenewe abandi batari Abanyafurika cyangwa Abanyarwanda gusa. Ni ahacu twese, iyo ubiharaniye urahagera.”

Mu ihuriro ry’urubyiruko rizwo “Youth Connekt’’ ryabaye mu mwaka wa 2018, Perezida Kagame yasabye urubyiruko kurangwa n’imitekerereze yagutse, batitaye ko batuye mu gihugu gito kuko ari byo bishobora kugeza u Rwanda aho rwifuza kugera.

Agira ati “Amateka yacu, uko dutekereza bikwiye kuba biruta uko tungana nk’igihugu. Iyo tuvuga kwihangira umurimo, umutekano, amajyambere, ntabwo duhera ku tuntu duto. Uduheraho ukubaka ibinini. Gutekereza mu buryo bugari bikwereka ko nta kidashoboka.”

Gukomeza gushyigikira urubyiruko bitanga ikizere k’u Rwanda rw’ejo hazaza kuko nibo bazaba bakorera mu ngata abari mu nzego zitandukanye muri iyi minsi.

Rubyiruko, mureke tugume mu ngamba kuko turi mu maboko meza kandi dufitiwe icyizere!

Muvunyi Blaise

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi. Muvunyi Blaise ni  Umusore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, unezezwa n’umwanya urubyiruko rwahawe ngo rufatanye n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda rwacu.

Leave a Reply

%d bloggers like this: