23-09-2023

Kwimana u Rwanda, umukoro urubyiruko rufite muri iki gihe

0

Ni amahirwe ataboneka hose kuvukira mu gihugu uzi neza ko ushyigikiwe ndetse ijambo ryawe rizumvikana.

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bafite amahirwe akomeye cyane yo kuba ubuyobozi bw’igihugu bubitayeho ndetse bubaha umwanya.

Ni hake uzabona ubuyobozi bushyiraho gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko kuko ahenshi urubyiruko ruhora ari abagenerwabikorwa ariko badahabwa umwanya wo gutanga umusanzu wabo kandi bashoboye.

Ibyo no mu gihugu cyacu tubibonye vuba kuko ababyirutse mbere y’umwaka wa 1994 ntibagize ayo mahirwe, byanabagizeho ingaruka zinyuranye zirimo gushorwa muri Jenoside aho abenshi ubu bari muri gereza kubera uruhare bayigizemo.

Ubu rero urubyiruko rurasabwa gukoresha neza umwanya bahawe, bakareka kwirara ndetse no guha umwanya uwashaka gusenya ibyo igihugu cyacu kimaze kugeraho.

Urubyiruko rukwiye kwima umwanya uwashaka gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho. (Ifoto/Ububiko)

Imvugo yagiraga iti: “Ushaka guhisha Umunyafurika wamuhisha mu bitabo” ubu nta gaciro igifite kuko Leta yashyizeho gahunda nziza y’uburezi kuri bose.

Uwabashije gukandagira mu ishuri, akaba afite umutekano usesuye, afite ubuzima buzira umuze nta cyamubuza gufasha uwamugiriye icyizere kubaka igihugu.

Kurundi ruhande ariko, inyangabirama na ba rwivanga ntibajya babura. Aha natanga urugero nk’agatsiko ka Jambo ASBL karimo abana b’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi ugamije gukomeza gukwirakwiza ibitekerezo bya PARMEHUTU.

Aba bose n’abandi bafatanya, ntakiza bifuriza u Rwanda ari naho bahera batera inkunga imitwe nka FDLR na FLN igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Izi nyangabirama rero, zamaze kubona ko Leta yahaye amahirwe urubyiruko nazo zishaka guhurura ngo ziyobye ndetse zinashuke uru rubyiruko.

Mu bikorwa bakora harimo gushukisha urubyiruko amafaranga bagamije kubajyana mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera mu mashyamba ya Congo.

Si ibyo bikorwa bibi bashoramo urubyiruko gusa, kuko birirwa no ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza icengezamatwara ryabo ari nako baharabika ubuyobozi bw’igihugu.

Ni uruhare rwanjye nawe kurwanya izi nyangabirama n’abahezanguni – Ni inshingano zacu nk’urubyiruko kunyomoza abasebya u Rwanda.

Ntidukwiye guha umwanya umuntu wicaye mu mashyamba ya Congo kuvuga ibyo yiboneye ku gihugu cyacu kandi ari twe turi imbere mu gihugu tubona iterambere ryacyo umunsi ku munsi.

Nta na rimwe ikinyoma gitsinda ukuri; ibi byagaragaye ku rugamba rwo kubohora igihugu aho ingabo za RPA-Inkotanyi( zari zigizwe n’umubare munini w’urubyiruko) byarangiye zitsinze kuko barwaniraga ukuri. Natwe uru rugamba twarutsinda!

Nk’uko nyakubahwa Perezida Paul Kagame abidusaba dukwiye kujya dusesengura amakuru tubona ku mbuga nkoranyambaga ndetse tukirinda gutanga no gukwirakwiza amakuru ashobora gutera ibibazo aho kubikemura.

Nyakubahwa Perezida Kagame aganiriza urubyiruko mu mwaka wa 2016. (Ifoto/Ububiko)

Urugamba rw’amasasu rwararangiye, urugamba rw’iterambere Leta yacu iruturangajemo imbere ahasigaye ni ahacu ho kurwana urugamba rwo ku mbuga nkoranyambaga.

Ntidukwiye na rimwe kwicara tukarebera inyangabirama zangiza isura y’igihugu cyacu dukunda.

Ukuri guhari ni uko dufite u Rwanda rumwe, ntahandi dufite igihugu kidukunda, rero ni ahacu ho kurukunda, kurukorera, kururinda ababisha, kuruteza imbere ndetse no kudaha icyuho abatatwifuriza ineza.

Nkuko Umwami Yuhi wa Gatanu Musinga yabivuze: ‘’Aho gutatira u Rwanda cyangwa kurutanga mu maboko y’abatindi batagira umutima uzemere urwitangeho igitambo…”

“Wowe uzazima ariko u Rwanda rwo ntiruzazima kandi kutazima kwarwo niwo muzuko wawe nk’Umunyarwanda.’’ Rubyiruko rero ahasigaye ni ahacu!

Muvunyi Blaise

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi. Muvunyi Blaise ni umusore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi unezezwa n’umwanya urubyiruko rwahawe ngo rufatanye n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda rwacu.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: