29-11-2023

Santrafurika: Perezida Touadéra yakiriye ku meza abasirikare b’u Rwanda – AMAFOTO

0

Perezida wa Santrafurika, Prof Faustin Archange Touadéra yakiriye ku meza abasirikare 200 b’u Rwanda, boherejwe muri icyo gihugu ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ngo bafashe mu kugarura amahoro.

Ni igikorwa cyabereye mu rugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu karere ka Damara, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022.

Aba basirikare boherejwe muri Santrafurika mu 2020 hagendewe ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, batandukanye n’aboherezwayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, MINUSCA.

Muri ibi birori byo gushimira basirikare b’u Rwanda, bagaragajemo imyidagaduro irimo imbyino gakondo n’imyiyereko njyarugamba.

Perezida Touadéra yashimiye Perezida Paul Kagame “ku bufatanye yagaragarije Repubulika ya Centrafrique mu gucunga umutekano,” nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje mu itangazo rigewe itangazamakuru yashyize ahagaragara.

Umuyobozi w’aba basirikare b’u Rwanda, Col Egide Ndayizeye, yashimiye Perezida Touadéra ku rugwiro yabakiranye, anashima imikoranire myiza bafitanye n’Ingabo za Santrafurika.

Ku wa 20 Ukuboza 2020 nibwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) mu Ngabo z’u Rwanda, bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, berekeza i Bangui.

Amafoto: MoD
Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: