Jambo ASBL, FDU-Inkingi n’abandi bajenosideri bongeye gucurangira abahetsi mu mihanda y’i Brussels

Mu gisa nka byenda gusetsa, abanzi b’u Rwanda biganjemo Interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera i Burayi, bigabye mu mihanda y’i Brussels mu myigarambyo yitabiriwe n’abantu babarirwa ku mitwe y’intoki igamije kuyobya ukuri kw’amateka y’itariki ya mbere Ukwakira.
Urubyiruko ruvuka ku bajenosideri rubarizwa mu gatsiko kazwi nka Jambo ASBL ndetse n’abahezanguni bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDU Inkingi, ni bamwe mu bagaragaye muri iriya kinamico yabaye kuri uyu wa Gatandatu aho mu byagaragariye buri wese nta muntu wari witaye ku byo izi nkoramarasazi zarimo.
Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, iya mbere Ukwakira, ni umunsi umuryango RPF-Inkotanyi watangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwari rwaramunzwe n’ubutegetsi bwimakazaga irondamoko ndetse n’urwango.
Ni urugamba RPF yaje gusoza ikuyeho ubu butegetsi ndetse inahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa.
Iki gitego nticyashimishije inyangabirama z’abajenosideri n’abagifite ingengabitekerezo yayo. Ari bo aba bagitegura imyigaragambyo iyobya uburari, yewe bifashishije amaraporo y’ibicupuri nka “Mapping report“ ngo bahindaye FPR Inkotanyi ndetse n’ubutwari bwayo.
Gusa byose birangira bipfuye ubusa nk’ingata imennye. Aba bajenosideri bakwiye kumenya ko amateka y’amahimbano bitwaza atazigera akoma mu nkokora ubumwe abanyarwanda bamaze kwiyubakira ndetse n’iterambere ryabo muri rusange.
Ahubwo harageze ko amahanga agicumbikiye aba bahemu bagoreka amateka abageze imbere y’ubutabera bagakanirwa urubakwiriye.
Mutijima Vincent