23-09-2023

Jambo ASBL noneho yigize umumotsi wa ba bajenosideri baheze muri Niger

0

Abambari b’agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri kazwi nka ‘Jambo ASBL’ bakomeje kugaragaza ko batazigera bitandukanya n’abajenosideri aho bari hose kuri iyi Si.

Kuri iyi nshuro, Jambo ibinyujije ku rubuga rwa murandasi rwayo yatambukije inkuru ica igikuba ku bajenosideri 8 bamaze umwaka babuyerera muri Nigeri nyuma yo kurekurwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ariko ibihugu byose bikanga kubakira.

Iyi nkuru igaragaza ko bariya bajenosideri n’imiryango yabo bibwira ko Jambo ASBL izabafasha mu mugambi barimo wo kuvuza induru no kwiriza amarira y’ingona mu ruhando mpuzamahanga.

Nyuma yo kurangiza ibihano byabo, aba bajenosideri bagaragaye mu bikorwa binyuranye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda birimo gutera inkunga imitwe yiterabwoba nka FDLR, FLN n’indi ibarizwa mu mashyamba ya Congo.

Ni ibintu u Rwanda rwagaragarije Umuryango w’Abibumbye nk’urwego rufite mu nshingano bariya bantu.

Ku rundi ruhande, Jambo ASBL aho guta umwanya ivugira aba bajenosideri babuze ibihugu bibakira, ikwiye kubagira inama yo gutaha mu rwababyaye kuko ari yo mahitamo basigaranye.

Ni mu gihe hari ingero nyinshi z’ibihumbi by’abandi baturage basoje ibihano byabo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside ubu bari mu buzima busanzwe aho bafatanya n’abandi Banyarwanda mu kuba igihugu.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: