02-04-2023

Ibitwenge bizira imbereka ku bimuwe “Bannyahe” nyuma y’ibyumweru bitatu mu Mudugudu wa Busanza

Abaturage batuye mu Mudugudu w’Ikitegerezo wa Busanza baherutse kwimurwa mu manegeka y’imidugudu ya Kangondo na Kibiraro ahazwi nka “Bannyahe’’, bakomeje gushima Leta ku kuba yararokoye ubuzima bwabo.

Aba baturage bamaze ibyumweru bitatu bimuwe, kuri iki cyumweru tariki ya 2 Ukwakira 2022 bazindukiye mu siporo rusange bakoreye mu kibuga cy’imikino kiri mu mudugudu wabo.

Mu byishimo bihambaye bigaragarira buri wese, aba baturage bahamya ko bamaze kumenyera kandi banezezwa no kuba ubuzima bwabo ubu bushinganye muri uriya mudugudu; bitandukanye no mu manegeka babagamo muri Bannyahe.

Aba baturage bari baherutse gutangaza ko bicuza kuba bari barahaye amatwi ibihuha byakwirakwizwaga by’umwihariko n’abanzi b’u Rwanda, ibintu byatumye babanza kwigomeka ku cyemezo cya Leta cyo kubimura.

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) n’abandi banzi b’u u Rwanda by’umwihariko biganjemo ibigarasha, interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera mu bihugu bitandukanye ni bo bari ku isonga mu kugumura bariya baturage, gusa byarangiye izi nyangabirama zikamye ikimasa.

Leta y’u Rwanda ikomeye kuri gahunda yo gutuza abaturage ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga – abatabyumva baragosorera mu rucaca!

Mukobwajana Linda

Leave a Reply

%d bloggers like this: