Abajenosideri bakomeje kubuyera muri Niger bakwiye gutahuka mu rwababyaye: Dore impamvu!

Abajenosideri umunani barekuwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bagiye kumara umwaka muri Niger badafite aho berekeza cyane ko ibihugu byose batakambiye ngo bibakire byabateye utwatsi bakaba basigaranye amahitamo yo kugaruka mu Rwanda nk’igihugu bafitemo inkomoko.
Muri abo bantu harimo bane bahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko barangije ibihano, bamara gufungurwa bakanga gutaha mu Rwanda kubera impamvu bita iz’umutekano wabo, ni mu gihe abandi bane bo bagizwe abere n’urukiko.
Ni abantu barimo abari abanyapolitiki nka Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.
Mu basirikare harimo Major François-Xavier Nzuwonemeye, Colonel Alphonse Nteziryayo wanayoboye Military Police, Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous Officiers (ESO) i Butare, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare na Captain Sagahutu Innocent.
Imiryango y’aba bajenosideri iherereye hirya no hino i Burayi no muri Amerika yifuza ko bayisanga, gusa amakuru yizewe ahamya ko ibihugu bicumbikiye iyo miryango byayitsembeye ko bidashobora kwakira ziriya nkoramaraso.
Ibintu byongeye guhindura isura mu mpera z’iki cyumweru ubwo hamenyekanaga ko hari amasezerano y’ubufatanye ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Niger basinyanye; inkuru yaciye ururondogoro mu miryango ya bariya bajenosideri aho yihutiye gutegura imyigaragambyo.
Ni imyigaragambyo yabereye mu Buholandi ngo hagamijwe “gushyira igitutu kuri Leta” ya Niger ngo irekure bariya bajenosideri. Iyo myigaragambyo yagaragayemo abantu babarirwa ku ntoki biganjemo interahamwe n’abajenosideri bihishe muri kiriya gihugu giherereye ku mugabane w’i Burayi.
Ku rundi ruhande, benshi muri bariya bajenosideri ubwo bari bagicumbikiwe muri Tanzania bagaragaye mu bikorwa bishyigikira imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda nka FDLR na FLN, ibintu Leta y’u Rwanda itahwemye kwamagana.
Ni ibikorwa bakomeje banageze muri Niger aho iki gihugu cyategetse ko bamburwa ibyangombwa byose maze bakirukanwa gusa urukiko rwaje gutambamira icyo cyemezo bituma bakomeza kuguma muri Niger.
Kuba ibihugu byose byo kuri iyi Si birimo n’ibyitwa ko bicumbikye imiryango y’aba bajenosideri bidashaka kubakira, bisobanuye ko u Rwanda ari ho honyine bisanga cyane ko magingo aya habarurwa ibindi bihumbi by’abajenosideri basoje ibihano byabo ubu bari mu muryango nyarwanda aho nta kibazo bafite.
Aba bajenosideri bakwiye kuva ku izima bagataha mu rwababyaye kuko u Rwanda rukibategeye amaboko kandi uwo mutekano bavuga ko utari mu Rwanda bazawubona kuko sibo ba mbere barangije ibihano bakacyirwa maze bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.
Mugenzi Félix