19-04-2024

Umuhanzikazi Rihanna agiye gutaramira abarenga miliyoni 200 !

Umuhanzikazi akaba n’umushoramari Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko azasusurutsa abazakurikira ibirori bya “2023 Super Bowl Halftime Show”.

Ni ibirori byo ku rwego rwo hejuru bisanzwe byitabirwa n’abantu barenga miliyoni 200 baba bari hirya no hino ku Isi, ibi birori bizabera Glendale ho mu mujyi wa Arizona muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika ku itariki ya 12 Gashyantare 2023.

Bizaba ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’umupira w’amaguru (NFL) wamamaye nka “Super bowl”, ikipe itsinda uyu mukino akaba ariyo yegukana igikombe cya shampiyona ya Amerika.

Uyu mukino uba witezweho udushya twinshi turimo n’igitaramo kiba igice cya mbere cy’umukino kirangiye aho gitumirwamo abahanzi banditse izina ku isi.

Nk’urugero, abahanzi barimo 50 Cent, Eminem, Snoop Dogg, Dr. Dre na Mary J.Blige ni bo basusurukije ibirori by’uyu mwaka.

Rihanna azasusurutsa ibi birori ngarukamwaka nyuma y’uko yari amaze imyaka itanu adataramira abakunzi be, ni mu gihe kandi amaze amezi 4 yibarutse imfura ye y’umuhungu yabyaranye n’umuraperi Asap Rocky.

Rihanna yaherukaga gutaramira abafana be mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy awards muri Mutarama 2018.

Mugabekazi Cleopatra

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading