Site icon MY250TV

Urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kubyaza umusaruro ‘Youth Connekt Afurika’ igiye kubera i Kigali

Urubyiruko rufite imishinga irimo udushya n’abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse hirya no hino ku isi, bagiye guhurira i Kigali mu nama ya YouthConnekt Africa igiye kuba ku nshuro ya gatanu.

Iyi nama y’iminsi itatu izatangira ku wa Kane w’iki cyumweru irangire ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, yateguwe na YouthConnekt Africa, Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP. U Rwanda rwaherukaga kuyakira mu 2019.

Iba buri mwaka igahuza abashyiraho za politiki, abacuruzi, abafatanyabikorwa mu iterambere na sosiyete sivile, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byugarije urubyiruko na rwo rubigizemo uruhare.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ishoramari mu rubyiruko: Urubyiruko rukomeye, Afurika ihamye.” Ni umwanya mwiza k’urubyiruko wo kungukiramo byinshi ndetse bakahavana intekerezo nshya zibyo bagiye gukora ngo biteze imbere ndetse n’igihugu cyabo.

Binyuze mu nteko rusange, imurikagurisha, amahugurwa, kumenyana hamwe n’ibirori bizaba mu bihe bitandukanye, urubyiruko rusaga ibihumbi icumi ruturutse mu bihugu byose by’Afurika no hanze yayo bazagira igihe cyo guhura no kuganira n’abayobozi muri guverinoma, mu bucuruzi ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bya Afurika.

Ni gake amahirwe nk’aya aboneka ngo abantu bakomeye bo mu ngeri zitandukanye bafate iminsi itatu yo kuganiriza urubyiruko. Ntiyakabaye inama nk’izindi cyangwa se ngo bibe ari ukwitabira inama byo kurangiza umuhango, ahubwo ni umwanya mwiza w’urubyiruko rwa hano iwacu guhura n’abandi bo mu bindi bihugu bakumva ibyo baturusha ndetse bakabigiraho.

Urubyiruko ni imbaraga zubaka kandi vuba – Afurika ifite umubare munini w’urubyiruko bivuze ngo ahazaza h’uyu mugabane hari mu biganza by’urubyiruko rw’uyu munsi.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yatangije gahunda nziza yo kujya aganira n’urubyirujo ngo bungurane ibitekerezo ku cyaruteza imbere n’abo bagateza imbere igihugu cyacu, gahunda ubu n’ibindi bihugu biri kugenda bitangiza nyuma yo kubona ko mu Rwanda yatanze umusaruro.

Kugeza ubu binyuze muri iyi gahunda, ba rwiyemezamirimo 600 bo hirya no hino muri Afurika banyuze mu mwiherero, abahembwe ni 180. Kugeza ubu kandi, iyi gahunda imaze gutinyura urubyiruko 8000 rwihangiye imirimo.

Ni amahirwe akomeye kuba inama ikomeye nk’iyi izabera mu gihugu cyacu bivuze ko nk’igihugu cyayakiriye tugomba kuyungukiramo kurenza abandi.

Ni muri urwo rwego urubyiruko rwo mu Rwanda ruzayitabira bagomba kwiga ibintu bishya bazasangiza abandi batazabona amahirwe yo kuyitabira.

Gahunda ya “Youth Connekt’’ yatangiye mu 2012 ku gitekerezo cya Perezida w’u Rwanda, kugeza ubu ibihugu 23 byamaze kwemeza iyi nama ndetse biyitabira mu buryo buhoraho.

Rubyiruko ahasigaye ni ahacu, ntituzatenguhe umutoza w’ikirenga.

Muvunyi Blaise

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi. Muvunyi Blaise ni umusore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi unezezwa n’umwanya urubyiruko rwahawe ngo rufatanye n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda rwacu.

Exit mobile version