02-04-2023

Byinshi kuri Akayezu Valentin, umucamaza Leta yahaye amahirwe yo kongera ubumenyi yagera i Burayi akaba ikigarasha

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Facebook bamaze kumenya uwitwa Akayezu Valentin atari ukubera ko ari umugabo wandika ibibuka ahubwo kubera ubuhezanguni n’amagambo atameshe adasiba kuvuga kuri Leta y’u Rwanda na gahunda zayo.

Ubusanzwe amazina ye yose ni Akayezu Muhumuza Valentin, afite imyaka 44 akaba akomoka mu Karere ka Musanze ho mu Majyaruguru y’u Rwanda; agace yakoreyemo imirimo y’ubucamanza hagati y’umwaka wa 2003 n’uwa 2014.

Uyu mugabo magingo aya aherereye ku mugabane w’i Burayi mu Buholandi, igihugu yagezemo abifashijwemo na Leta y’u Rwanda nyuma yo kumuha amahirwe yo kujya kongera ubumenyi mu by’amategeko.

Amahirwe  Akayezu yahawe yari ayo kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) ku nkunga y’ubufatanye busanzwe buriho hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’Ubuholandi.

Nyuma yokugera mu Buholandi uyu mugabo yabanje kujya agaragara mu bikorwa byabaga byateguwe na Ambassade y’u Rwanda ndetse na komite y’abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Muri ibyo bikorwa harimo nko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kwizihiza iminsi itandukanye irimo uwo Kwibohora, Gukunda igihugu n’indi.

Ibintu byahindutse ubwo Akayezu yasozaga ikiciro cya gatatu cya kaminuza aho yagombaga kugaruka mu rwamubyaye gukoresha ubumenyi yungutse, ibyo kugaruka yabiteye umugongo maze yiyunga ku biyita ko barwanya u Rwanda rwatumye agera muri kiriya gihugu.

Uyu mugabo yahisemo gucira bugufi udutsiko tw’ibigarasha, interahamwe, abajenosideri n’abandi bose bahora basebya u Rwanda n’abayobozi barwo ndetse banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko, Akayezu mu icengezamatwara akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga aba aharabika Leta y’u Rwanda, apfobya ari nako ahakana Jenoside yakorewe abatutsi; ibintu ahanini akorere kuri Facebook no mu biganiro atanga kuri “Radio Itahuka”, umuzindaro rutwitsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ibyo Akayezu yirirwamo biri mu murongo w’amanyanga abantu bashaka kwigira impunzi mu bihugu by’i Burayi bakoresha ngo bagere kuri uwo mugambi ugayitse cyane ko nta cyo baba baraburanye urwababyaye.

Muri ayo manyangwa ibyo bigwari bikoresha harimo ugusebya Leta y’u Rwanda aho  abenshi batanatinya kuvuga ko baje bahunga kubera ko Leta yari igiye kubica; ikinyoma izi nyangabirama zihora zishyira imbere.

Akayezu n’abandi bahuje imitekerereze njyakuzimu bakwiye kumenya ko ibyo barimo bitazigera bibahira na rimwe – ibihuha bakwirakwiza nta muntu ubyitayeho ndetse ntibiteze gusubiza u Rwanda inyuma.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: