25-04-2024

Intambwe idasubira inyuma y’u Rwanda mu guhamya umubano n’amahanga  mu myaka 28 ishize

“…Urangwe n’ishyaka, utera imbere imbere, uhamye umubano n’amahanga yose…” ni amagambo ari mu gitero cya nyuma cya ‘Rwanda Nziza’, indirimbo yubahiriza igihugu.

Ayo magambo ahamya ubushake no kwiyemeza Leta y’u Rwanda irangajwe imbere n’umuryango RPF-Inkotanyi yimirije imbere nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu mu myaka 28 ishize.

By’umwihariko dipolomasi cyangwa se ububanyi n’amahanga ni ikintu Leta y’u Rwanda yateje imbere mu buryo bugaragarira buriwe wese nka kimwe mu byihutirwaga RPF/A yashyize imbere mu rwego rwo kubaka u Rwanda rwari rumaze gushegeshwa bikomeye na Jenoside.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka dipolomasi ihamye nk’imwe mu ntwaro yari ku ruhembe rwo kongera kurugaragaza mu mahanga nk’igihugu cyaterwaga imijugujugu aho abenshi bifuzaga ko cyasibangana no ikarita y’Isi.

Mu biza ku isonga muri politiki mpuzamahanga y’u Rwanda harimo gutanga umusanzu mu kubaka no kugarura umutekano n’ituze ku rwego rw’igihugu, akarere, umugabane no hanze yawo binyuze mu guhanga inzira y’umubano mwiza hagati yarwo n’ibindi bihugu.

Iyi politiki kandi igamije gutanga umusanzu mu izamuka ry’ubukungu binyuze mu bufatanye buteza imbere ishoramari, guhanahana ubumenyi, ubucuruzi mpuzamahanga buhuriweho no kwihuza n’indi miryango.

Iyo urebye ukuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwatereranywe ndetse n’ukuntu buhoro buhoro uwo mubano n’amahanga wagiye wubakwa bikava mu bihugu bituranye ndetse n’amahanga yose muri rusange, mu byukuri ni iterambere rishimishije.

Ibyo bose byanajyaga n’uburyo u Rwanda ubwarwo rwiyubatse kandi rugahamya imitekerereze yarwo nk’igihugu kitavogerwa.

U Rwanda rwubatse umubano n’ibindi bihugu mu ngeri zitandukanye; aha twavugamo ubukerarugendo, ikoranabuhanga, igisirakare ndetse n’ibindi byinshi, kugeza ubu ibikorwa birivugira kuko u Rwanda rwaguye amarembo.

Ntawarenza ingohe igitego u Rwanda rwatsinze mu mwaka wa 2020 aho ingabo z’igihugu (RDF) zatanze umusanzu ufatika mu gusubiza ibintu mu buryo muri Santrafurika ubwo inyeshyamba zashakaga kuburizamo amatora yatsinzwe na Perezida Faustin-Archange Touadéra , icyo gihe ingabo z’u Rwanda zasanze izisanzweyo mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA).

U Rwanda kandi rukomje kugarura amahoro muri Mozambique aho rwatanze umusanzu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba yari yarayogoje Intara ya Cabo Delgado birangira ibyihebe bitsinsuwe, ni mu gihe kandi u Rwanda mu minsi iri mbere ruzohereza ingabo muri Benin mu gufasha kugarura ituze n’umutekano muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande, biragoye ku kuvuga ku mubano w’u Rwanda n’amahanga ngo ntiwitse ku buryo rukomeje gufungura za amabasade hirya no hino ku Isi aho n’ibihugu bidatundakanye nabyo bikomeje kuzifungura mu Rwanda.

Nk’urugero, ubu u Rwanda rufite za amabasade 39 zikorera mu bihugu 147, abadipolomate 37 bahagarariye inyungu zarwo mu bihugu 19 (Honorary councils), u Rwanda kandi ruri mu miryango mpuzamahanga igera kuri 201, mu gihe ambasade 35 z’amahanga ari zo zifite ibyicaro mu Rwanda, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibigaragaza.

Intambwe idasubira inyuma mu gushimangira dipolomasi y’u Rwanda tuyikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gukora byose ngo u Rwanda ruhore ku isonga.

Rwatubyaye Yvette

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Rwatubyaye Yvette ni umubyeyi w’abana babiri ubarizwa i Kigali, akaba ashishikajwe no kugaragariza amahanga uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading