Abanzi b’u Rwanda bujijwe amahwemo n’uburyo Leta ikomeje guhindurira imibereho abaturage
Abanzi b’u Rwanda bakomeje kuyobya abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga babereka ko guverinoma yabo “nta kintu ibamariye” ko ngo ahubwo “irya utw’abaturage ikatumara”.
Ni icengezamatwara rikwirakwizwa by’umwihariko n’ibigarasha, interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi ndetse n’abandi bahezanguni batifuriza u Rwanda ineza.
Ni mu gihe nyamara gahunda zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere umuturage ari nyinshi aho by’umwihariko zikomeje gutanga umusaruro wivugira nk’uko abagenerwabikorwa bibishimangira mu buhamya batanga.
Muri izo gahunda twavuga nka ‘Girinka Munyarwanda’ , ‘Vision Umurenge Programme – VUP’, inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru, shisha kibondo ihabwa abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, uburezi kuri bose n’zindi gahunda zishimangira ubushake bwa Leta mu gushyira umuturage ku isonga no kumugira umufatanyabikorwa.
Izo gahunda zose zagiye zituma abaturage bari abakene bahindura imibereho aho ubu bavuga rikijyana aho batuye ndetse abatejwe imbere na Leta nabo bagiye bafasha bagenzi babo mu kwiyubaka hatabayemo kwikunda no kwikubira ahubwo bagahuriza hamwe mu guteza imbere igihugu, cyane ko abanyarwanda mu muco wacu gufashanya tubishyira ku isonga.
Guverinoma y’u Rwanda ni kenshi ikunze kugaragaza ko twe nk’abanyarwanda dufite akamaro n’umusanzu mu kubaka urwatubyaye, ibintu utapfa kubona mu bihugu byinshi aho usanga byo bikandamiza abaturage.
Ni amahirwe kandi ni n’umugisha twagiriwe kugira ubuyobozi bwiza bohoza ku isonga umuturage. Banyarwanda, banyarwandakazi bagenzi banjye mureke tukomeze twiyubakire u Rwanda rwacu twime amatwi abavuga ko ubuyobozi bwacu twitoreye ‘nta cyo butumariye’.
Ni twe tuzi aho tuvuye n’aho dushaka kwerekeza rero ibigarasha, interahamwe, abajenosideri n’abandi batatwifuriza ineza baragosorera mu rucaca.
Rwatubyaye Yvette
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Rwatubyaye Yvette ni umubyeyi w’abana babiri ubarizwa i Kigali, akaba ashishikajwe no kugaragariza amahanga uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.