05-10-2023

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj. Gen Kabandana

0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa 26 Nzeli 2022 yazamuye mu ntera Maj. Gen Innocent Kabandana, amuha ipeti rya ‘Lieutenant General’.

Ni ipeti Kabandana abonye nyuma yo gusoza ikivi nk’umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) ribigaragaza.

Lt. Gen Kabandana ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bw’Ingabo aho by’umwihariko amaze imyaka 32 mu ngabo z’u Rwanda; muri iyo myaka yose yahawe inshingano zinyuranye zirimo gukurira ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC.

Yabaye kandi umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS, yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, aba n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyigisha ibijyanye n’amahoro (Rwanda Peace Academy).

U Rwanda rwakuriwe ingofero ku bw’uruhare inzego zishinzwe umutekano zarwo zari zikuriwe na Lt. Gen Kabandana zagize mu gucubya no kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado aho magingo aya ubuzima bwagarutse muri iyi ntara nyuma y’igihe ibyihebe byarayigaruriye.

Umwanditsi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: